Min Busingye yasabye ab’i Mutete guharanira kuva mu byiciro byo hasi (Ubudehe) – UMUSEKE

Min Busingye yasabye ab’i Mutete guharanira kuva mu byiciro byo hasi (Ubudehe)

Ubushize ubwo yakoranaga umuganda n’abaturage bo mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yasabye abaturage ko aho guhora basaba ko bajya mu byiciro by’ubudehe byo hasi bakwiye guharanira kuzamuka mu byo hejuru.

Minisitiri Busingye aganira n'abaturage ba Mutete nyuma y'umuganda

Minisitiri Busingye aganira n’abaturage ba Mutete nyuma y’umuganda

Ni ikibazo abaturage benshi bakunze kugaragaza bavuga ko babashyize mu byiciro by’abifashije kandi bari mu byiciro by’abatishoboye, abasaba ikinyuranyo cy’ibi bo ni hafi ya ntabo.

Mu muganda, Minisitiri Busingye akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi yakanguriye abaturage kwiteza imbere  ntibashishikazwe no guhora mu byiciro bikeneye gufashwa n’ubuyobozi.

Ababwira ko ibyiciro by’Ubudehe bitandukanye na Station ya Essence yo ihora iri ahantu hamwe, abasaba gukora bagahindura imibereho yabo bakanazamuka mu byiciro by’ubudehe.

Ati “Nimushakishe uburyo mubona ikintu kibinjiriza ifaranga, nta muntu ubyuka ngo agende atoragure amafaranga mu nzira, ahubwo barayakorera.  Ndabigiinze ningaruka umuntu ukeneye kuzambwira ko bamushyize mu cyiciro cya kabiri yakagombye icya mbere, ntazansabe ijambo. Kandi murabizi nta muntu urwana asubira inyuma ngo atsinde.”

Minisitiri Busingye yasabye aba baturage kandi kugira ubumwe ababwira ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” atari gahunda y’abayobozi ahubwo ari n’iy’abaturage.

Esperance Mukamana umuturage w’aha Mutete yabwiye Umuseke ko koko benshi usanga bifuza kujya mu byiciro byo hasi by’Ubudehe ngo bafashwe, ariko ko inama za Minisitiri Busingye bumvise ari ukuri ko bakwiye guharanira kuva mu byiciro byo hasi.

Mu karere ka Gicumbi

Mu karere ka Gicumbi

Mutete ni umwe mu mirenge 21 y'Akarere ka Gicumbi

Mutete ni umwe mu mirenge 21 y’Akarere ka Gicumbi

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock