Menya ibitera inkongi y’umuriro n’icyo wakora ngo uyirinde – UMUSEKE

Menya ibitera inkongi y’umuriro n’icyo wakora ngo uyirinde

Inkongi y’umuriro ishobora kuvuka ahantu no mu buryo butandukanye. Zimwe zishobora guterwa n’intsinga z’amashanyarazi ridafite ubuziranenge cyangwa ziteguye nabi, izindi zigaterwa n’abantu batwika amashyamba bagamije kuzabona ubwatsi bwo kuragira mu bihe by’imvura n’ibindi n’ibindi.

Inkongi z’umuriro zangiza byinshi. Abantu barasabwa kumenya uko bawirinda

Aho inkongi yaturuka hose n’icyayitera, iteza igihombo mu buryo runaka ndetse ikaba yahitana abantu.

Inzego zishinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi mu bihugu bitandukanye zikora ibishoboka byose ngo zishishikarize abaturage kwirinda icyatera inkongi kandi aho zibaye zigataba mu bushobozi bwazo.

Kugira ngo imibare y’inkongi igabanyuke bisaba ibintu byinshi harimo no kwigisha abantu uko inkongi itangira, ibigize umuriro n’icyo wakora kugira ngo uzimye umuriro wafashe ibintu runaka ndetse n’imyenda yawe ubaye wafashwe n’umuriro.

 

Umuriro ugizwe n’ibintu bitatu

 

Ikinyamakuru Réveillez-Vous cyanditse ko ubusanzwe kugira ngo umuriro wake bisaba ibintu bitatu. Iyo habuzemo kimwe muri byo umuriro ntiwaka.

1.Ikintu gishobora gushya(Matière Combustible):

Ubusanzwe kugira ngo umuriro wake kandi ukomeze kwaka ni uko hari ikintu gishobora gushya. Abashinzwe kuzimya imiriro bazi neza ko kugira ngo uce umuriro intege  bisaba ko uwubuza gukomeza gutwika ibihuru cyangwa ikindi kintu binyuze mu kuwukumira, ntukomeze kuboneza ugana kuri icyo kintu.

Inkongi iturutse mu gikoni aho batekesha gas bisaba ko uhita uyizimya kuko iyo gas aba ariyo iri gushya.

Nubwo bimeze gutya ariko, biragoye cyane ko ikintu kiri gushya wakizimya byihuse kandi cyose uko cyakabaye.

2.Umwuka wa Oxygène:

Kimwe n’ibinyabuzima byinshi, umuriro nawo ukenera guhumeka kugira ngo ukomeza kwaka. Birahagije ngo uwubuze guhumeka(kuwuzimya) binyuze mu kuwumenaho itaka, ivu cyangwa ikindi kibuza Oxygène kwinjira.

Ubusanzwe kugira ngo ibintu bishye bisaba ko biba bifite igipimo cya oxygène kingana na 21%.  Kugira ngo umuriro ucike intege byisaba byibura ko oxygène igabanyuka ikagera kuri 15%. Iki gipimo gituma umuriro ucika intege, ukazima.

3.Ubushyuhe

 

Ubushyuhe bw’ibintu runaka nk’ivu, intsinga zishyushye, ifuru ishyushye, inkuba, ibyuma by’imodoka bita radiateur byashyushye… ibi byose bishobora kuba intandaro y’inkongi y’umuriro.

Abantu bagomba kuzirikana ko igihe cyose ubonye umwotsi uzamuka uturutse ku bintu runaka bikozwe n’amavuta, cyangwa ahantu hashyushye inkongi y’umuriro iba ishobora kuvuka igihe cyose.

Za kizimyamwoto zirafasha cyane mu kuzimya umuriro. Hari izitera amazi mu muriro, izitera ivu ndetse n’izitera umwuka urwanya oxygène witwa Dioxyde de carbone.

Nubwo hariho amoko atandukanye na za kizimyamwoto ku biciro bitandukanye bitewe n’ingufu zazo, uburyo bwiza bwo kurinda inkongi ni ukumenya ikizitera n’uko wabyitwaramo biramutse bikubayeho.

Irinde kwatsa umuriro uri iruhande rw’ibintu bishobora gushya. Niba utekesha gas irinde kuyatsa abana bareba kuko bashobora kuzakwigana bakaba bashya cyangwa bagateza inkongi yatwita ibindi bikoresho.

Niba utetse ujye wirinda kwambara imyenda itendera cyangwa ifite amaboko maremare kuko ashobora gukora mu muriro ukaba washya.

Uzirinde kandi gucomeka ibintu byinshi icyarimwe ku mashanyarazi kandi wenda bitanganya uburyo bwo gukurura amashanyarazi.

Ntigacomeke ibikoresho by’amashanyarazi igihe kirekire biri gukora. Jya ubicomokara biruhuke.

Abantu bacuruza amacupa arimo gas baba bagomba kwirinda kuyegereza amazu cyane kuko haramutse havutse inkongi itewe n’ikindi kintu, ashobora kuwongerera ubukana.

Niba hari intsinga z’amashanyarazi zangiritse shaka umuntu ubizi azihindure.

Mu gihe ugize ibyago umuriro ugafata imyenda yawe, hagarara. Irinde kwiruka kuko byatuma oxygène irushaho gutiza umurindi ubukana bw’umuriro.

Ryama hasi ubundi ugende wibirindura kugira ngo itaka cyangwa ivumbi ribuze oxygène gukora.

Nubwo inkongi zitera zitunguranye, ni iby’ubwenge kumenya ibizitera, uburyo umuriro ukora n’icyakorwa ngo uzime utarangiza byinshi.

Muri Reveillez Vous yo muri Mutarama 2001 igira abantu inama yo kutiruka igihe imyenda yafashwe n’umuriro. Ahubwo ukaryama hasi ukibirindura bityo umuriro ukazima

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. NIYONZIMA Albert

    03/11/2017 at 1:49 pm

    Ni byiza ko mwakoresheje ikinyamukuru kitwa Reveillez-vous cyandikwa n’Abahamya ba Yehova.Gisohoka ari miliyoni 60,mu ndimi 118.Intego yacyo nyamukuru,ni ukubwiriza abantu ubwami bw’imana buzaza bukamenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,noneho isi ikayoborwa na YESU nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.
    Nkuko izina ribivuga,Reveillez-vous,bisobanura NIMUKANGUKE,yibutsa abantu ko batibera mu byisi gusa,ahubwo bakangukira gushaka ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 6:33,kugirango bazashobore kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Abanga kumva bakishakira gusa ibyisi,ntibite kubyo imana idusaba,ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Iyo bapfuye biba birangiye.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko bitabye imana.Ni ikinyoma.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock