Min.Uwacu yasabwe gutumira perezida Kagame muri Gorilla Rally 2018 – UMUSEKE

Min.Uwacu yasabwe gutumira perezida Kagame muri Gorilla Rally 2018

Mu mpera z’iki cyumweru abakunzi b’umukino wo gusiganwa mu ma modoka bararyoherwa no kubona abeza kurusha abandi muri Afurika basiganwa muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017. Minisitire w’imikino Uwacu Julienne afungura ku mugaragaro iri siganwa yasabwe n’abakunzi ba Rally mu Rwanda kubatumirira perezida Kagame mu isiganwa ry’umwaka utaha.

Gakwaya avugira abakunzi ba Rally yasabye Min Uwacu kubatumirira Perezida Kagame mu isiganwa ry'umwaka utaha

Gakwaya avugira abakunzi ba Rally yasabye Min Uwacu kubatumirira Perezida Kagame mu isiganwa ry’umwaka utaha

Kuri uyu wa kane tariki 7 Nzeri 2017 kuri Kigali Convention Centre habaye umuhango wo gufungura ku mugaragaro isiganwa ry’imodoka mpuzamahanga ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017’ iri ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa mu binyabiziga muri Afurika.

Mu birori byo kwerekana imodoka 16 zitabira iri siganwa mpuzamahanga, umuyobozi wa ‘Rwanda Automobile Club’ Gakwaya Christian yakiriye umushyitsi mukuru minisitire Uwacu Julienne ufite imikino mu nshingano.

Mu ijambo ry’uyu muyobozi, yatanze ubutumwa burimo ikifuzo cy’abakunzi ba Rally mu Rwanda.

Gakwaya Christian abwira Min.Uwacu yagize ati: “Isiganwa ryacu rigeze ku rwego rwiza. Buri mwaka twakira abakinnyi beza kurusha abandi muri Afurika, baba bahatanira umwanya wa mbere kuri uyu mugabane. Kandi twishimiye kuba waje kudushyigikira. Gusa icyo ni uko umwaka utaha wadutumirira perezida wacu (Paul Kagame) akatubera umushyitsi mukuru mu isiganwa. Tuzi ko mubifitiye ubushobozi. Kandi abakunzi ba  Rally biteguye ibyo birori.”

Isiganwa riratangira kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nzeri 2017 saa 10h mu muhanda wa Rugende – Mbandazi ku ntera ya Kirometero 20.95, bakongera bakava i Ruhanga bajya i Mbandazi ku ntera ya kirometero 14.21, iyo ntera bakayisiganwamo inshuro ebyiri.

Nyuma ya saa sita abakinnyi barongera gukina saa munani n’igice kuri stade Amahoro i Remera aho abakinnyi biyereka abafana mu gace kitwa “Super Stage”.

Ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 isiganwa rizakomereza i Nyamata mu Bugesera, aho guhera saa mbili za mu gitondo abazasiganwa bazava i Nyamizi bajya i Gashora (19.69kms), i Gaharwa berekeza i Nemba (11.56kms), i Gako-Gasenyi (14.41kms) ndetse na Gasenyi-Nemba (22.22kms), aha hose bakazahakora inshuro ebyiri.

Uwacu yemeye kubatumirira perezida Kagame mu mwaka utaha

Uwacu yemeye kubatumirira perezida Kagame mu mwaka utaha

Mbere yo gutangira ibirori Gakwaya Christian uyobora RAC, Min muri MINISPOC Uwacu Julienne, uhagarariye Police na Sen. Munyabagisha Valens uyobora CNOR baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu

Mbere yo gutangira ibirori Gakwaya Christian uyobora RAC, Min muri MINISPOC Uwacu Julienne, uhagarariye Police na Sen. Munyabagisha Valens uyobora CNOR baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu

Skoda Fabia niyo modoka ya mbere yakorewe Rally iri muri iri siganwa, itwarwa na Manvier Baryan na Sturrock Drew ba mbere muri Afurika

Skoda Fabia niyo modoka ya mbere yakorewe Rally iri muri iri siganwa, itwarwa na Manvier Baryan na Sturrock Drew ba mbere muri Afurika

Umushyitsi mukuru Min. Uwacu niwe watangije isiganwa ku mugaragaro

Umushyitsi mukuru Min. Uwacu niwe watangije isiganwa ku mugaragaro

Ni isiganwa rizamara iminsi ibiri, ikinirwe mu turere tubiri, Gasabo na Bugesera

Ni isiganwa rizamara iminsi ibiri, ikinirwe mu turere tubiri, Gasabo na Bugesera

Leroy Gomez na Gomez Urshlla bo muri Zambia bafite Mitsubishi Evo X ba kabiri ku rutonde rwa Afurika baje guhangana mu Rwanda

Leroy Gomez na Gomez Urshlla bo muri Zambia bafite Mitsubishi Evo X ba kabiri ku rutonde rwa Afurika baje guhangana mu Rwanda

Giancarlo Davite n'umufasha Slyvia Vindevogel nabo biteguye isiganwa

Giancarlo Davite n’umufasha Slyvia Vindevogel nabo biteguye isiganwa

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock