Miss Honorine “Igisabo” ntaramenya niba azitabira Miss Earth muri Philippines – UMUSEKE

Miss Honorine “Igisabo” ntaramenya niba azitabira Miss Earth muri Philippines

Uwase Hirwa Honorine niwe watoranyijwe mu bazitabira irushanwa mpuzamahanga ry’ ubwiza mu bidukikije aho azahagararira u Rwanda muri Philippines ariko akaba atarahamya neza niba azajyayo.

Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi cyane ku izina ry'Igisabo.

Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi cyane ku izina ry’Igisabo.

Nk’uko byamaze gushyirwa ku rubuga rwa Miss Earth hagaragaraho abakobwa bazitabira iri rushanwa mpuzamahanga aho u Rwanda ruhagarariwe na Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane ku kazina ka “Igisabo” mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017.

Uyu mukobwa uzahagararira u Rwanda ntabwo aremeza neza ko azitabira iri rushanwa rya Miss Earth 2017 nkuko yabidutangarije ku murongo wa telephone.

Honorine yatowe nka Miss Popularity mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda riheruka.

Yavuze ko hari ibyo akiri gukemura bitaratungana ariko ngo nibirangira araza kutumenyesha gusa yakomeje avuga ko afite ikizere cyo kuzajyayo kuko ibyo arimo biza kurangirana n’uyu munsi (kuwa gatanu).

Ku rubuga rwa Miss Earth abenshi mu bakobwa bazitabira hariho amafoto n’amashusho yabo aberekana bavuga imigambi yabo ari nako bataka ubwiza karemano bw’ibiihugu byabo banasezeranya abaturage babo ko bazitwara neza.

Honorine we kimwe n’abandi bamwe na bamwe ntabwo baragezaho amashusho yabo.

Abakobwa bajya muri Miss Earth ni abatowe nka ‘nyampinga w’ibidukikije’ mu bihugu byabo, mu Rwanda ‘nyampinga w’ibidukikije’ yatowe rimwe gusa mu 2015 aba Urwibutso Emmanuella Erica ariko ntiyabashije kujya muri Miss Earth.

Miss Uwase agombga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa n'ubwo atarizera niba azajyayo.

Miss Uwase agombga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa n’ubwo atarizera niba azajyayo.

Ubwo ryabaga muri uwo mwaka byari biteganyijwe ko umukobwa waryegukanye ariwe uzajya aserukira igihugu akajya guhatana ku rwego rw’ Isi agahura n’ abandi bakobwa baba baturutse mu bindi bihugu bitadukanye by’ Isi.

Amarushanwa ya Miss Earth mu Rwanda kuri iyo nshuro imwe yabayeho yari yateguwe na Saida Bahati umuyobozi mukuru wa Chichi media Group ariko nyuma baje kubura ubushobozi bwo gukomeza kuko n’ uwatowe muri 2015 ntago yigeze asohokera igihugu nkuko yari yarabyizejwe mbere.

Muri uwo mwaka wa 2015 byari biteganyijwe ko  amarushanwa Mpuzamahanga ya ‘Miss Earth’ azabera i Vienna muri Austria ariko uwatowe ntiyabasha kujyayo bitewe n’ ikibazo cyo kubura amafaranga y’ itike yari kuhamugeza.

Iri rushanwa ribaho buri mwaka ryatangiye muri 2000, iyi n’ inshuro ya 17 rigiye kubaho. Iry’ uyu mwaka biteganyijwe ko rizasozwa taliki ya 4 Ugushyingo. Uheruka kwegukana ikamba rya Miss Earth 2016 yitwa Katherine Espin avuka mu gihugu cya Ecuador giherereye muri Amerika y’ amajyepfo.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock