Miss ‘Igisabo’ arashishikariza urubyiruko kurinda imigano – UMUSEKE

Miss ‘Igisabo’ arashishikariza urubyiruko kurinda imigano

Uyu munsi ni mpuzamahanga w’igiti cy’umugano ku isi, ni umunsi wagihariwe kubera uburyo ari igiti ngirakamaro cyane, bwa mbere mu Rwanda wizihijwe. Miss Populaire 2017 Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane nka ‘Igisabo’ asaba urubyiruko kurinda no gutera imigano.

Urubyiruko rwatemberejwe i Masaka aho imigano inifashihwa mu gukomeza ubutaka no gukora ahantu nyaburanga

Urubyiruko rwatemberejwe i Masaka aho imigano inifashihwa mu gukora ahantu nyaburanga

Ibihugu byinshi mu mahanga cyane muri Aziya umugano ufatwa nk’igiti cy’ingirakamaro cyane, mu bihugu bya Africa no mu Rwanda naho batangiye kugenda bamenya akamaro k’ibi biti.

Imigano ni ibiti byera cyane muri Aziya y’amajyepfo no muri Africa y’Iburasirazuba no muri Amerika y’Epfo. Ni kimwe mu biti bivugwa ko ari ibya cyera cyane.

Mu Rwanda benshi bazi cyane imigano nk’ibiryo by’ingagi, ariko imigano n’abantu barayirya, imigano ikorwamo ibikoresho byo mu nzu, imigano kandi ifata ikanakomeza ubutaka, benshi babibona nko ku nkengero z’imigezi minini nka Nyabarongo.

Bwa mbere uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa, Miss Popularity 2017 yari kumwe n’urubyiruko rwo mu ishuri ryisumbuye ry’ahahoze ETO-Kicukiro bagiye ahantu hanyuranye harimo i Masaka bareba umumaro w’imigano ari nako bayitera.

Miss Honorine ‘Igisabo’ ubu ni ‘Forests and Landscape Restauration Ambassador’ afatanyamo na Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, aho akangurira urubyiruko gusigasira no kurengera ibidukikije.

I Masaka basuye ikigo cy’Abashinwa kigisha kubyaza umusaruro imigano, berekwa uko imigano ihingwa, uko iterwa igafata ubutaka, uko ibazwamo ibikoresho byo mu rugo, n’uko itekwa ikaribwa, ndetse babasangiza ku ifunguro ry’imigano itetse.

Miss Honorine yabwiye uru rubyiruko n’urundi rwose ko umugano ari igiti cy’ingirakamaro cyane Abanyarwanda nabo bakwiriye gukangukira kugitera no kukibyaza umusaruro mu buryo bunyuranye.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba yavuze ko uyu munsi mpuzamahanga wo kwita ku migano ari ubwa mbere wizihijwe mu Rwanda ariko ahandi henshi ku isi wizihizwa cyane.

Yavuze ko bazakomeza ubukangurambaga mu rubyiruko barukangurira kurinda ibidukikije kandi bagafunguka amaso bakabibyaza umusaruro bakiteza imbere kuko ngo nk’imigano ari ikintu cyabyara umusaruro ariko abenshi mu Rwanda bakaba batarabikangukira.

Umwe mu banyeshuri baganiriye n’Umuseke avuga ko uyu munsi yawubonyemo isomo rikomkeye kuko atari azi ko imigano ifite akamaro kangana n’ibyo yabonye. Ati “Ni ugukanguka tugakora kuko biraboneka ko ntaho amafaranga atava.”

Babanje gukora ibikrowa byo gutera imigano

Babanje gukora ibikrowa byo gutera imigano

Miss Honorine aratera umugano anakangurira urubyiruko kumenya akamaro k'ibi biti

Miss Honorine aratera umugano anakangurira urubyiruko kumenya akamaro k’ibi biti

Yahise yuhira iki giti yari amaze gutera

Yahise yuhira iki giti yari amaze gutera

We n'urubyiruko rwo mu ishuri rya IPRC-Kigali batemberejwe muri muri iki kigo cy'abashinwa

We n’urubyiruko rwo mu ishuri rya IPRC-Kigali batemberejwe muri muri iki kigo cy’abashinwa

Aha beretswe umusaruro unyuranye ubyazwa imigano

Aha beretswe umusaruro unyuranye ubyazwa imigano

Abashinwa beretse uru rubyiruko uko batunganya imigano kandi bahinga mu Rwanda

Abashinwa beretse uru rubyiruko uko batunganya imigano kandi bahinga mu Rwanda

Amababi yayo nayo bayavanamo ibikoresho binyuranye

Amababi yayo nayo bayavanamo ibikoresho binyuranye

Ibindi bikoresho biva mu migano

Ibindi bikoresho biva mu migano

Ibikoresho byo mu rugo bikorwa mu migano biba bikomeye cyane

Ibikoresho byo mu rugo bikorwa mu migano biba bikomeye cyane

Bateguriwe ifunguro ry'imigano

Bateguriwe ifunguro ry’imigano

Barisangizauru rubyiruko rurarishima cyane

Barisangizauru rubyiruko rurarishima cyane

Wari umunsi mwiza kuri uru rubyiruko ku kumenya imigano n'akamaro kayo nk'igiti cyahariwe umunsi mpuzamahanga wacyo

Wari umunsi mwiza kuri uru rubyiruko ku kumenya imigano n’akamaro kayo nk’igiti cyahariwe umunsi mpuzamahanga wacyo

Photos©E.Mugunga/UMUSEKE

Evode MUGUNGA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Jacky

    18/09/2017 at 10:35 pm

    Uyu mukobwa ni Igisabo koko!

  2. CLAUDINE

    19/09/2017 at 9:40 am

    yarananutse kd biramubereye, umwakutaha rwose uzongere witoze niwowe miss2018

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017