Impamvu ubukungu bw’u Rwanda butazazamukaho 6,2% – UMUSEKE

Impamvu ubukungu bw’u Rwanda butazazamukaho 6,2%

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yagejeje ku Badepite uko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017/18 cyari kifashe, agaruka kuri zimwe mu mbogamizi ubukungu bw’igihugu buri guhura nazo.

Min. Claver Gatete nyuma yo kuganira n'inteko yaganirije itangazamakuru.

Min. Amb. Claver Gatete nyuma yo kuganira n’inteko yaganirije itangazamakuru.

Minisitiri Claver Gatete yavuze ko muri iki gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari ubukungu bwazamutse ku buryo buciriritse, ndetse izamuka ry’ibiciro ku masoko rikajya ku ijanisha riri munsi ya 5%, ari nacyo gipimo fatizo Guverinoma yihaye.

Ati “Mu rwego rw’inganda, gahunda ya “Made in Rwanda” ikomeje gutanga umusaruro kuko ubu ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 44,9%, ndetse ikinyuranyo cy’ibyoherezwa hanze n’ibitumizwa cyamanutseho 25%.”

Hon. Nkusi Juvenal yabajije Minisitiri impamvu ibyari byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6,2% muri uyu mwaka byahindutse bikaba 5,2% nyamara umwaka ushize cyari hafi 5,9%.

Minisitiri Gatete nk’uko akunze kubivuga, yagaragaje impamvu zitandukanye zagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda by’umwihariko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka zirimo umusaruro muke w’ubuhinzi watewe n’amapfa yahereye mu mwaka ushize wa 2016.

Ati “Izamuka ry’ibikomoka ku buhinzi twohereza mu mahanga ryaragabanutse riva kuri 73% mu gihembwe cya mbere cya 2016, rigera munsi ya zero (-24%) mu gihembwe cya mbere cya 2017, nubwo byaje kongera kuzamukaho 22% mu gihembwe cya kabiri cya 2017.”

Amb Gatete yagarutse kandi ku gusubira inyuma k’urwego rw’ubwubatsi, kubera igabanuka ry’imishinga y’ubwubatsi nyuma yo gusoza umushinga wa “Kigali Convention Center” na za Hoteli nini zujujwe mu mwaka ushize wa 2016.

Umuvuduko w’izamuka ry’urwego rw’ubwubatsi wahise uva kuri 15% mu gihembwe cya mbere cya 2016, uragwa ugera munsi ya zero kuri -7% mu gihembwe cya mbere cya 2017.

N’izindi nzego nk’urw’ubucuruzi rwasubiye inyuma, ruva ku muvuduko wa 10% rwariho mu gihembwe cya mbere cya 2016, ujya munsi ya Zeru kuri -13% mu gihembwe cya mbere cya 2017, na -6% mu gihembwe cya kabiri cya 2017.

Amb. Gatete yabwiye abadepite ko ibibazo biba ku bukungu rimwe na rimwe hari n’igihe biterwa n’impamvu zatewe n’ibindi bihugu (external factors).

Ati “Hari impamvu zimwe na zimwe ziva hanze tuba tudafite icyo twazikoraho, nko kuba Leta zunze ubumwe za America zazamura inyungu ku idolari bigatuma idolari rihenda ibyo ntacyo twabikoraho, kuba Ubushinwa bwaramanuye ibiciro by’amabuye y’agaciro twoherezayo aribwo muguzi wacu wa mbere ntacyo twabikoraho…ibindi.”

Minisitiri Amb. Claver Gatete aganira n'abadepite.

Minisitiri Amb. Claver Gatete aganira n’abadepite.

Kuki Leta ishora akayabo mu buhinzi ibiribwa bikaba bihenze ku masoko?

Abadepite bagiye bagaruka ku bibazo bimwe na bimwe byugarije ubukungu bw’u Rwanda basaba Minisitiri kubasobanurira ikiri gukorwa ngo bikemuke.

Depite Niyonsenga Théodomir yabajije Minisitiri impamvu Leta ishoramo mu buhinzi akayabo buri mwaka ariko ibiciro by’ibiribwa ku masoko bikaba bikiri hejuru, yewe rimwe na rimwe bikanahenda kuruta ibituruka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Ibi byanagarutsweho na Depite Karemera Jean Thierry wavuze ko mu buhinzi hakirimo ibibazo byinshi, ku buryo bidakemuwe byazateza ikibazo gikomeye ubukungu bw’u Rwanda mu bihe biri imbere.

Minisitiri Claver Gatete yagaragaje ko hari byinshi biri gukorwa mu buhinzi nko guteza imbere no kwegereza abaturage uburyo bwo kuhira bukagera no ku muhinzi muto binyuze mu nguzanyo n’ibikorwaremezo Leta igenda ishyiraho.

Minisitiri yavuze ko ikibazo cy’umusaruro muke ku bihingwa byose kigaragara ari nayo mpamvu bagenda bashyiraho ingamba zinyuranye.

Ati “Ntawavuga ko byose bimeze neza, oya. Ibibazo birahari mu buhinzi kandi birasaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo habeho imikorere inoze mu gukora ibiba byateganijwe…kandi ngo habayeho imikorere inoze umusaruro waboneka.”

Aha Minisitiri Gatete yanagarutse ku kibazo cy’ubumenyi mu bakora ubuhinzi, avuga ko ariyo mpamvu Leta iri kohereza abanyeshuri muri Israel na Korea y’Epfo kugira ngo bigireyo ubumenyi bwahindura ubuhinzi bw’u Rwanda.

Ikindi ngo umuherwe Howard Buffettari gushyiraho ikigo nacyo kizahugura abantu mu kuvugurura ubuhinzi.

Abadepite bagaragaje ko bahangayikijwe na bimwe mu bibazo biri mu buhungu bw'u Rwanda.

Abadepite bagaragaje ko bahangayikijwe na bimwe mu bibazo biri mu buhungu bw’u Rwanda.

Depite RUKU RWABYOMAJohn washimye iterambere ry'urwego rwa Serivise yasabye ko Guverinoma yareshya ibigo bikomeye ku isi bikazana "call center" zabyo mu Rwanda kuko ngo ubu hari abanyarwanda bavuga neza igifaransa n'icyongereza bazikorera.

Depite John Ruku Rwabyoma yasabye ko Guverinoma yareshya ibigo bikomeye ku isi bikazana “Call Centers” zabyo mu Rwanda kuko ngo ubu hari abanyarwanda bafite ubumenyi bwo kuzikorera.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Muyange

    09/11/2017 at 9:35 pm

    Call center mu Rwanda ? Uyu we arandangije kbs. Ngo ibigo bikomeye kw’Isi. Yewe nibyo koko utirase ntarongora inkumi.Uyu mugabo azabanze arebe ibikorera muri Senegal na Maroc uko bikora maze azaze asobanurire abandi ibisabwa ingufu zashyizwemo nibyo bihigu bihereye ku ireme ry’uburezi, benshi barumva icyo nshaka kuvuga.

  2. petero

    09/11/2017 at 10:19 pm

    iyo ubukungu bwifashe nabi bakora iki?

    • Bella

      10/11/2017 at 1:13 am

      Perezida ahagarika ingendo za burimunsi akorera hanze.

  3. uk

    10/11/2017 at 8:00 am

    Murakoze kuri iyi nkuru na Minister Gatete watugejejeho ishusho y’ubukungu uko buhagaze, ariko reka mvuge kuri iki gitekerezo cy’uyu muvandimwe Hon.Ruku, rwose tujye dushyira ibintu muri context yabyo tutitaye mu bihugu twabagamo dushobora gufatayo udushya twahabonye cg icyiza ariko nanone tureye context turimo, abandi bariga kukibazo cy’ubukungu kiremereye abanyarwanda ba Hon.Tierry na Theodomir barareba ubuhinzi, ibicro ku masoko ,abndi baratanga ibitekerezo uko twkwivana mu bukene tukongera umusaruro uyu nawe ati ndaje na za call center rwose list y’ubutaha nukureba abantu bumva neza context igihugu kibamo ubu se call center hari byinshi bitanga service nkibyazo ndumva kutazigira bitaraba ikibazo ugereranyije nibibazo bindi bidukomereye turimo guhangana nabyo.

  4. Kagabo

    10/11/2017 at 11:13 am

    Nta na rimwe umushinga utanga umusaruro ba nyirubwite batagishijwe inama. Politiki y’ubuhinzi ubanza yarizwe na ba banyeshuri b’abazungu bajya baza gukora stage hano mu Rwanda. Umuturage babimutura hejuru ntacyo bamubajije. Ntibitangaje ko umusarura utaboneka. Minisitiri ngo kubaka byaragabanutse , kuva ryari kubaka byazaniye igihugu umutungo? umutungo uturuka mu nganda zigomba gukora ibintu abantu bakeneye cyangwa byo kohereza hanze. Nimukomeza kurambiriza ku bwubatsi muzabona ziriya nzu z’umurimbo zibereyemo ibihunyira. Ni ngombwa gukora planning mbere aho kuza kuvuga ngo ubukungu bwasubiye inyuma. Mutange kandi imibare itarimo itekinika.

  5. Kanazi

    10/11/2017 at 1:13 pm

    Ubundi igihe cyose bahoraga batubwira ko ubukungu bw igihugu bumeze neza.None ubwo batangiye kutubwira ko ibintu bitifashe neza ubanza ishyamba atari ryeru.

  6. duck

    10/11/2017 at 5:21 pm

    Njy nibaza abadepite hari norms bafit ngenderwaho iyo batorwa?! Kuko mbona nataziiiii ubw c call centers zizazamura ubukungu gute honor?!!! Ubundi Economy& Finance k bikurikiranwa n’ababyize ubu koko ibi niki?!!! Cnziii njy ubu mba numiwe muzajy muhora mubazanya musubizanya kd ibintu bizamba, byagakemutse mbere y’igihe muri planning ntazi iyo muri! Byazamba ngo dusobanurire?!? Basi mujye munatekereza k abanyarwanda tumaz kwiga turi benshi murek kuvuga….

  7. Kavuna

    10/11/2017 at 6:20 pm

    @Duck, niba uko wandika ikinyarwanda bitanga ishusho nyayo y’ibyo wize, ntacyo mbona uje kurusha abadepite unenga.

    • Kanazi

      13/11/2017 at 10:32 am

      @Kavuna we ngo ni i Kinyarwanda cyo muri vision da urubyiruko ruri hanze aha ukuntu bandika i Kinyarwanda biteye agahinda.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock