Miss Rwanda mu bikorwa i Berlin – UMUSEKE

Miss Rwanda mu bikorwa i Berlin

Yavuye mu Rwanda ku cyumweru gishize yerekeza i Frankfurt mu mugi wa Boppat aho yatumiwe n’uruganda Sebapharma rukora ibicuruzwa bizwi nka Sebamed bicuruzwa no mu Rwanda. Miss Rwanda 2017 yanakoze ibindi bikorwa binyuranye bifite aho bihuriye no kwerekana igihugu cye.

Miss Rwanda Elsa Iradukunda mu Budage kuva kuwa mbere

Miss Rwanda Elsa Iradukunda mu Budage kuva kuwa mbere

Kuwa mbere Elsa Iradukunda yakiriwe n’abayobozi ba Sebapharma  ndetse na Mayor w’umujyi wa Boppat n’abari bamuherekeje, Miss Rwanda yifashishije imfashanyigisho yahawe na RDB abereka amahirwe yo gushora imari mu bukererugendo bw’u Rwanda kimwe n’uko uyu mugi wa Boppat ari umugi w’ubukerarugendo.

Bamwe mu bari kumwe na Mayor w’uyu mugi bavuze ko mu minsi iri imbere bifuza gushora imari mu Rwanda mu by’ubukerarugendo nk’uko bitangazwa na  Rwanda Inspiration Back Up ikurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda.

Miss Rwanda 2017 yasuye ibice binyuranye by’ubukerarugendo muri aka gace aganira n’abayobozi batandukanye b’intara ya  Rheinland pfalz (Renani Palatina) bamugaragarije uburyo iyi Ntara isanzwe ikorana n’u Rwanda kuva cyera kandi bamubwira ko bishimira ko u Rwanda muri iki gihe ruyobowe neza rukaba rufite umutekano n’amahoro by’ibanze mu kugana ku iterambere.

Aba bayobozi bamubwiye ko America no mu Bushinwa no mu Rwanda nta handi bagira delegation buri mwaka iva iwabo yerekeza mu gihugu kimwe.

Miss Rwanda yaganiriye nabo ku bijyanye no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kubibonera amasoko hano ndetse n’uburyo hari ba rwiyemezamirimo bato bajya bava mu Rwanda bakajya hariya kugira ibyo bahigira.

Yavuye hano yerekaza i Berlin ku munsi wa gatatu  yakirwa na Ambasade y’u Rwanda naho aganira n’abantu batandukanye barimo Monika fuhr (head of department of federal affairs akaba na permanent representative of the plenipotentiary for federal and Europe affairs).

Yaganiriye n'alo bantu batandukanye ababwira ku mahirwe ari mu Rwanda

Yaganiriye n’alo bantu batandukanye ababwira ku mahirwe ari mu Rwanda

Monika yashimiye Elsa Iradukunda kuko yamenye igikorwa yakoze cyo kuvuza amaso abantu 200 Iburengerazuba mu Rwanda anashimira ko uyu mukobwa yari yambaye imyenda ikorerwa iwabo mu Rwanda.

Uyu muyobozi yamwemereye ko bitarenze umwaka utaha hari itsinda ry’abantu bazohereza gusura u Rwanda baje mu bikorwa binyuranye bishobora kuvamo ishoramari.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Miss Rwanda yahuye n’abanyarwanda baba Berlin baganira ku bintu binyuranye byateza imbere igihugu cyabo cyane cyane bashingiye ku bikorerwa mu Rwanda.

Nabo bashimiye uyu mukobwa wabasuye yambaye imyambaro ikorerwa mu Rwanda banashima bimwe mu bikorwa amaze gukora kugeza ubu nka Nyampinga w’u Rwanda banamwifuriza amahirwe mu irushanwa rya Miss World azajyamo mu Bushinwa avuye I Burayi.

Uyu munsi arava mu Budage yerekeza muri Sweden.

Yereka abo yasuye bimwe mu bikorerwa mu Rwanda

Yereka abo yasuye bimwe mu bikorerwa mu Rwanda

Ku ruganda rwa SebaPharma

Ku ruganda rwa SebaPharma

Yatemeberejwe aha hantu yasuye

Yatemeberejwe aha hantu yasuye

Yeretse abo baganiriye amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda yifashishije imfashanyigisho ya RDB

Yeretse abo baganiriye amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda yifashishije imfashanyigisho ya RDB

Arabasobanurira amahirwe ari mu Rwanda mu ishoramari n'ibindi

Arabasobanurira amahirwe ari mu Rwanda mu ishoramari n’ibindi

Arabasobanurira amahirwe ari mu Rwanda mu ishoramari n'ibindi

Arabasobanurira amahirwe ari mu Rwanda mu ishoramari n’ibindi

Kuri uyu wa kane yabonanye na bamwe mu banyarwanda baba i Berlin baraganira

Kuri uyu wa kane yabonanye na bamwe mu banyarwanda baba i Berlin baraganira

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock