Meddy nabo bifatanyije batangije umushinga uzafasha urubyiruko kugera ku nzozi – UMUSEKE

Meddy nabo bifatanyije batangije umushinga uzafasha urubyiruko kugera ku nzozi

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku inzina rya Meddy afatanyije n’inshuti ze Ishimwe Charles uba muri Leta zunze ubumwe za America, Umutesi Gentille uba mu Busuwisi na Paul uba mu Rwanda batangije umushinga wo gufasha urubyiruko ndetse n’abakuze bafite inzozi zo kuba ba rwiyemezamirimo ariko ubu badafite ubushobozi bwo kubigeraho.

Meddy asobanura uko uyu mushinga uteye.

Meddy asobanura uko uyu mushinga uteye.

Uyu mushinga batangije bise “Empower Grow Accelerate (EGA) Connect” uzajya uhuza abashaka kuba ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi n’abashoramari bo mu Burayi na America bashobora gutera inkunga imishinga yabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Meddy yavuze ko ufite umushinga azajya awushyira ku rubuga rwa “www.EGAConnect.com”, hanyuma abashoramari bafite ubushobozi nibawukunda bawutere inkunga.

Meddy yavuze ko ubusanzwe we akunda cyane abantu bakunda gushakisha icyo bakora, bityo ngo ku giti cye nk’uwagize amahirwe yo kubona icyo yafasha urubyiruko rugenzi rwe rw’Abanyarwanda agiye kubikora biciye muri uyu mushinga ahuriyeho n’inshuti ze.

Ishimwe Charles bafatanije uyu mushinga yavuze ko intego za “EGA connect” ari ugushyiraho uburyo ku rubyiruko rufite imishinga myiza mu Rwanda ngo itere imbere; Guhanga amahirwe urubyiruko kugira ngo rubashe kubyaza umusaruro amahirwe rubona; Guhuza ba rwiyemezamirimo batangiye ‘business’ n’abaguzi; no gutegura inama z’ubucururzi zizajya zihuza ba rwiyemezamirimo.

Ishimwe avuga ko bazajya bita cyane cyane kuri ba rwiyemezamirimo bari muri ‘business’ z’ikoranabuhanga, ingufu z’amashanyarazi, itangazamakuru n’imyidagaduro.

Ngo bizeye ko bazaba ikiraro kizajya gihuza ba rwiyemezamirimo by’umwihariko b’urubyiruko ruba mu Rwanda no hanze yarwo, n’abashoramari bashobora kubafasha kugera ku ndoto zabo. Kandi ngo bizeye ko uyu mushinga uzafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

EGA Connect kandi ngo izajya yerekana mu buryo bwa ‘live’ inama n’ibirori bizajya bihuza abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kubasangiza ubumenyi n’ibitekerezo.

Meddy na bagenzi be mu kiganiro n'abanyamakuru.

Meddy na bagenzi be mu kiganiro n’abanyamakuru.

Gentile Mutesi uba mu Busuwisi yavuze ko bizeye gufasha urubyiruko rw'u Rwanda.

Gentille Mutesi uba mu Busuwisi yavuze ko bizeye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda.

Meddy na bagenzi be ngo bizeye gutanga umusanzu wabo mu gufasha urubyiruko.

Meddy na bagenzi be ngo bizeye gutanga umusanzu wabo mu gufasha urubyiruko.

Evode Mugunga
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. augu

    21/09/2017 at 9:54 pm

    kabisa meddy ni umuntu wumugabo ariko se uwo mushinga uzatangira ryari ko numva abarangije badafite akani ntibagire nigishoro bawutegerezanyije amatsiko? cyangwa bizahera mumvugo?

  2. augu

    21/09/2017 at 9:55 pm

    njye ndumva naba mubambere kohereza umushinga wanjye mfite.

  3. Rutembesa Guillaume

    22/09/2017 at 2:03 pm

    Yes Paul, komereza aho man, it all begin with an idea and I guess u’ve got a plan….

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock