Miss Honorine ‘Igisabo’ ari muri Philippines muri MissEarth2017 – UMUSEKE

Miss Honorine ‘Igisabo’ ari muri Philippines muri MissEarth2017

Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi cyane ku kazi ka ‘Igisabo’ ubu ari muri Philippines aho yagiye kuwa gatandatu mu irushanwa rya MissEarth2017, ubu yatangiranye n’abandi bazahatana ibikorwa rusange byo kubahugura.

Batangiriye ku mahugurwa anyuranye mu byo kurengera ibidukikije

Batangiriye ku mahugurwa anyuranye mu byo kurengera ibidukikije

Miss Honorine uhagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga  yageze hano hashize igihe gito abandi bahageze.

Mu bikorwa ubu bakora harimo kuzenguruka amashuri batera ibiti, bakora isuku n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije.

Miss Honorine avuga ko uyu munsi we n’abitabiriye iri rushanwa  bahuguwe n’abakozi ba kompanyi yitwa ‘Department of Environment and Natural Resources (DENR) bahabwa n’ imikoro.

Miss Honorine uwo mukoro yawufatanyije na bagenzi be bahagarariye ibihugu bya Africa bya; Angola, Cameroon, Nigeria, South Africa, Uganda.

Iri rushanwa rya Miss Earth ryatangiranye n’icyi cyumweru dusoje biteganyijwe ko rizasozwa taliki ya 4 Ugushyingo 2017.

Abahatanira iri rushanwa baba ari abakobwa batowe mu bihugu byabo nka ‘Miss Environment’, nubwo mu Rwanda ntawatowe, abayobora iri rushanwa bahisemo gutumira uwabaye “Miss Popularity’ 2017 mu Rwanda gusa akaba asanzwe anakorana n’ikigo cyita ku bidukikije mu Rwanda mu bikorwa byacyo.

Mu kwezi gushize Miss Honorine yagaraye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugano.

Bari mu bikorwa bibategurira irushanwa

Bari mu bikorwa bibategurira irushanwa

Honorine hamwe n'abandi bazahatana

Honorine hamwe n’abandi bazahatana

We n'abahagarariye ibindi bihugu bya Africa

We n’abahagarariye ibindi bihugu bya Africa

Ni irushanwa ahuriyemo n'abahagarariye ibihugu bigera kuri 30

Ni irushanwa ahuriyemo n’abahagarariye ibihugu 35

Mu kwezi gushize yari mu gukorwa cy'umunsi mpuzamahanga w'umugano

Mu kwezi gushize yari mu gukorwa cy’umunsi mpuzamahanga w’umugano

Yifatanyije n'urubyiruko rwo mu kigo cy'ishuri ku Kicukiro batera ibiti by'imigano

Yifatanyije n’urubyiruko rwo mu kigo cy’ishuri ku Kicukiro batera ibiti by’imigano

Boneventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Bgenge

    09/10/2017 at 9:25 pm

    Ko ndeba nta ka entretien afite ku musatsi? Ahandi hose hasigaye ho arubakitse nta ribi!

  2. uwinkindi

    10/10/2017 at 3:05 pm

    courage mukobwa wacu

  3. kalinda

    15/10/2017 at 1:51 pm

    hahahaaa, iriya mizutu ye se azayishyira muri bikini bahu!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock