Miss Doriane na Colombe bagiye kumurika imideri – UMUSEKE

Miss Doriane na Colombe bagiye kumurika imideri

Abategura igikorwa cya Kigali International Fashion Week 2018 bavuze ko mu bitaramo bazakorera mu Budage , mu Buhorandi no mu Bubiligi bizagaragamo Kundwa Doriane na Akiwacu Colombe bombi babaye Miss Rwanda bamurika imideri.

Doriane na Colombe bazamurika imideri

Doriane na Colombe bazamurika imideri

Ibi bitaramo bizahera mu Budage kuwa 12-14 Mutarama 2018, bikomereze mu Buhorandi kuwa 26-28 Mutarama 2018, bisorezwe mu Bubiligi Kuwa 19-25 Werurwe 2018.

Uretse abamurikamideli bazava mu Rwanda bajya iburayi kumurika imideli ,ba Nyampinga bombi Kundwa Doriane(Miss Rwanda2015) ubu ubarizwa muri Canada na Akiwacu Colombe (Miss Rwanda 2014) uba mu Bufaransa nabo bazamurika imideri muri ibi bitaramo.

Biteganyijwe ko  hazanakoreshwa bamwe mu bamurika imideri babigize umwuga basanzwe bakorera iburayi no mu bindi bihugu.

Akiwacu Colombe n’ubusanzwe amurika imideri, mu 2012 yitabiriye amarushanwa yo gutoranya uzi kumurika imideri neza mu Rwanda nyuma yaho ubwo yari amaze kuba Nyampinga w’u Rwanda yagiye agaragara no mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye no kumurika imideri.

Uyu mwaka yamuritse imyenda n’imisatsi mu gitaramo cyiswe ‘Big Hair World’ i Paris.

John Bunyeshuli umuyobozi wa Kigali fashion Week ari nayo iri gutegura iki gitaramo cya ‘Kigali international fashion week 2018’ avuga ko bahisemo gufungura imiryango iburayi mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati ” hari ibikorwa byinshi bimaze gukorwa n’abanyarwanda, igihe kirageze ngo byerekwe amahanga. Turatekereza ko ibi bitaramo tuzakorera i Burayi bizasiga bitanze isura nziza ndetse bimenyekanisha ibihangano by’abanyarwanda.”

John Bunyeshuli wambaye ishati y'umweru yasinye amasezerano na kompanyi ya Berex Invest izabafasha gutegura ibi bitaramo

John Bunyeshuli wambaye ishati y’umweru yasinye amasezerano na kompanyi ya Berex Invest izabafasha gutegura ibi bitaramo

Akiwacu Colombe yamuritse imideli n'imisatsi muri 'Big Hair World 2017' i Paris

Akiwacu Colombe yamuritse imideli n’imisatsi muri ‘Big Hair World 2017’ i Paris

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. SIBOMANA Eric

    09/10/2017 at 6:26 pm

    Ariko tujye twumvikana koko.Uyu Miss Rwanda 2014,AKIWACU LACOLOMBE wifotoje hano yanitse amabere na sex,ibi koko nibyo tuzajya twita ngo ni NYAMPINGA w’u Rwanda?
    Hano yari muli Fashion Show muli France.Akenshi muli izi Fashion Shaw,abazungu bagusaba kwerekana “parties intimes ” (private parts” zawe.Kandi namwe murabyibonera.
    Cyokora bihesha abakobwa amafaranga menshi cyane,ndetse bakabona n’abantu bakize baryamana nabo.Ndabivuga nk’umuntu ubizi neza.Hari umukobwa from Burundi,nawe ni Mannequin (Fashion Model) I Paris.Rimwe nagiye kumusura ndumirwa.Akodesha inzu ya 3 millions euros ku kwezi.Yujuje Hotel ikomeye I Bujumbura.Uyu LACOLOMBE nawe,buriya amaze kubona amafaranga menshi.Kuri jye,Miss Rwanda ntitukabyite NYAMPINGA w’u Rwanda.
    NYAMPINGA bisobanura umukobwa ntangarugero mu kwitonda no KUTIYANDARIKA.
    Ibi ntabwo bihesha ikuzo imana yaturemye,ikatugira beza.Kandi ntabwo abantu biyandarika bazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Abantu bibeshya ko ubuzima ari amafaranga,ibyubahiro,etc…Abatekereza gutyo,imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Aho guheranwa n’ibyisi gusa,tujye dushaka imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Namwe muzi ukuntu duhora duhamba abantu benshi bakize.Kugirango tuzazuke ku Munsi w’imperuka (Yohana 6:40),tugomba gushaka Ubwami bw’imana (Matayo 6:33),aho kwibera mu byisi gusa.NIMUKANGUKE.

  2. Deo

    09/10/2017 at 9:07 pm

    Sibomana Eric,inzu ikodeshwa 3 millions € muri Paris ni iyahe? Cg washatse kuvuga 3.000€?

  3. KAREKEZI

    10/10/2017 at 10:33 am

    Ndasubiza Deo.3 000 EUROS ahwanye na less than 3 millions RWF.Na hano I Kigali zirahari zikodeshwa ayo.Ubwo se urumva inzu y’amagorofa yakodeshwa angahe I Paris?
    Apartment ya 2 rooms na salon,uyibona kuri + 800 euros muli Paris.Off course bitewe naho iri.

  4. MUKAPAPA Magnifique

    10/10/2017 at 4:58 pm

    Aha!ndashaka kubwira Miss AKIWACU LACOLOMBE, none c ko nitutihesha agaciro nta muntu uzakaduha wowe wahisemo kwikitesha wambara ubusa bigeze aha, ibi nta kirazira z’umuco Nyarwanda zirimo ahubwo ni ukwigaragaza nabi. Kandi wibuke ko tutari abacu ngo twigenge kandi ko ibyo dutunze byose n’iby’Imana. Turi kw’isi ariko ntituri ab’isi ahubwo tubereyeho isi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock