MINALOC yasabye intara y’Amajyepfo kutajenjekera ikibazo cy’ubwiherero – UMUSEKE

MINALOC yasabye intara y’Amajyepfo kutajenjekera ikibazo cy’ubwiherero

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba yasabye inzego z’ibanze mu ntara y’Amajyepfo guhagurukira ikibazo cy’ubwiherero nka kimwe mu bibazo bibangamiye abaturage mu bijyanye n’isuku.

Dr Mukabaramba Alvera avuga ko nta muyobozi ukwiye kubana n'abaturage batagira ubwiherero.

Dr Mukabaramba Alvera avuga ko nta muyobozi ukwiye kubana n’abaturage batagira ubwiherero.

Mu nama yahuje abayobozi bafite aho bahuriye n’imibereho myiza y’abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 08 Nzeri, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Dr Alivera Mukabaramba yagarutse ku ngaruka zo kutagira ubwiherero, maze avuga  ko hagiye  gushyirwaho igihe ntarengwa aho buri muturage azaba afite ubwiherero, bitaba ibyo bikabazwa abayobozi.

Dr Mukabaramba yagize ati “Ikibazo cy’ubwiherero cyo kigomba kuva mu nzira kuko ntabwo dushaka kumva ngo hari umuturage utagira ubwiherero, cyangwa ngo afite ubukoze nabi, ibintu byo kujenjeka byararangiye, kandi umuyobozi uzagaragara ko abana n’abaturage batagira ubwiherero azabihanirwa.”

Mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Gisagara niko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira ingo nyinshi zitagira ubwiherero aho habarurirwa izigera 1 600 zitagira ubwiherero.

Aba baturage badafite ubwiherero bavuga ko bagerageza kubwubaka ariko kubura isakaro bigatuma bacika intege ntibabwuzuze bigatuma busenyuka butamaze kabiri.

Mureshyankwano Rose, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo avuga ko nubwo ikibazo cyo kutagira ubwiherero muri zimwe mu ngo zo mu ntara ayoboye kigaragara nk’aho gikomeye, avuga ko gihagurukiwe cyabonerwa umuti.

Mureshyankwano ati “Umwaka ushize twatanze ‘deadline (umunsi ntarengwa)’ ariko ntibyubahirizwa, ariko ubu icyo tugiye gukora ni ugusaba buri karere kakatwereka imibare y’ingo zidafite ubwiherero, bityo baduhe itariki ntarengwa iki kibazo kizaba cyakemutse.”

Ku kibazo cy’abatagira ubwiherero kubera ubushobozi buke, Guverineri avuga ko akarere kagomba gukora ibishoboka byose abaturage bakabona ubwiherero binyuze muri gahunda z’imiganda.

Abayobozi b'uturere basabwe kutajenjekera iki kibazo.

Abayobozi b’uturere basabwe kutajenjekera iki kibazo.

Dr Alvera ngo iki kibazo kigomba kuva mu nzira.

Dr Alvera ngo iki kibazo kigomba kuva mu nzira.

Ni imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje inzego zifite aho zihuriye n'imibereho y'abaturage.

Ni imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’imibereho y’abaturage.

Guverineri Mureshyankwano yavuze ko noneho iki kibazo cyafatiwe ingamba nshya.

Guverineri Mureshyankwano yavuze ko noneho iki kibazo cyafatiwe ingamba nshya.

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

3 Comments

  1. mahoro jack

    11/09/2017 at 12:57 pm

    hhhh ibaze ba jenerali mu kibazo nk’iki! Ariko uretse ubunebwe umuntu w’umugabo utagira ubwiherero iwe ubundi aba ari mugabo ki? Ubu Leta yose koko igombe guhaguruka kugirango umuturage yumve ibintu nk’ibi?

  2. x

    11/09/2017 at 1:55 pm

    Ntiwumva ahubwo! Ngaho nimudufashe muturebere ikibazo cy’Ubwiherero muri Gare ya Nyabugogo na Kimironko!!! Igitangaje nuko hose kujyamo hishyurwa 100Frw kimwe no muri Downtown!
    Abategura EXPO nabo bazakemure ikibazo nkicyo ubutaha. Muri za Kaminuza zimwe, Hotel, Restaurant, Amasoko,… naho si shyashya!

  3. Kabakira

    11/09/2017 at 3:46 pm

    Leta yari ikwiye kubaka ubwiherero rusange (Public Toilets) ku mihanda nyabagendwa no mu mijyi, ku buryo umuntu ukubiwe ashaka kwihagarika yabona aho ajya kwihagarika bitamugoye, atabanje no gutanga amafaranga. Niba abaturage dutanga umusoro,kandi uwo musoro ukaba ugomba kubaka ibikorwa remezo, na za Public Toilets zakagombye kubakwa muri iyo misoro abaturage bakazijyamo badatanze amafaranga.

    Nawe se urajya kwituma ibikomeye utange amafaranga, ujye kunyara/gusoba utange amafaranga, ujye gucira utange amafaranga, yewe n’ugize iseseme akajya kuruka nawe atange amafaranga. Ubwo kok ayo mafaranga abaturage bazayabona!!!!!

    Hari hamwe usanga hari Toilete, ubwo umuturage yashaka kujya kunyara bakamuca amafaranga yayabura agahitamo kujya kunyara aho abonye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock