Mexique: Umutingito ukomeye wishe abantu 220 – UMUSEKE

Mexique: Umutingito ukomeye wishe abantu 220

Mu ijoro ryakeye umutingito ufite ubukana bwa 7.1 ku gipimo cya Richter wahitanye abantu 220 usenya inzu nyinshi kandi utuma abantu bagera kuri miliyoni 10 babura amashanyarazi.

Leta ya Mexique yavuze ko abamaze kwicwa n’umutingito bagera kuri 220

Enrique Peña Nieto Perezida wa Mexique yatangaje ko ababajwe n’ibyabaye ariko cyane cyane abana 20 bapfuye abandi 30 bakaba bataraboneka kubera ishuri ryabagwiriye.

Izingiro ry’uyu mutingito(epicentre) ryari riherereye mu gace bita Atencingo muri Leta ya Puebla mu bilometero 120 uturutse ku murwa mukuru, Mexico City nk’uko bivugwa na Associated Press.

Uyu mutingito kandi ngo wageze no mu duce duturanye n’umurwa mukuru harimo ahitwa Morelos hapfuye abantu 55 no Puebla hapfuye 32 n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Imibare itangwa na Leta iremeza ko abamaze kubarurwa bahitanywe n’uriya mutingito bagera kuri 220 mu gihugu hose.

Kubera ko intsinga z’amashanyarazi zangiritse ndetse n’ibigega bibika essence na gas bigasenyuka abaturage babujijwe kunywa itabi kugira ngo bidateza inkongi zikomeye.

Abatabazi bafatanyije n’ingabo bari gukora ibishoboka kugira ngo barokore abagwiriwe n’inzu.

Uyu mutingito ubaye nyuma y’undi wigeze kuba mu myaka 32 ishize ukaba warahitanye abantu ibihumbi 10.

Mexixo City ni umwe mu mijyi ituwe n’abantu benshi ku Isi kuko utuwe n’abantu miliyoni 20.

Ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa ngo barebe ko hari abo basanga bakiri bazima

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock