Menya byinshi byatuma urwara umugongo n’uko wakwirinda  – UMUSEKE

Menya byinshi byatuma urwara umugongo n’uko wakwirinda 

Hagati y’umutwe n’amatako haba urutirigongo, urutirigongo rugizwe n’utugufwa 24 tuzwi nka “Vertebres” mu ndimi z’amahanga, utu tugufwa tukaba dutandukanwa n’utwitwa “Discs”, nitwo dufasha urutirigongo kuba rwanyeganyega.

Ugomba gukora uzirikana kutangiza discs ziri mu rutirigongo

Dr.Viral Shah umwe mu nzobere mu kuvura umugongo mu Rwanda yasobanuye byimbitse igitera uburwayi bw’umugongo avuga ko “Discs” ari zo zitera ububabare bwo mu mugongo iyo kamwe muri zo gahungabanye, umuntu ahita atangira kumva ububabare.

Avuga ko discs, zishobora guhungana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo uburyo umuntu yitwara mu buzima busanzwe, uburyo agendamo, uko yicara n’ibindi.

Karangwa Jackson wigeze kurwara umugongo avuga ko bigeze kumucisha mu cyuma kigaragaza ko ka “disc” kamwe kasohotse, bigatuma umugongo umurya.

Agira ati “Ntabwo byagarukiraga mu mugongo gusa, byafataga n’akaguru k’ibumoso,  nkaba ntashobora kunama, gutwara imodoka bikaba ikibazo, naryama bikaba ikibazo, simbyuke, naba nzamuka kuri “escalier” nkumva kararushye (ka disc) ngahinda umishyitsi.”

Karangwa avuga ko igitera kurwara k’umugongo harimo ibintu bitatu, birimo kumara umwanya munini wicaye cyane, ngo na we ajya kuwurwara yigeze kumara imyaka ibiri atwara imodoka kandi amanwa n’ijoro. Kwikorera ibinti biremereye bikaba byatuma ‘discs’ ziturumbuka aho ziri, na byo biri mu byo yumvise bishobora gutera kurwara umugongo.

Mujawamariya Jeanne na we yigeze kurwara umugongo, avuga ko yababaraga igice cyo hasi, bamubwiye ko yagize ikibazo cy’ama ‘discs’.

Ati “Umunsi umwe nigeze kunama ngiye gutora ikintu nanirwa gukomeza, nanirwa no kuvayo, ni nako nafashwe bimviramo kuba mu bitaro umwaka wose.”

Gufasha abagize ikibazo ni imwe mu nshingano z’inzobere mu buvuzi bw’umugongo. Dr. Viral Shah avuga ko umugongo ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, ariko abaganga hakunze guhura cyane n’ibibazo byatewe n’ihungabana rya ‘discs’ mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Dr.Viral agira ati “Twese dukunze guhura n’ikibazo cy’umugongo cyangwa cyo kubabara ijosi byibuze rimwe mu buzima bwacu, ibyo ni ibintu bisanzwe bibaho haba ku bantu bato n’abakuze, gusa akenshi abarwayi dukunze guhura na bo, ni abafite ibibazo by’umugongo bituruka ku buryo butaboneye twitwaramo mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Akenshi usanga ibibazo bituruka ku buryo twicaramo, uburyo duhagararamo, cyangwa twunamamo, uburyo dukora imirimo idusaba imbaraga yo guterura ibintu cyangwa uburyo tumara amasaha menshi twicaye imbere ya mudasobwa cyangwa dutwara ibinyabiziga. Ibyo byose bishobora gutera ibibazo by’umugongo.

Dr.Viral Shah avuga ko abahuye n’ibibazo by’umugongo iyo babaganwe bahabwa imiti, ubundi bagasabwa gukurikiza inama yo gufata neza igice cy’urutirigongo mu buzima bwabo bwa buri munsi bicara mu buryo bukwiye, baryama cyangwa bagahagarara neza kandi bakirinda kuba baterura ibintu biremereye cyane.

Umugongo uravurwa ugakira iyo abantu bawivuje hakiri kare dore ko benshi batinda kujya kuwivuza bikaba ngombwa ko babagwa kugira ngo bakire.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. egd

    25/08/2017 at 1:46 pm

    Empty story

  2. Info

    25/08/2017 at 2:43 pm

    kubyirinda ntacyo mubivuzeho, kwivuza se bivuriza he? uwo muganga akorera he?

    • Ikosora

      26/08/2017 at 7:40 pm

      wajye usoma! Dr.Viral Shah avuga ko abahuye n’ibibazo by’umugongo iyo babaganwe bahabwa imiti, ubundi bagasabwa gukurikiza inama yo gufata neza igice cy’urutirigongo mu buzima bwabo bwa buri munsi bicara mu buryo bukwiye, baryama cyangwa bagahagarara neza kandi bakirinda kuba baterura ibintu biremereye cyane.

  3. steven

    26/08/2017 at 10:31 am

    ntacyo mutubwiye, nkurikije umutwe w’inkuru.

  4. Innocent

    31/08/2017 at 8:33 am

    Ubwo se muvuze iki? Ntanokutubwira aho twamusanga ngo Dr gusa wage she?

  5. simple man

    17/09/2017 at 7:56 am

    Kwicara, kuryama,guhagarara muburyo bukwiye
    Nukubigenza gute?
    Mwakabaye mwarabibajije

    Nkahariya mwandutse ngo kwirinda simbona
    Inama mwatanze zo kwirunda uburyo bazikora.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock