Miss Elsa yateguye irushanwa ryo koga rizahuza amakipe 8 yo mu Rwanda – UMUSEKE

Miss Elsa yateguye irushanwa ryo koga rizahuza amakipe 8 yo mu Rwanda

Miss Iradukunda Elsa agiye guhuriza hamwe amakipe 8 yo mu matsinda asanzwe akina umukino wo koga hirya no hino mu Rwanda mu irushanwa yise {Ndi nyampinga swimming Competition}.

Miss Elsa yateguye irushanwa ryo koga rizahuza amakipe 8 yo mu Rwanda. Nawe ni umwe mu bazoga

Miss Elsa usanzwe abarizwa mu ikipe yogera kuri Cercle Sportif, avuga ko yateguye iri rushanwa mu rwego rwo gushishikariza igitsina gore gukunda umukino wo koga.

Bityo mu gihe n’indi mikino itandukanye igenda itera imbere mu Rwanda, n’uwo koga udakwiye gusigazwa inyuma kandi hari urubyiruko rubifitiye ubushobozi.

Iryo rushanwa yise { Ndi nyampinga swimming Competition}, yabwiye Umuseke ko yifuza kurigira ngaruka mwaka ndetse bikazajya biba n’umwanya mwiza wo guhurira hamwe nk’urubyiruko bakagira ibyo baganiraho byateza imbere igihugu muri rusange.

“Iri rushanwa nariteguye mu rwego rwo gushishikariza abakobwa muri rusange gukunda umukino wo koga kuko usanga akenshi imikino yose abafata iya mbere ari abahungu. Ibi nibyo byampaye gutekereza kuri uyu mukino”– Miss Elsa

Mu nyogo ziteganyijwe kuzogwa muri iryo rushanwa, hari iyo bita Butterfly, Breast, Free style na back strocke benshi bazi nka ngarama.

Mu makipe atandukanye azitabira iri rushanwa, harimo ikipe izaturuka i Rubavu, Rusizi, Karongi, Muhazi n’andi abarizwa mu mugi wa Kigali.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017 guhera saa ine za mu gitondo muri Cercle Sportif mu Rugunga.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. erica

    11/08/2017 at 4:41 pm

    hhhhhhhh so ikintu abakobwa bakwiye gushishikarizwa ni umukino wo koga?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock