‘Abavubyi’ MIDIMAR isigaye ibita ‘Abafite ubumenyi gakondo’ – UMUSEKE

‘Abavubyi’ MIDIMAR isigaye ibita ‘Abafite ubumenyi gakondo’

*Abarobyi bo mu Kivu bagaragarije Meteo Rwanda imiyaga idasanzwe itera impanuka,
*Buri Munyarwanda ngo ashobora kumenya igihe imvura izagwira ariko ntiyayamenya ingano.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’impunzi ushinzwe Ibiza, Nsengiyumva Jean Baptiste avuga ko Minisiteri yahisemo kubita abafite ubumenyi gakondo aho kubita Abavubyi kuko iyi nyito ifite ikindi isobanura gihabanye n’ibyo bakora byo guhanura imvura.

Ubupimiro bw’imvura (Station Meteo) buri ku biro by’umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza

Hagiye gushira icyumweru Ikigo cy’Igihugu gitangaje imiterere y’iteganyigihe ry’Umuhindo, ubwo abayobozi ba Meto Rwanda batangaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa kane w’icyumweru gishize.

Nsengiyumva Jean Baptiste wari uhagarariye MIDIMAR yabajijwe aho bageze bakorana n’Abavubyi mu by’iteganyagihe no kwirinda Ibiza.

Yagize ati “Ntabwo tubita ‘Abavubyi’, tubita ‘Abafite ubumenyi gakondo’ kuko tubise ‘Abavubyi’ hari indi ‘sens’ (inyito) byazanamo, hari n’ababita ngo ni abakorana n’abapfumu.”

Yavuze ko hari Amasezerano mpuzamahanga yo gucunga ibiza (Sendai Framework for Disaster Risk Reduction, UNISDR) mu myaka 15, u Rwanda rwasinye, isi yose ikaba yariyemeje guteza imbere ubumenyi gakondo abaturage baba bifitemo.

Ati “Hari ababasha kumenya ko imvura igiye kugwa bitewe n’imiterere y’umubiri wabo, hari ababasha kubona ibimenyetso biturutse ku dusimba tuba mu butaka bakabihuza n’uko ikirere kiba kimeze mu minsi ikurikira…

Twebwe nka MIDIMAR twatangiye gukora ibarura ryo kumenya ngo mu mirenge, muri buri karere ni bande,  bashobora kumenya ko Ibiza biba. Ni ibihe? Hari uturere 12 tumaze kujyamo tubashakisha kugira ngo tubamenye.”

Yavuze ko hari ibibazo babazwa, bakamenya igihe babimazemo, ngo ikigamijwe ni uguteza imbere uburyo bwo kuburira abaturage ku biza bibugarije hakiri kare (Early warning system), hadakoreshejwe ubumenyi bwa gihanga gusa, ahubwo hakiyongeraho ubumenyi gakondo.

 

Ngo mu Kivu haba imiyaga idasanzwe

Musoni Didace, ushinzwe igenzura ry’ibyerekeranye n’ikirere (Division Manager/Data Observation) muri Meteo Rwanda ati “Ntabwo dukorana n’abavubyi, twe turi abantu scientific ariko nagira ngo mbabwire ko buri munyarwanda wese, nanjye na we ibimenyetso by’imvura ko iri bugwe urabizi, umuhinzi umwe utaragiye mu ishuri azi igihe imvura iribugwire, arabikeka akanabigenzura, akanabyibonera.

Muri uku kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira imirima irateguye abantu bategereje ko imvura izagwa, icyo batazi ni ingano y’imvura izagwa, ibimenyetso baba babibonye bakagategura imirima yabo.”

Agaruka ku byatangajwe n’abarobyo bo mu kiyaga cya Kivu ko harimo imiyaga iteye ubwoba ndetse ijya ibagiraho ingaruka, Musoni yavuze ko Meteo Rwanda igiye gushyiraho ubupimiro bw’iyi miyaga kugira ngo bamenye igihe iyi miyaga iba ifite ingufu kugira ngo babashe kugira inama aba barobyi.

Ati “Bazi imiyaga ituruka mu kuzimu, bazi imiyaga ikunze kubaho mu gihe cy’imvura, mu kuroba kwabo batubwira ko umutekano wabo uba hafi 100% mu gihe cy’imvura, ku muhindo cyangwa mu itumba amazi y’I Kivu aba atuje.”

Akomeza agira ati “Iyo tuganiriye n’abafatanyabikorwa cyane abo bafite ubwo bumenyi, bidufasha kugira ngo tumenye ingamba ki twafata, ama-station twashyiraho n’ibindi byadufasha kugira ngo ya makuru tujye tuyakusanyiriza ku gihe, tuyasesengurire ku gihe, tubagire inama ku gihe, Ibiza tubigabanye ku buryo bushoboka.”

 

Mu nama z’Iteganyagihe ry’Akarere “Abavubyi” batumirwamo

Twahirwa Antoine avuga ko bariya bantu bafite ubwenge n’ubuhanga barebamo imvura, kandi ngo bafite n’ingufu mu bantu babana na bo.

Ku rwego rw’Akarere ka Africa, iyo hakozwe iteganyagihe ry’amezi atatu na bo batumirwa mu nama bakavuga ibyo babona (mu buhanga bafite bwo gupima imvura) uko bimeze.

Ikigambiriwe ngo ni ugukora ubushakashatsi bijyanye n’ibyo bo bakora n’aho byahurira n’ubuhanga (science) busanzwe bwifashishwa.

Ati “Ikibazo duhura na cyo kinini ni ukubihuza kuko bo nta bipimo bafata, twebwe dufata ibipimo by’imyaka 30, 40 cyangwa 50, iyo ugiye ukamubaza ibipimo yafashe bijyanye n’intozi, bijyanye n’inyoni, cyangwa ibindi bisimba ngo tubihereho dukora ubusesenguzi, usanga ntabyo bafite akubwira ibyo abona cyangwa yabonye ejobundi.”

Avuga ko aba bafite ubumenyi gakondo baramutse bakoresha ibipimo, byakorohereza Meteo-Rwanda kuko na bo barushaho kwizera ibyo babababonye.

Gusa ngo ntibizababuza kubatega amatwi no kubitabaza kuko bamaze kugira ijambo mu baturage. Ati “kuko bariya bantu bafite ububasha mu baturage kugira ngo abo bantu babo twigarurire icyizere babafitiye ni uko twakwegerana tugakorana.”

Twahirwa Antoine ushinzwe iteganyagihe arabanza iburyo akurikiwe na Nsengiyumva Jean Baptiste wo muri MIDIMAR na we akurikiwe na John Ntaganda Semafara uyobora Meteo Rwanda

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Akumiro

    13/09/2017 at 4:57 pm

    Ibya science y’iteganyagihe birabananiye, mwusubiriye mu bya ba Nyakarundi b’abavubyi. Harahagazwe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock