Miss Elsa yasuye ikigo cy’imyuga cya VTC Mpanda – UMUSEKE

Miss Elsa yasuye ikigo cy’imyuga cya VTC Mpanda

Mu cyo yise ‘Made in Rwanda tour’, Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 yasuye ikigo cy’imyuga cya VTC Mpanda kiri mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.

Miss Elsa aha yerekwaga n’umunyeshuri wiga imyuga uburyo babikora

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwiga imyuga muri icyo kigo, Miss Elsa yabasabye ko bakwiye gushyira umwete ku masomo bahabwa.

Avuga ko Made in Rwanda brands zizagezwa kure n’abarimo kwiga imyuga ubu kuko bafite uruhare runini mu kuzayigisha abandi babyiruka.

Ati “ Made in Rwanda ni imwe mu nkingi z’ubukungu bw’igihugu cyacu. Gusa birasaba imbaraga kuri mwe murimo kwiga imyuga kuko mugomba gukora ibyiza byimenyekanisha bikamenywa na benshi”.

Miss Elsa yagize ikiganiro kihariye n’abana b’abakobwa biga muri icyo kigo ababwira ko bakwiye kwishimira amahitamo bagize yo kwiga imyuga ko ari akazi gafite isoko rinini mu gihe kuri imbere. Abibutsa ko iterambere aho rigeze imyuga itari iy’abafite ingufu gusa ahubwo bisaba ubushake n’ubushishozi.

Abo banyeshuri barimo kwiga imyuga itandukanye irimo Ububaji, Ubudozi, Gusudira n’ibindi. Miss Elsa yaneretswe ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa n’abo banyeshuri.

Yababwiye ko mu bakiriya bafite nawe bamwongeremo kuko yakunze ibikorerwa bamaze kwigezaho birimo imyambaro, intebe, imitako n’ibindi.

Umuyobozi wari uhagarariye ikigo yatangaje ko yanezejwe no gusurwa na nyampinga w’u Rwanda. Avuga ko bifasha urubyiruko kubonako ibyo biga ari ibya agaciro.

Yerekanye igice kinini cy’ikigo cy’ishuri cyubatswe n’abanyeshuri ubwabo ndetse n’ibikoresho bakoresha byinshi baribo babyikorera ibindi bakabigurisha.

Ku wa gatandatu tariki 09 Nzeri 2017, Miss Elsa azakomereza iki gikorwa mu turere dutandukanye two mu ntara y’Uburasirazuba.

Aha nawe yageragezaga gukora ibyo bamubwiraga

Abo banyeshuri banakora imitako itandukanye yo mu nzu n’imyambaro y’abantu

Yatemberejwe mu byumba bitandukanye abo bana bigiramo

Miss Elsa yaje kugira ikiganiro kihariye n’umubare munini w’abana b’abakobwa

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Charlotte

    04/09/2017 at 3:48 pm

    esubwo yagiye ajyanywe nokubigisha kwambarubusa ntabonako abobana arabana barezwe basanzwe bambara bakikuiza????? mbabajwe nuriya mwana wumuhungu umwicayiruhande, yaharenganiye pe namwe nimuirebere ukuntu yahuritse, ihangane muhu wahuye nuruva gusenya mukinyarwanda baravugango ibibazos bigwirabagabo ntibigwirimbwa

  2. emmy

    04/09/2017 at 5:26 pm

    Yewe najye ubwo numiwe kbs ubuse nuruhe rugero ariguha bariya bana koko ese ubundi nyaminga bisobanuye kwambara ubusa birabaje pe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock