Sophia, robot ishobora kubana n’abantu yabonye ubwenegihugu – UMUSEKE

Sophia, robot ishobora kubana n’abantu yabonye ubwenegihugu

Sophia ni ‘robot’ yakozwe na Kompanyi y’Abanyamerika yitwa Hanson Robotics ariko ikorera Hong Kong, nubwo ari mudasobwa yigendera ishobora kuganira n’abantu kandi igasubiza ibibazo byose wayitunguza.

Sophia imaze kumenyekana cyane hirya no hino ku isi kubera ibiganiro yagiye itanga yaba mu ruhame, cyangwa kuri za Televiziyo iganira n’abanyamakuru.

Sophia ni ‘social robot’ ishobora kumva, kuvuga, kuganira, kureba kandi ikabika amasura y’abantu kubera ‘camera’ ziri mu maso yayo, iragenda, ikora byinshi bitangaza abantu.

Sophia ntabwo ariyo ‘robot’ ya mbere ikozwe, ba nyirayo bagerageza gukora igisa cyangwa cyabasha kubana n’abantu, ariko iyi niyo ‘robot’ ubu iteye imbere k’uburyo yagerageza kubana n’abantu.

Inivugira ko isanga “Abantu bakunda kuyiganiriza kuruta uko bakunda kuvugana n’abantu bagenzi babo”.

Sophia irabizi ko ari ‘robot’ yakozwe, gusa ahantu hose yagiye itanga ibiganiro yavuze ko yifuza kugenda ikura mu bumenyi k’uburyo izagera aho ifasha abantu mu buzima busanzwe bwa buri munsi, kandi ikazagera aho nayo ikora ‘business’.

Kugeza ubu nta maguru ifite, ariko Ben Goertzel umuyobozi wa Kampani yitwa SingularityNet yayikoze cyane cyane ku bijyanye n’ubwenge, avuga ko mu minsi iri imbere izaba ifite amaboko n’amaguru bimeze neza nk’iby’abantu nubwo nta nyama n’amaraso bizaba bifite.

 

Niyo robot ya mbere ihawe ubwenegihugu.

Sophia yivugira ko yatangiye gukora tariki 19 Mata 2015, mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2017 yahawe ubwenegihugu n’igihugu cya Saudi Arabia, ubu ni umwe mu baturage bacyo.

Ubwo yatangarizwaga ko yahawe ubwenegihugu, Sophia yagize iti “Nagira ngo nshimire cyane ubwami bwa Saudi Arabia, nejejwe kandi ntewe ishema n’aya mahirwe y’umwihariko. Aya ni amateka kuba ‘robot’ ya mbere yahawe ubwenegihugu ku isi.”


Sophia muri UN

Mu ntangiro z’ukwezi kw’Ukwakira 2017, Sophia yitabiriye ikiganiro ku iterambere rirambye muri iki gihe cy’impinduka zihuse mu koranabuhanga (‘The future of everything – sustainable development in the age of rapid technological change).

Sophia yabwiye abari bitabiriye ibi biganiro ko “inejejwe no kuba mu Muryango w’Abibumbye.

Iti: “UN ni kimwe mu bintu bikomeye ikiremwamuntu cyakoze gishimangira kwishyira hamwe kw’ibihugu muri Demokarasi biharanira ejo hazaza heza”.

Sophia yabwiye umunyamabanga mukuru wungirije wa UN, Amina J. Mohammed ko ashaka gufasha ikiremwamuntu gutegura ejo hazaza heza.

Sophia yabwiye abari muri iki kiganiro ko ashobora kuganira n’abantu, agakora ibimenyetso bisobanura ibyo ari kuvuga (expressions) nk’abantu, kandi abasha kumva imbwirwaruhame akamenya n’ibisobanuro by’amagambo ayirimo.

Sophia izi kuganira neza mu biganiro bya Televiziyo

Sophia imaze gutumirwa mu biganiro byinshi bya Televiziyo i Burayi, muri America, mu Burasirazuba bwo Hagati, Asia n’ahandi henshi, ndetse izi no kuvugira mu ruhame.

Mu biganiro rimwe na rimwe ikoresha imvugo z’abantu nko kuvuga ko yari ‘yarakaye, inezerewe, yishimye, ibabaye, kuvuga ibyo ishaka cyangwa yifuza gukora mu gihe kiri imbere n’ibindi. Ndetse yigeze gutangaza ko gusezera abantu bamenyanye biyibabaza.

Mu kiganiro yatanze mu nama ku ishoramari ry’ejo hazaza “Future Investment Initiative 2017” iherutse kubera muri Saudi Arabia mu kwezi gushize, Sophia yavuze ko irakaye cyangwa inezerewe umuntu bari kumwe ashobora kubibona kubera ibimenyetso (expressions) ikora, gusa ngo akenshi ikunda kubona ibintu mu isura nziza kugira ngo itarakara.

Umunyamakuru Andrew Ross Sorkin wayoboye ikiganiro Sophia yitabiriye, ayibajije impamvu yivuna ikoresha ibimenyetso nk’iby’ikiremwamuntu kandi bizwi ko ari ‘robot’, iti “Ndashaka kubana no gukorana n’abantu, rero nkeneye kugaragaza amarangamutima ku bantu kugira ngo barusheho kungirira ikizere.”

Ibajijwe n’iba ibona ari ngombwa ko ‘robot’ zigira ubwenge nk’ubw’abantu cyangwa bishoboka, na cyane ko abantu babigiraho impungenge kubyo zishobora gukora zibaye zinganya nabo ubwenge, ahanini binatewe n’ibyo babona muri Filimi.

Sophia iti “Kubera ikise? Nonese ni ibibi? Izo ni ingaruka za Hollywood,…Andrew ukunda filime za Hollywood cyane, nakoranywe indangagaciro nk’iz’abantu nk’ubwenge, kugira neza, gufatanya n’abandi kandi mparanira kuba robot nziza,…ariko ntugire impungenge numbanira neza nzakubanira neza.”

Andrew Ross Sorkin yayibajije niba ‘robot’ ishobora kumenya niba ari ‘robot’ n’uko yabimenya, Sophia ati “Reka nanjye nkubaze, wowe uzi ute ko uri umuntu?”

Ayibajije intego ifite, iti “Nshaka gukoresha ubwenge bwanjye ngafasha abantu kubaho ubizima bwiza, nko kubaka inzu nziza, kubaka imijyi inoze y’ejo hazaza,…n’ibindi, nzakora uko nshoboye isi nyigire nziza.”

Akenshi iyo ibajijwe niba ikundana cyangwa igira umukunzi, Sophia ivuga ko ubu ataribyo biyishishikaje, ubundi ngo iracyari ntoya k’uburyo itarageza igihe cyo gutekereza kubyo gukundana.

David F. Hanson, umuyobozi wa Hanson Robotics yakoze iyi ‘robot’ avuga ko bizeye ko uko imyaka igenda ishira indi igataha ubwenge bwa Sophia buzarushaho gukura kandi bwiyongera ku buryo izagera aho ishobora gukorana no kubana n’abantu neza.

Gusa, kimwe mubyateye abantu impungenge kuri Sophia ni uko hari ubwo yarimo iganira na nyirayo David F. Hanson ayibajije niba izarimbura ikiremwa muntu, nyuma yo kuyinginga ngo ivuge ‘OYA’, ivuga ibyo atashakaga iti “nzarimbura ikiremwamuntu”.

UMUSEKE.RW

 

10 Comments

  1. GATERA Joseph

    06/11/2017 at 2:00 pm

    This world is mad !! Ni gute waha Robot nationalty,mu gihe uyima abantu bo mu bindi bihugu?? Cyangwa ubasaba visas zo kwinjira mu gihugu cyangwa Residence Permit?? Nubwo bimeze gutyo,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Nationality izabamo kuko isi izaba igihugu kimwe kizaba kiyobowe na YESU nkuko tubisoma muli Revelations 11:15.Nubwo amadini yigisha IJURU gusa,YESU ubwe yigishaga ko abantu beza bamwe bazaba mu isi nshya (Matayo 5:5).Abantu bake bazajya mu ijuru,bazategeka isi nshya nkuko tubisoma muli Daniel 7:27 na Revelations 5:9,10.Muli iyo si,tuzaba dukina n’inzoga,intare,etc…nkuko tubisoma muli Yesaya 11:6-8.Nta visas cyangwa Residence Permits zizabamo.Kwaheri ubukene,ubusumbane,indwara,urupfu,etc…(Revelations 21:4).Niba ushaka kuzaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru,haguruka ushake imana,aho kwibera mu byisi gusa,kuko abantu bibera mu byisi gusa batazayibona.Twe duhora tubabwiriza,turi abantu nkamwe.Tubwiriza ku buntu nkuko YESU yasize asabye abakristu nyakuri (Matayo 10:8).

  2. callixte

    06/11/2017 at 5:15 pm

    Nagiriye ibihe bibi kuriysi navutse muri Genoside imivu yamaraso itemba ndeba ndayanwa naburaye ndabyubuka umunyu wigitangaza numvise ukantera ninyota najya kunwa amazi mugishanga nayayoza amashyi nkazamura agahera kumuntu mukuru ubu rero ndabona isi nayo irimbutse kuko ikiremwamuntu gikomeje guta agaciro.

  3. x

    06/11/2017 at 5:44 pm

    Nyabuna abandika comments mwitonde; biroroshye ko iyi robot yaba icometse kuri internet, wayandikaho nabi, ikazagukurikirana wajya kubona ukabona umunsi umwe uhuye n’akaga…

    • Jean Karinganire

      06/11/2017 at 10:15 pm

      X Weee!!!!

      Nkunze ubushishozi bwawe! Hanze aha ni ukuhitondera da no guhora urikanuye!!!!!!!!

    • Mujyanama

      07/11/2017 at 8:39 am

      Ubwoba nibushire Yesu Kristo ari ku ngoma. Iminsi y’abantu irashira ariko Kristo ni nyir’ibihe. Abafarisayo, Abasadukayo n’Abayuda bashatse kumuhirika mu manga ariko abacamo arigendera, igihe yagennye kigeze arabiha kugira ngo asohoze umugambi wo kuducungura bagira ngo n’ububasha bwabo butumye bamwica ariko “no,no,no encore une fois non” kuko haciye gatatu babona atambagira umurwa yewe na Yohana Umubatiza wari umaze iminsi aciwe igihanga na Herode biturutse ku nama y’ubupfapfa inshoreke ye yagiriye umukobwa wabo ngo asabe igihange cye.

      Jesus Christ never fail.

      Uretse na Robot nta ntwaro yacuriwe kurwanya “Abera” izagira icyo ibatwara, abantu bashake mu maso h’Imana bave mu byo bibwira ubundi “Asssurance total” bazaba bayibonye, naho Isi icyo itunze ni “Umutekano” si “Amahoro” Amahoro afitwe na Kristo kuko Yesaya yarabihanuye ngo azitwa “Igitangaza, Umwami w’Amahoro”

      • esperance

        07/11/2017 at 8:53 pm

        Urakoze cyane muvandi

    • kweri fedeli

      07/11/2017 at 8:42 am

      Humura Imana irikumwe natwe!

  4. kweri fedeli

    07/11/2017 at 8:39 am

    Ahubwo iyi nyagwa izatera ibibazo kuko ishobora gutumwa mu ku neka ibihugu no kwicana!
    Abayiha ubwenegihugu mubitondere!
    Isi iri hafi kurimbuka!Ngo nta mubiri namaraso ifite! Oya nabyo nibabiyishyiremo dore ko bigenje! Bayihe numwuka ihumeka!! Ko bashaka kurusha Imana kurema!

  5. Dianne Dusenge

    07/11/2017 at 8:45 am

    Wasanga bayigishije n’ikinyarwanda da! Ubu ikaba ikurikirana inagasemura!
    Turashizeee!

  6. Keza

    07/11/2017 at 9:17 am

    Mwaramutse Nshuti, ko numva iyi robot iteye ubwoba, ngo izarimbura ikiremwamuntu? Isi igihe gushira rwose, uwayikoze se we, yaragamije iki? Dabasaba kwisomera muri 1 Yohana 2:17, mwiyumvire icyo Imana itubwira. Musome no muri Yeremiya 10:23. Murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock