Minisitiri w’Urubyiruko ati “Banza wizigamire ubone gukoresha amafaranga winjije” – UMUSEKE

Minisitiri w’Urubyiruko ati “Banza wizigamire ubone gukoresha amafaranga winjije”

*Avuga ko ntawarenganya urubyiruko kutizigamira kuko ababyeyi nta rugero babaha,
*Yabibukije ko ababona akazi mu nzego za Leta buri mwaka batarenga 3%.

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi asaba urubyiruko ko mu gihe babonye amafaranga uko yaba angana kose badakwiye guhita batekereza kuyakoresha ahubwo ko bayazigama muri Banki n’ibigo by’imari kugira ngo bizabacire inzira zo kwaka inguzanyo bagaca ukubiri no guhora bavuga ko babuze igishoro cyo kwihangira imirimo.

Min Rosemary Mbabazi asaba urubyiruko kubona ifaranga bagahita batekereza kwizigamira

Min Rosemary Mbabazi asaba urubyiruko kubona ifaranga bagahita batekereza kwizigamira

Ni mu biganiro bitangiza icyumweru cyahariwe gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo (Global Entrepreneurship Week) byahuje urubyiruko rukiri mu mashuri na bamwe mu bagize ibikorwa bageraho kugira ngo babasangize uko babigezeho.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi avuga ko urubyiruko rudakwiye kwitwaza ko ntacyo bafite kuko ngo kwizigamira bidasaba amikoro ahambaye.

Ati “Twumva ko aho uyabitse atazagwira, ni make cyane ntabwo yagwira kandi nta mafaranga aba make, nta nyongera iba nke.”

Mbabazi wagiraga inama urubyiruko uko rwabona igishoro, yarutunze agatoki kwihutira gukoresha amafaranga babonye yose aho gutekereza kuyazigama.

Ati “Mugomba gukoresha amafaranga mwabanje kwizigamira, [mwizigamire mubone gukoresha amafaranga].”

Gusa agarukira urubyiruko kuko ngo mu mateka y’Abanyafurika batakunze kwizigamira bigatuma ababakomokaho badakurana uyu muco.

Ati “Hari ubwo tubwira urubyiruko kuko ari indorerwamo y’Umuryango mugari, niba n’ababyeyi batizigamira, urubyiruko ruzizigamira he? Bitangirira mu rugo.”

Min. Mbabazi avuga ko imbaraga Leta y’u Rwanda iri gushyira mu gukangurira urubyiruko kwizigamira zizagira uruhare mu guhindura imyumvire.

Yibiye ibanga abasore n’inkumi ko hari amabanki afite gahunda yo gufasha abakiliya bayo kwizigama ku buryo amafaranga yose aciye kuri konti zabo akuraho 10% akazigamwa kugira ngo azatume babona inguzanyo.

Ati “Iyo bibaye umuco rero nta n’ubwo ubyumva kuko n’iryo 10% ntacyo ryari kukumarira ahubwo uhita uyasesagura uwo munota, akajya muri airtime cyangwa mu tundi tuntu vuba vuba nta n’ikintu ukuyemo kandi iyo uyazigamye umwaka umwe, ibiri, itatu kiba igishora cyawe ari naho banki ishingiraho iguha inguzanyo.”

Imibare iherutse gushyirwa hanze n’Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko bugeze kuri 21%.

Min. Mbabazi Yagarutse ku bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kudasoza amashuri bategereje imirimo ku Leta ahubwo bateganya kuyihanga kuko ari ho hakiri amahirwe.

Ati “Dufite ibihumbi n’ibihumbi bahanga imirimo buri mwaka ariko inzego za Leta nta n’ubwo zitanga akazi ku bantu barenga 3% [yahise atanga urugero rw’umuntu ushobora gukora imyaka 13 mu rwego rwa Leta ataruvamo ngo abandi babone imyanya].”

Minisitiri Mbabazi wagiraga inama urubyiruko, yababwiye ko bagomba kureba ibibazo byugarije bimwe mu bice by’igihugu bakabishakira ibisubizo bashora imari ahagaragara icyuho cy’ibyo bakenera.

Patrick Buchana Nsenga watangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu ngendo (Tap and Go) avuga ko imishinga y’urubyiruko myinshi ikunze gupfira mu iterura kuko iba itakorewe inyigo ihagije.

Avuga kandi ko hari igihe ishoramari rikizamuka rikenera inkunga ku buryo iyo ibuze rihita risenyuka.

Ati “Umuntu najya muri business, age ashyiramo umutima wose, ayirebe ko ari business atari gukora nk’umuntu ukorera umushahara.”

Uyu musore w’imyaka 25 avuga ko urubyiruko rudakwiye guhanga amaso ibyo bigishwa mu mashuri gusa ahubwo ko bajya bakora ubushakashatsi kugira ngo biyungure ubumenyi bwabafasha kubakarisha mu kureba icyabateza imbere.

Ibiganiro byitabiriwe n'urubyiruko rutandukanye

Ibiganiro byitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye

Bamwe mu bateye intambwe bagiriye inama bagenzi babo

Bamwe mu bateye intambwe bagiriye inama bagenzi babo

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. rugira

    15/11/2017 at 6:14 am

    Ariko inama ziraha noneho ndabona zirimo guahinyagura wazigama utarihaza nawe ubwawe?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock