Min. Gashumba yabwiwe ko ibitaro bya Kabgayi bihomba miliyoni 5 ku kwezi – UMUSEKE

Min. Gashumba yabwiwe ko ibitaro bya Kabgayi bihomba miliyoni 5 ku kwezi

Mu rugendo rw’akazi Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yakoreye  mu bitaro bya Kabgayi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ababikoramo bamubwiye ko bahangayikishijwe n’igihombo cya Miliyoni eshanu ibi bitaro bitakaza buri kwezi.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege aha ikaze Minisitiri w'ubuzima kuri ibi bitaro

Musenyeri Smaragde Mbonyintege aha ikaze Minisitiri w’ubuzima kuri ibi bitaro

Muri urugendo Minisitiri w’ubuzima yasuye serivisi zitangirwa muri ibi bitaro ashima uko  abarwayi bitabwaho nubwo ngo umubare wabo uruta kure uw’abaforomo n’abaganga.

Dr Philippe Nteziryayo Umuyobozi w’ibi bitaro avuga ko igihombo cya Miliyoni eshanu giterwa n’abarwayi batagira mitiweli bahivuriza, benshi muri aba ngo baba bakoze impanuka cyangwa bafite izindi ndwara.

Dr Nteziryayo ati “Aba barwayi tubazanirwa n’inzego zitandukanye zirimo n’Akarere kandi ntidushobora kwanga kubavura, tugira ikibazo cyo kubona aho tujya kwishyuza  igihombo kikagaruka ku bitaro»

Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko hari n’umwenda wa Miliyoni 600 ibi bitaro byigeze guhomba mbere y’uko imicungire ya Mitiweli yinjizwa mu kigo cy’ubwiteganyirize ku buryo ngo ubu batazi umuntu bazabaza iki gihombo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga guteganya mu ngengo y’imari yako amafaranga yo kuvuza abaturage nk’aba batagira ubwisungane mu kwivuza, ndetse ngo n’ibitaro ubwabyo bikishakamo ubushobozi bwo kwiyubaka no gukemura ibibazo bagenda bahura nabyo.

Dr Gashumba ati “Ndifuza ko Akarere kabafasha guteganya ayo mafaranga kubera ko ubusanzwe ibi bitaro ari iby’Akarere, ariko kandi mushake uko ikibazo cyakemuka mu buryo burambye.”

David Mbasha Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Muhanga  avuga ko mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye iki kibazo cy’abarwayi bambura ibitaro  hari ibiganiro bazabanza gukorana n’inzego z’Akarere zitandukanye bakagifataho umwanzuro.

Minisitiri w’ubuzima yemereye ibi bitaro ko bagiye gusana ivuriro ry’ababyeyi (Matérnité) kubera ko rishaje cyane, anemera ko azongera umubare w’ababyaza kandi ngo bagahemberwa amasaha y’ikirenga bakora.

Dr Diane Gashumba yavuze ko afitanye amateka n’ibi bitaro kuko ngo umwe mu babyeyi be (Maman) ndetse na Sekuru bigeze gukorera ibitaro bya Kabgayi.

Dr Gashumba atambagizwa mur ibi bitaro

Dr Gashumba atambagizwa mur ibi bitaro

Minisitiri na Musenyeri bambaye umwenda w'abaganga basura ahashyirwa abana bavuze batagejeje igihe

Minisitiri na Musenyeri bambaye umwenda w’abaganga basura ahashyirwa abana bavuze batagejeje igihe

Minisitiri bamusobanurira imikorere y'ibi bitaro

Minisitiri bamusobanurira imikorere y’ibi bitaro

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga

15 Comments

  1. Gondouanais Lambda

    09/08/2017 at 10:29 pm

    Nyakubahwa Minister, none se uwo mwenda Leta ibagomba wa 605,000,000 FRW shwi!! Baviriyemo aho?

    • Rugwe

      10/08/2017 at 6:43 pm

      Leta yifitiye ibindi bibazo nta mafaranga ifite mujye mwirwariza cyangwa mupfe ntibizatubuza gukataza mwiterambere ryabifite.Abatabishyigikiye baziyahure.Kwirirwa muganaya gusa turabirambiwe.

      • Muhanuka Mwene Semuhanuka

        11/08/2017 at 1:09 pm

        @Rugwe: Ndumva wowe uri “igicucu” cy, “inkirabuheri” niba uzi icyo bivuga. Na Bill Gates, umuherwe wambere kuri iyi isi, iyo mvugo yawe ntabwo ajya ayikoresha!

  2. Gondouanais Lambda

    09/08/2017 at 10:32 pm

    Nako ubwo ni 600,000,000 yiyongeraho 60,000,000 buri mwaka! Kiliziya yunganira Leta, ntabwo iyisimbura mu nshingano zayo, kuko imisoro yose ijya ku Kimihurura.

  3. BABU

    09/08/2017 at 11:01 pm

    IKIBAZO NUBUYOBOZI BUSHINZWE MITUEL BWANGA GUHA MITUEL ABIMUKIRA BABA BAVUYE MUTUNDI TURERE BIMUKIYE IMUHANGA.BAKABARINDAGIZA.

  4. ndahayo

    10/08/2017 at 6:32 am

    NGO bazahemberwa amasaha y’ikirenga?????nta cyizere mfite pe nonese kabgayi izagira amategeko atariho ko amasaha y’ikirenga atagiteganywa mu mategeko nzabibara mbibonye ahubwo se aho gukora ikirenga kuki batashakirwa abakozi bahagije kuko guhemberwa amasaha y’ikirenga bidakuraho umunaniro ariwo ntandaro yo kuvuga nabi aribyo byitwa service mbi ahenshi

  5. jolly

    10/08/2017 at 12:12 pm

    abo bababikira ni nabagome ndavuga centre de sante Hon.Minister ndagusabye uzakurikirane iby’abakozi ba centre de sante kabgayi aaho abo babikira baho bakoresha itonesha ugasanga abakozi bamwe ntibavuga rumwe nabandi ndetse bamwe bagahabwa avantage abandi bakazimwa. wabonye aho umuntu ajya muri mission ntiyishyurwe kandi yitegeye? wabonye aho umuntu ahemberwa A2 kandi umwanya akoramo uri financée kuri A1 kandi uwo mwanya ukorwamo numuntu ufite A1 ariko agahemberwa A2 ahubwo agahindurirwa contrat ahubwo wamwanya we bakawushyiramo undi mukozi usanzwe muri servcie akawuhemberwa kandi nyirawo nawe afite A1, CONTRAT IGASINYISHWA utabikwiye koko!!! barangwa no gutonesha ibyo bibikira nibigome Mon Seigneur kbsa take care.

  6. Kamali Aloys

    10/08/2017 at 1:47 pm

    Ko ndeba hari n’umwanda kuri ibi bitaro?? Reba hariya Minisitiri yinjiriye!!!

  7. Atuheire Junior

    10/08/2017 at 4:35 pm

    Nyakubahwa ministre abo uganira nabo ni aba gestionnaire ntabwo ari aba techniciens. Amategeko avuye iwanyu niyo buhariza yaba mabi yaba meza nimwe muyashyiraho. None se ikibazo cy’abatagira mituelle cyabazwa ibitaro cyangwa cyabazwa mwe? Arega n’akarere n’ubwo gakora ikusanyamakuru mukugen’inzego z’ubudehe ubundi byose birangirizwa muri data base ya Minaloc. Ni wowe ugomba kuganira na Kaboneka mukareba uburyo imisanzu ya mituelle yajy’itangwa muburyo bunoze kuko hakiri reclamation ishyano ryose mu baturage kubyerekeye amafaranga bagomba kwishyura. Nah’ubundi ibitaro byakoze ibyo byagombaga gukora kuko ntabwo aho deontologie medicale ikora neza umuganga ashobora kwanga kuvur’umuntu ngo ni uko nta mafaranga yazanye. Turabiziko abo nabo batavura abatagira mituelle basanzwe keretse inkomere zo mu muhanda ariko ahandi uwariwe wese baramuvura ubundi bakwamwishyuza nyuma. Ibi ni uguhunga responsabilité kandi wagiye kuri terrain kandi ikikujyanye ari ugukemur’ibibazo. Kuki se ibitaro bitatakiye akarere kuber’iyo myenda kandi ariko kabari hafi? Si uko se ari ikibazo technique kigomba gukemurirwa mu biro byanyu ku Kicukiro?

  8. Musongambele Modeste

    10/08/2017 at 9:07 pm

    ariko byo ababikira bagira ikintu cyitwa itonesha aho kuri centre de santé Jolly siwowe wenyine ubivuga akazi gahabwa uwo bashaka ntigahabwa ugashoboye, kuko iyo case uvuze njye nayihamya ko byabayeho kuko njye umuma soeur waho yabyandikiye mugenzi we wumumasoeur ntavuze amazina kuri watsapp rwose turikumwe gusa nabo ntibakizerane kuko ntabanga bagirirana!!!ariko H.E Smaragde aba akwiye gukorana inama nabo ba nurses bakamugezaho ibyo bibazo bihari cyangwa twizere ko na Hon.Minister aba asoma commentaires kandi akagira reaction byo abo babikira sibeza rwose ibyo bizwi na buri wese!ibyo byo kwima abakozi avantages zibagenewe ntawe utabizi jolly niyo case uvuze rwose niko bimeze byarabaye nubwo bikorerwa murwihisho birangira gukorwa byasesekaye hose cyane ko nababikorerwa babyigamba.gusa abarenganwa mujye mubyakira Imana ihora ihoze! ikindi kandi abo babikira byo bagwa nabi sibanga.ahubwo nibaza impamvu biha Imana bakayiyitirira nyamara ibikorwa ntibihwane na titre!! komuri ambassadors wa Bikiramariya umubyeyi w’Imana utarasamanywe icyaha kuki mukora ibihabanye no kugwa neza nkuko uwo mubyeyi ari umwamikazi w’amahoro?

  9. ange douce

    10/08/2017 at 9:14 pm

    wallah niba ibyo bintu byarabaye uwo muntu warenganyijwe muramukwegeye icyo nzicyo baramushyira kunkeke niba basomye izi commentaires!! nabirokoka mungaye! baravuga ko ariwe wabyanditse sana sana ko jolly yanditse aprecisa details zose nkubizi neza! jolly uwo mu victim wakorewe ibyo uramuhemukiye ahubwo. niba basoma commentaires baramwirenza njye ababikira mubambaze nabizemo imyaka 6 yose, ni abantu bafite caracteres utabakekera na kamere utabakekera kuko mubabona mumavara basa nkabamalayika ariko ijoro ribara uwariraye utabazi azababarirwa. ngaho nzaba numva Imana gusa izarengere abarenganywa

  10. danny mapendo

    10/08/2017 at 9:22 pm

    wapi niba byarabaye koko atari ibinyoma ntabwo uwo wimwe avantage ye yatinyuka kubyandika hano ngo abivuge, kuko nawe aratekereza . ahubwo nawe nabona izi commentaires azahahamuka yibaze uwabikoze.ntiyabishyira kukarubanda kuko aziko bahita bamukeka ko ariwe wabivuze ahubwo ubu byandikwa nindorerezi ziba zizi game uko yagenze . gusa kwisi victim ahora ari victim ubu ababikira bazamutoteza banamushinje ko ariwe wabishyize ku museke! but on my behalf ntiyabitinyuka kubyandika.ubu byavuzwe nuwo umuntu atapfa gukeka kimwe nuko byanakwandikwa numubikira tena.nabo ntiboroshye i know them njya mbona bandikira nabasore imitoma,,,haaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  11. uwacu ines

    10/08/2017 at 9:51 pm

    hhhaaaa kuba wararenganyijwe ntibisobanuye ko waba uri injiji yo kubyandika kumbuga nkoranyambaga nkizingizi.ahubwo uwo wabyanditse urabona ko yabitotoye kbsa kumurongo nkubizi neza ahubwo icyo mbonye ashyirishijemo uwo warenganyijwe ndakeka ariyo intention yarafite!abo babikira i think ko niba byarabaye koko uwarenganyijwe rwose ntabe condamned ntiyatinyuka kubyandika hano reka reka. kereka niba yarahavuye akajya gukora ahandi ariko niba akihakora ntiyabitinyuka erega nababikira basoma comments! we se yaba ari injiji?? wowe wiyise Jolly rwose wakagombye kubanza gutekereza kuko ntubuze uwo uhemukiye.either utonesha abakozi waba yarakoze ibyo or uwarenganyijwe!!! ubu nawe niba yabisomye aratitira nakazi ntazagasubiraho rwose buriya abantu ntituri beza ushobora kuba washatse kugaragaza ko umuvugiye ikibazo otherwise wamushyize mukagozi rwose! ndibwira ko naba manseri bashishoza ariko ntibiba stresse ngo bagire uwo bacondamna so be carefully kubyo mwandika kuri wambonye. murakoze

  12. egide egide

    11/08/2017 at 7:28 am

    ni danger rero iby’i Kabgayi niba aruko bimeze bazahindure staff guhera kuri titulaire wabo buriya niwe uba ari nyirabayazana.kandi azahinduke urumva ko adafite reputation nziza. ubundi itonesha nicyaha kiri penal gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda . ntimukarenganye aboroheje Imana irabyanga urunuka, mutazamera nka Ahabu warenganyije Naboti Imana ikamuhana.(abami ba kabiri igice ntibuka neza) murakoze mugire akazi keza.

  13. kalisarugeyo

    11/08/2017 at 2:31 pm

    UZABIBWIRWA N’ABADOGITERI B’IBIRYABAREZI BATORAGURA MURI CONGO BAKABAGA ABANTU BAGAPFA KUBERA
    KUBERA UBUSWA UMUZIMA BAMUHEMBA AYO BAKUYE HE?RWANADA WEEEE TABARA

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock