Meddy aracyakunzwe cyane, yashimishije cyane abaje i Nyamata – UMUSEKE

Meddy aracyakunzwe cyane, yashimishije cyane abaje i Nyamata

Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy aracyari umuririmbyi ukunzwe bikomeye cyane mu Rwanda, abantu benshi cyane bitabiriye igitaramo cya Beer Fest i Nyamata banezerewe barabigaragaza ndetse bamwe bararira cyane kubera ibyishimo ubwo yabaririmbiraga.

Band ubwo yari itangiye gususurutsa abitabiriye igitaramo

Band ubwo yari itangiye gususurutsa abitabiriye igitaramo

Urubyiruko rwinshi cyane rw’abanyaKigali nirwo rwari rwiganje muri iki gitaramo. Saa moya stage yari yatangiye gutegurwa, abatunganya ibyuma barangiza akazi kabob aha umwanya Band ya Meddy.

Saa 22h14 nibwo Band yiganjemo abana bavuye mu ishuri rya Muzika ryo Nyundo bari baje gufasha Meddy gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Saa 22h38′ Meddy yegeze kuri stage yakiranwa amajwi menshi yo kumwishimira abantu baririmba izina rye. Bati “Meddy, Meddy, Meddy“.

Ntiyazuyaje, yabasuhuje ho gato mu byishimo nawe maze atangira gukora umwuga we ahereye ku “INKORAMUTIMA” na “IGIPIMO” indirimbo zakunzwe cyane mu myaka hafi 10 ishize, n’ubu biracyari uko.

Yakomeje aririmba izindi ndirimbo ze zinyuranye ageze ku ndirimbo “Mubwire”, “Holly Spirit” na “Ntawamusimbura” abantu bagaragaza ibyishimo bidasanzwe ab’imitima yoroshye batangira kurira kubera umunezero.

Saa sita n’igice z’ijoro, Meddy yaririmbye indirimbo ye ya nyuma, abantu bose ntibashakaga ko asoza igitaramo.

Yababwiye ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko ubu ingendo zo kuza mu Rwanda zamaze gufunguka agiye kujya agaruka agatarama.

Uyu ni umukobwa wo mu bagize Makumba Band yabanje kuririmba mbere gato ya Meddy

Uyu ni umukobwa wo mu bagize Makumba Band yabanje kuririmba mbere gato ya Meddy

Ijwi rye ku wabyitayeho ryumvikanagamo ubuhanga

Ijwi rye ku wabyitayeho ryumvikanagamo ubuhanga

Uyu ni umuhanzi wo muri Kenya wahawe umwanya nawe aririmbaho muri iki gitaramo

Uyu ni umuhanzi wo muri Kenya wahawe umwanya nawe aririmbaho muri iki gitaramo

Meddy yaramukije abaje muri iki gitaramo abikunze kandi abikuye ku mutima cyane

Meddy ageze kuri stage yaririmbanye imbaraga cyane

Yahise atangira kubaririmbira ahereye ku ndirimbo zituje

Yahise atangira kubaririmbira ahereye ku ndirimbo zituje

Buri wese ubishoboye yabaga ashaka kugumana ku mutima no mu bikoresho bye uyu munsi

Buri wese ubishoboye yabaga ashaka kugumana ku mutima no mu bikoresho bye uyu munsi

Abakunzi b'uyu muhanzi bagaragaje ibyishimo cyane

Abakunzi b’uyu muhanzi bagaragaje ibyishimo cyane

Yaririmbye umwanya munini wenyine

Yaririmbye umwanya munini wenyine ashimisha imbaga yari hano

Yagaragaje ko ari umuhanga cyane mu kuririmba no kwigarurira imitima y'abamukurikiye

Yagaragaje ko ari umuhanga cyane mu kuririmba no kwigarurira imitima y’abamukurikiye

Hato na hato ijwi ryamutenguhaga kubera imbaraga nyinshi yakoreshaga ariko ntibibuze abamukurikiye kwishima

Hato na hato ijwi ryamutenguhaga kubera imbaraga nyinshi yakoreshaga ariko ntibibuze abamukurikiye kwishima

Hafi aho ntawishwe n'inyota, iyi yari MUTZIIG BEER FEST

Hafi aho ntawishwe n’inyota, iyi yari MUTZIIG BEER FEST

Jules Sentore (wa kabiri uvuye ibumoso) hamwe n'inshuti n'abafana be kuri iki gitaramo

Jules Sentore (wa kabiri uvuye ibumoso) hamwe n’inshuti n’abafana be kuri iki gitaramo

Meddy yavuze ko ubu ari intangiriro zo kujya agaruka gutaramira iwabo nyuma y'imyaka 10 atahaheruka

Meddy yavuze ko ubu ari intangiriro zo kujya agaruka gutaramira iwabo nyuma y’imyaka 10 aba ishyanga adataha

Photos©EvodeMUGUNGA

Joel RUTAGANDA
UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. Jojo

    03/09/2017 at 9:19 am

    Meddy meddy meddy ❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤ unkosoreye abaginga birirwa bakugereranya na theben. Ntanaho muhuriye .

    • Mugisha

      03/09/2017 at 11:10 pm

      Utibagiwe ko nta na MUKOROGO y’inyamerika yishyizeho, umunyarwanda %

  2. Mimi

    03/09/2017 at 9:36 am

    Meddy ni Super Star wo ku rwego rwo hejuru, uyu mugoroba byagaragaye pe! arabarenze bose n’abo ba The Ben bavuga

  3. mahoro

    03/09/2017 at 10:42 am

    Nanjye mukecuru,narabivuze rwose ko Meddy ariwe ubahiga bose

  4. Kiki

    03/09/2017 at 3:39 pm

    Amagambo yashizivuga . Meddy arihariye % .

  5. peace

    03/09/2017 at 4:05 pm

    kabisa nta bikabyo; ntabikufi nibishene bica ijosi namaboko ni “ndi umunyarwanda” bavuga ni iyi. Kdi azi icyo gukora. keep it up Meddy we lov u

  6. Mpatwe

    03/09/2017 at 8:19 pm

    Meddy ntakigenda kabisa. Abantu bakwepa igihugu kweli bakajya kwideclara. pu!

    • copy

      04/09/2017 at 8:41 am

      Ahubwo ni abagabo kuko baragarutse barisobanura, aho bibaye ngombwa barisegura!

  7. Bob

    03/09/2017 at 11:02 pm

    Uri Mpatwe koko.

  8. ngaho

    04/09/2017 at 1:06 am

    witwa mpatwe se koko?
    wihangane niba ariko witwa.
    naho kuvuga ko bajya kwi declara sikibazo kuko ntago abantu tuzabaho kimwe.kubaho kimwe bigaragaza ko abantu badatekereza,batagerageza ibintu bishyashya.

  9. Nicole

    04/09/2017 at 9:05 am

    1) concert yabereye hanze yumugi 2) kwinjira 10000 and 15000 ikindi 3) kd ariwe wenyine . Indirimbo za MEDDY zisigara mumitima yabantu ariko iza theben wapi. Meddy aribanza akikurikira ntimuzongere no kubagerersnya .

  10. fubuzi

    04/09/2017 at 3:00 pm

    Meddy ni Pede wuzuye kweli

  11. patrick

    04/09/2017 at 4:12 pm

    meddy naramukunze ntabwo yambaye iminyururu yimbwa nka the ben

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock