Minisitiri arasaba ababyeyi bo mucyaro gushyira incuke mu irerero – UMUSEKE

Minisitiri arasaba ababyeyi bo mucyaro gushyira incuke mu irerero

Huye – Amashuri y’incuke arangwa cyane mu migi, mu byaro ariko ubu naho henshi hari amarerero y’abana b’incuke. Ubwo yasuraga rimwe muri yo mu murenge wa Huye mu kagari ka Nyakagezi Minisitiri Espérance Nyirasafari yasabye ababyeyi kurushaho kujyana abana mu marerero kuko bikangura ubwonko bwabo.

Minisitiri (iburyo) n'abo bagendanye basobanurirwa imikorere y'ishuri Teta Kibondo rya Nyakagezi

Minisitiri (iburyo) n’abo bagendanye basobanurirwa imikorere y’ishuri Teta Kibondo rya Nyakagezi

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasuye iri shuri ryitwa Teta Kibondo abwira ababyeyi ko aya mashuri afasha abana kwinjira mu ishuri ribanza bazi icyo bari gukora kandi ko muri bene aya mashuri hagiye kujya hanyuzwa inkunga ya Leta yo kurwanya imirire mibi mu bana.

Mme Mutungirehe Tharcissia umurezi kuri iri shuri Teta Kibondo, yemeza ko abana bigisha benshi bava mu miryango ikennye harimo n’abafite imirire mibi ariko bakagerageza kuyibavanamo ari nako babigisha.

Mme Donathille Mugiraneza ufite umwana muri iri shuri ashimira ko ubu umwana we yiga ishuri ry’incuke ku buntu kuko we nta bushobozi afite bwo kuba yakwishyura iryigenga.

Ati “Iyi umwana nahamusize ndagenda nkakora ntuje nishimiye ko umwana aho ari kumwe n’abandi ari gufunguka mu mutwe. Ubu azagera igihe cyo kujya kwiga amashuri abanza amaze kumenyera ishuri.”

Minisitiri Nyirasafari yasabye ababyeyi kwitabira kuzana abana muri bene aya mashuri, asaba abasaba no gufatanya n’abarezi ngo aba bana bagire ubuzima bwiza kandi Leta izakomeza kubunganira.

Ati “amarerero y’abana ni ikintu dukomeyeho cyane, hanyura n’abajyanama b’ubuzima bakabapima bakareba imikurire yabo. Aha mu marerero niho dushaka kujya ducisha inkunga zitangwa zunganira imirire ndetse n’ababyeyi mu marerero bakagira byibura umunsi umwe mu kwezi wo kwigishwa uko barera abana, uko babagirira  isuku…..”

Minisitiri yasuye abana biga muri iri shuri ashimishwa n'uburyo bigishwa bakanafashwa mu mikurire

Minisitiri yasuye abana biga muri iri shuri ashimishwa n’uburyo bigishwa bakanafashwa mu mikurire

Gahunda y’amarerero yatangijwe na Mme Jeannette Kagame hagamijwe gufasha abana bo imiryango ikennye mu byaro kwiga nabo bakiri bato.

Ubu mu mirenge 14 y’Akarere ka Huye umunani (8) muri yo buri umwe ufite irerero nibura rimwe, aya marerero yose muri Huye abarizwamo abana bagera ku bihumbi bibiri (2000).

Iri shuri Teta Kibondo ryubatswe ku bufatanye bw’inzego za Leta, DUHAMIC-ADRI n’ababyeyi ubu batangaga igiceri cy’ijana (100Frw) ku cyumweru gifasha kubonera abana igikoma bari kw’ishuri.

Iri shuri ryigamo abana bafite kuva ku myaka itatu (3) kugera kuri itandatu (6).

Minisitiri yasabye abarezi n'ababyeyi gufatanya kwita kuri aba bana ko na Leta izakomeza kubibafashamo

Minisitiri yasabye abarezi n’ababyeyi gufatanya kwita kuri aba bana ko na Leta izakomeza kubibafashamo

Abana bo ku ishuri rya Teta Kibondo i Nyakagezi, amashuri y'incuke ntakiri umwihariko w'abana bo mu mugi gusa

Abana bo ku ishuri rya Teta Kibondo i Nyakagezi, amashuri y’incuke ntakiri umwihariko w’abana bo mu mugi gusa

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye

1 Comment

  1. duck

    10/11/2017 at 5:08 pm

    K mbona bamwe basa nabi she nkabiriwe mu murima?!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock