Melodie yashimwe na Bralirwa ku ntambwe yateye yo kwitabira Coke Studio 2017 – UMUSEKE

Melodie yashimwe na Bralirwa ku ntambwe yateye yo kwitabira Coke Studio 2017

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa Julius Kayoboke, yashimiye Bruce Melodie ubu uhagarariye Coke Studio mu Rwanda ku ntambwe amaze gutera mu muziki.

Julius Kayoboke yashimiye Bruce Melodie ku ntambwe amaze mu muziki

Julius yavuze ko intambwe Melodie yateye ikwiye guhumura amaso abandi bahanzi bagenzi be bagakora ibikorwa birebwa n’isi yose aho gutekereza ko ntacyo bageraho.

Ibi bishobora kuba ku muhanzi wundi umwaka utaha mu gihe cyose hari ugaragaje ubuhanga mu bikorwa bye by’umuziki.

Ati “Melodie niwe ubimburiye abandi bahanzi kumenywa n’amahanga nk’umunyamuziki kandi ufite ubuhanga budasanzwe. Ibi bivuze ko ari amarembo afunguwe ku banyempano”.

Bruce Melodie wari muri icyo kiganiro, yavuze ko amahirwe yagize yo gutoranywa mu bahanzi bandi atari uko hari icyo abarusha. Gusa abamuhisemo aribo bari bafite icyo bagamije.

Mu gihe cyose cy’ibyumweru bibiri yamaze muri Kenya ahari ikicaro cya Coke Studio mu karere, ngo byari ugukora cyane. Ahamya ko yasize umugani ku bw’impano basanze yibitseho.

“Kujya hariya bisaba kuba nawe wiyizera neza mu kuririmba live. Kuko uramutse ugiyeyo ujenjetse wahura n’akaga. Gusa njye naberetse ko ndi IGITANGAZA”.- Melodie.

Biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu hazakorwa igitaramo cyo kugira byinshi asobanurwaho n’ubuyobozi bwa Coke Studio bwamutumiye n’indi mishanga bafite imbere.

Icyo gitaramo kikazabera ahitwa Beirut Kibagabaga guhera saa kumi {16h00} z’umugoroba Melodie na Lilian Mbabaza wo muri Uganda akaba aribo bazasusurutsa abazakitabira.

Coke Studio itegurwa n’ikinyobwa cya Coca Cola

Melodie yasobanuriye itangazamakuru ibyo yahuriye nabyo muri Coke Studio

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. chris

    25/08/2017 at 10:38 am

    Courage,n’abandi tubifurije kugera ikirenge mu cyawe Imana ibagende imbere

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock