Miss Rwanda ahagaze ate muri MissWorld2017? – UMUSEKE

Miss Rwanda ahagaze ate muri MissWorld2017?

Hasigaye iminsi ine tukamenya Miss World 2017 ariko amarushanwa mu bintu runakama amaze kubamo ntaho Miss Rwanda aritwara neza.

Mu Bushinwa aho ari guhataniraq

Mu Bushinwa aho ari guhatanira

Tariki 18 Ugushyingo 2017 kuri Sanya City Arena saa moya n’igice z’ijoro ku masaha yo mu Bushinwa nibwo tuzamenya Miss World mushya mu bakobwa 130 ubu bahataniye ikamba bavuye mu bihugu byabo.

Ku mbuga nkiranyambaga z’iri rushanwa bashyiraho ubuzima bwa buri munsi bw’aba ba Nyampinga mu turushanwa tunyuranye bagenda bahabwa. Uhagarariye u Rwanda ariko ntarigaragaza nk’indashyikirwa.

Mubyo bamaze guhatanamo harimo kwiyereka mu makanzu maremare, ibikorwa bifitiye igihugu cyabo akamaro, kumurika imideri, kwerekana impano yihariye no gukora imyitozo ngororamubiri.

Mu ijoro ryakeye berekanye impano zihariye ariko Elsa Iradukunda nabwo ntiyaje mu bahize abandi, umukobwa wo mu birwa bya Malta niwe waje imbere.

Utsinze aka gace ubundi abona amahirwe yo kwinjira mu bakobwa 40 bajya mu ijonjora rya nyuma.

Nubwo nta na hamwe aratsinda, Elsa aracyafite amahirwe yo kwitwara neza mu byiciro bisigaye ndetse no guhabwa amahirwe n’abakurikira irushanwa baciye kuri Facebook Page ya Miss World cyangwa kuri Website yabo.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 67 uryegukanye abona amafaranga mu manyarwanda arenga miliyoni 112 n’impano nyinshi zitandukanye ahabwa na sosiyete zikomeye ku isi ziba zimwifuzaho imikoranire mu kwamamaza.

Miss World kandi mu gihe aba afite ikamba ahabwa ahantu ho gutura mu mugi wa Londres ahitwa Dulwich.

Uzegukana ikamba azasimbura  umunya- Puerto Rico Stephanie Del Valle waryegukanye umwaka ushize wa 2016.

Ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rutumiwemo bwa kabiri

Ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rutumiwemo bwa kabiri

Ntabwo arabasha kwegukana ihiganwa muyo bamaze gukora

Ntabwo arabasha kwegukana ihiganwa muyo bamaze gukora

Abitwaye neza bagenda babihemberwa

Abitwaye neza bagenda babihemberwa

Elsa ari gusabana na bagenzi be bahatanye

Elsa ari gusabana na bagenzi be bahatanye

Barushanwe no mu gukora sport

Barushanwe no mu gukora sport

Ahiganwa mu kumurika imideri

Ahiganwa mu kumurika imideri

Mu gukora siporo ntabwo yahembwe mu batsinze

Mu gukora siporo ntabwo yahembwe mu batsinze

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock