MINEDUC yijeje abarimu gukemura ibibazo byugarije umwuga wabo – UMUSEKE

MINEDUC yijeje abarimu gukemura ibibazo byugarije umwuga wabo

Rubavu – Mu gihe hizihizwaga umusi mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Rubavu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac yijeje abarimu gukemura ibibazo byugarije umwuga wabo harimo kuzamurwa mu ntera nk’abandi bakozi ba Leta, gufashwa kunjyana n’ikoranabuhanga no gukomeza koroherezwa kubona inguzanyo binyuze mu Mwarimu Sacco.

Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

Nzakizwanayo Sylvere, umwarimu mu ishuri ryigenga yavuze ko Leta ibafasha byinshi ariko kudahemberwa igihe  bibangamira Imibereho yabo.

Ati “Turacyafite ikibazo by’umwihariko, abarimu twigisha mu bigo byigenga, usanga hari abashobora kubona umushahara rimwe mu mezi abiri, ibyo bigaterwa n’uko hari abayobozi b’Ibigo byigenga bakora ibyo bishakiye Leta ntibakurikirane.

Yakomeje avuga ko guhembwa make kandi nabi ari bimwe mu bituma abantu bahora banenga ireme ry’uburezi ariko ntibite ku batanga iryo reme.

Yagize ati “Ni ha handi abantu birirwa bavuga ngo ireme ry’uburezi mu Rwanda riri hasi, none se wamara amezi abiri udahembwa ukigisha umwana ufite imbaraga? Leta idufashe ikurikirane abo ba nyiribigo bafata nabi abarimu  bakabicisha inzara.”

Abarimu bigisha mu mashuri ya Leta n’ayigenga bahuriza ku kibazo cy’amasezerano y’akazi aho umwe mu bigisha mu ishuri rya Leta yavuze ko mu myaka irenga 23 yigisha atarahabwa ibaruwa y’akazi igaragaza ko ari umukozi  nubwo avuga ko bidatuma adahabwa umushahara we uko bigenwa.

Musabyimana Ildephonce  we avuga ko kuba mu mashuri yigenga hari abatanga amasezerano y’igihe gito nacyo ari ikibazo kuko umwarimu yigisha ahagaritse umutima kuko aba atizeye kuzongezwa amasezerano.

Ati ”Uhawe amasezerano y’umwaka cyangwa bakamuha amasezerano y’igihe kitazwi, icyo gihe uhora uhangayitse uvuga ngo baranyirukana bigatuma wigisha udatekanye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac yavuze ko ibi bibazo bigiye gukemuka vuba, anemeza ko harimo n’ibitakagombye kuba bikivugwa muri iki gihe.

Ku kibazo cyo gutinda guhembwa ku barimu, Munyakazi yavuze ko cyakemutse kuko icyabiteraga mu bihe byashize cyakemutse abizeza kuzanjya babona umushahara wabo ku gihe.

Ahumuriza abarimu bavuga ko bari mu kazi nta mabaruwa bahawe, ngo hari abarimu bagiye mu kazi mu myaka yashize ubu hagikusanywa ibyangobwa byabo kugira ngo huzuzwe dosiye nk’uko itegeko ribivuga.

Yavuze ko iki kibazo kigaragara cyane ku bari abarimu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagumye mu mwuga w’ubwalimu kuko usanga n’ibyangombwa byabo bidahari.

Aha i Rubavu hahembwe abarimu batowe na bagenzi babo nk’indashyikirwa mu mwuga wabo wo kwigisha bakaba bahawe mudasobwa zigendanwa zo kubafasha gukomeza gukora akazi kabo ka buri munsi.

Abarimu b’indashyikirwa bahembwe mudasobwa

Abarimu bagaragaje ko bagifite ibibazo bibatambamira mu mwuga wabo

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Mwalimu

    06/10/2017 at 4:54 pm

    Aho kuvuga ubusa wifotoza vuga icyo uzongera kubuzima bwabo nibyo dutegereje amagambo avugwa buri munsi hashize imyaka irenga 23 abanyarwanda bose babivuga namwe mubizi mukinumira,kuko mutacyemera ko umwana wanyu arerwa nuwo mwalimu nk’uko mbere byari bimeze.

    • Karibu

      07/10/2017 at 10:02 am

      Wowe urakina n’abantu barihira abagore babo bakajya kubyarira muri Europe, ngo nta mushenzi w’umwirabura wamurebera mu maguru y’umugore we ! None urashaka ko abana babo bigishwa n’aba barimu bari cheap ! Uzajye muri KIE nibwo uzasobanukirwa n’umukino urimo ukinwa.

  2. Innocent

    06/10/2017 at 8:35 pm

    Mwarimu yagiraga agaciro yigisha umwana w’umuyobozi noneho wa muyobozi nawe agakurikirana iryo René ry’uburezi.None se ko abana b’abayobozi biga iyo za buraya uragira ngo ni nde uzibuka ko mwarimu abaho?

  3. ly

    07/10/2017 at 12:37 pm

    “Munyakazi Isaac yavuze ko ibi bibazo bigiye gukemuka vuba, anemeza ko harimo n’ibitakagombye kuba bikivugwa muri iki gihe.”
    Ariko nk’uyu aba yabuze icyo avuga??? Et en plus abwira barimu wana? cg abasoma zino mbuga!!!Kandi ubu umwarimu umuhamagaye kuri stage ukamuha mic yakubwira ukuntu yateye imbere!??? iyo ari imbere y’umutegetsi ho! Yooo! Aritaka akigira umuntu w’umuherwe

  4. mami

    07/10/2017 at 7:38 pm

    Ndababwira ko n’abihambira bakigisha abana mu mahanga si uko bafite ibya mirenge ahubwo ni amaburakindi. Ni ukubura uko bagira. Ni ukwizirika umukanda. Bimeze neza mu rwanda ntawakwikuraho umwana ngo ajye muri ayo mahanga. Ntawe utifuza ko ireme ry’uburezi rigerwaho. Sibyo? Tureke kwitana bamwana dushake umuti dufatanije. Murakoze

    • Rutakamize John

      08/10/2017 at 12:19 am

      @mami nkwibarize ikibazo kimwe.Koreya ya ruguru ubu ifite iterambere ryo hejuru, yamaze imyaka ingahe ishyira budget nini cyane mu burezi? harya twebwe dushyiramo angahe muri budget yacu? Ntitukajye twica ibintu nyuma ngo tuze kurira.Leta ni leta ntabwo bireba ministre umuyobozi runaka oya ni leta yabyishe.Ibyo tubona ubu turi gusoroma ibyo twabibye tureke kurira rero.

      • mami

        08/10/2017 at 4:40 pm

        @john turavuga bimwe. Ni uko hari uwatekereza ko ireme ry’uburezi rihangayikishije bamwe abandi bigaramiye. Iyo usomye comments zo mu bitangazamakuru ubona ko ikibazo gihangayikishije buri munyarwanda. Si ukurira ahubwo ni ukugaragaza ikibazo (rusange) ngo gishakirwe umuti. Urakoze

  5. kubwimana

    07/10/2017 at 10:19 pm

    Ireme ryo rirakenewe rwose kdi natwe nibyo twifuza kandi ubona reta yacu igenda hari ibyo ikemura gusa yakosora yagira igihe cyose imibereho y’umwarimu ikiri hasi rwose ireme ry’uburezi rizahora ari inzozi.reba nkubu ikibazo cyose kibajijwe igisubizo ni sacco,ese mwarimu yazamurirwa umushahara? ehh twabashyiriyeho Sacco nibyo rwose sacco hari ibibazo bimwe na bimwe yakemuye ariko ntiyagombye kuba urwitwazo ubajijwe wese imibereho yamwarimu ngo asubize Sacco nkaho ariwo muti gusa urambye w’ibibazo bya mwarimu.

  6. Magano

    07/10/2017 at 10:38 pm

    Muri 1978 mwalimu wigisha muri 6ème yahembwaga ibihumbi 18.Byeri yaguraga amafaranga 50.Muri 1992 mwalimu yahembwaga ibihumbi 14 na 248.Byeri igura 100 ifaranga ry’ububiligi ryavunjaga 2,5frw.Ubu mwalimu ahembwa ibihumbi 45. byeri igura 700frw.Ndi kwibeshya?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock