Miss Vanessa yaretse ubusinzi n’ibisindisha byose – UMUSEKE

Miss Vanessa yaretse ubusinzi n’ibisindisha byose

Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 yahagaritse kunywa inzoga n’ibisindisha byose, ngo ni umwanzuro amaze uyu mwaka wose agerageza ubu akaba yabishoboye.

Inzoga ngo zikoresha ibibi byinshi none yaziretse

Inzoga ngo zikoresha ibibi byinshi none yaziretse

Uwase yagiye avugwa cyane mu bintu bitandukanye; gutegura ibitaramo, urukundo n’abahanzi… ngo yamaze kuva ku bisindisha agamije kwiyubaka bushya anakora imyitozo ngororamubiri.

Yahereye kuri Instagram yandika ati “Mbere yo gufata icyemezo cyo kureka ikintu ndabanza nkabiterezaho cyane, iyo nkunze ndakunda cyane, nanywa nabwo nkanywa cyane ariko iyo nemeje kubireka sinjya nsubira inyuma ngo nzongere kubikora. Ubu mfashe umwanzuro wo kureka ibisindisha izo nanyweye zirahagije naboneyemo ibyiza byinshi ndetse n’ibibi bihagije”.

Vanessa yabwiye Umuseke ko kugirango afate icyo cyemezo cyo kuva ku nzoga ngo byamugoye cyane kuko yabitangiranye n’uyu mwaka wa 2017 akazivaho bikanga ariko bwa nyuma ngo abigezeho umwaka nawo urangiye.

Avuga ko bitewe n’ubuzima yifuza kubamo abona ntacyo inzoga zaba zimumariye ngo yarakuze akeneye gukora ibifite inyungu ku mubiri we.

Ati “Nasanze ntacyo byantwara kubaho ntafata ibisindisha kandi numvaga ngeze mu myaka ngomba kwita ku buzima bwanjye nkakora Sports, nkarya ibiryo by’intungamubiri nkaruhuka bihagije nkanywa n’amazi menshi ariko ibyo byose nkumva ko ndamutse nkinywa inzoga ntacyo byamara niho rero nafatiye umwanzuro”.

Ubu ngo ntazasubira no mubyo gutegura ibitaramo

Ubu ngo ntazasubira no mubyo gutegura ibitaramo

Ngo nubwo yanywaga inzoga hari ibyiza zagiye zimugezaho.

Muri ibyo byiza Vanessa yavuze harimo ngo kuba yarasabanaga n’abantu bikamufasha kunguka inshuti mugihe yabaga yasohotse.

Gusa ngo ikiza yakuyemo kuruta ibindi nuko yamenye ububi bwazo ngo nawe agiye kujya aharanira kuzibuza abantu afite icyo ababwira.

Avuga ko ububi bw’inzoga buterwa n’uko uzinywa. Ati “Unywa nyinshi cyangwa zikomeye zikakwangiriza ubuzima ugasanga ushaje imburagihe cyangwa ukisanga wakoze ibyo utatekerejeho ukazabyicuza utakibigaruye”.

Ngo izo yanyoye akiri muto zirahagije gusa ngo iyo uzinywa uri mukuru zangiza n’umubiri n’izina ryawe kuko ngo zituma umuntu ahubukira ibintu byose.

Ngo avuga iby’inzoga yavuga byinshi kuko zikoresha amahano.

Vanessa yavuze kandi ko atazasubira mubyo gutegura ibitaramo kuko yasanze atari ibintu bye ngo yabikoraga afasha inshuti ye Sandra Teta.

Ati “Nasanze atari ibintu byanjye, ntabwo mbizi cyane kandi ntabwo mbikunda nabijyagamo kuko Teta yabaga yansabye kumufasha”.

Iby'ibitaramo ngo si ibintu bye yabijyagamo kuko yabaga afasha inshuti ye Teta Sandra (iburyo)

Iby’ibitaramo ngo si ibintu bye yabijyagamo kuko yabaga afasha inshuti ye Teta Sandra (iburyo)

Inzoga ngo ibibi byazo nibyo byinshi kurusha ibyiza yazibonyemo

Inzoga ngo ibibi byazo nibyo byinshi kurusha ibyiza yazibonyemo

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

12 Comments

  1. Congs

    07/11/2017 at 10:02 am

    Ni byiza ko ushaka imbere mu mubiri heza, n’imbere hazaza, kuko inyuma kumubiri Imana ho yari yahaguhaye, hasigasire naho utarahabura.Imana izabigufashemo.

  2. Kani

    07/11/2017 at 10:05 am

    Nukuri rwose pe garukira Uhoraho akuyobore kandi wemere Umwuka Wera akuyobore.

  3. jijia

    07/11/2017 at 11:18 am

    bravo

  4. chris

    07/11/2017 at 11:22 am

    Vanessa courage rwose Imana ibigufashemo,nubundi nta mwari uberwa no kunywa pe!!!ugiye waba miss kabissa,ababyeyi bagufatiye iry’iburyo.iyo Imana yaguhaye ibyiza uharanira ku bisigasira ntuzasubire inyuma rero cyangwa ngo usubire ku birutsi nkimbwa!!!icyo ni cyemezo kizagufasha guhinduka cyane no kutiyandarika

  5. john

    07/11/2017 at 12:00 pm

    Agiye kubatizwa aka Anita Pendo ? Nareke gutera waraza

  6. gasore

    07/11/2017 at 1:02 pm

    Mu buzima burya icyemezo 1 gishobora guhindura ubuzima bwawe totally! Uyu mwana yafashe umwanzuro mwiza kabisa!
    Ubwo amenye ko akeneye ubuzima bwiza butari ubw’iraha! Imana izamube hafi imwiteho, kandi sinshidikanya ko atazahita abona inyungu z’umwanzuro yafashe! Mu businzi n’ubusambanyi nta kiza kibayo usibye urupfu!

  7. M.Augustine

    07/11/2017 at 3:49 pm

    Komerezaho nibyiza Imana ibigufashemol

  8. Gicali

    07/11/2017 at 10:52 pm

    Amen🙏🏻🙏🏻🙏🏻
    Na abagabo ariko bagutsha icyubahiro
    Nabo ubacikeho
    Maze ngo urebe icyo imana yaguhishiye
    Gusinda uri umukobwa biragatsindwa
    Imana ikumve pe
    Inzoga na abagabo niyo drog ikomeye kwisi
    Uyitsinze aba abonye imana ikinguye
    Courage

  9. Z

    08/11/2017 at 8:29 am

    Ni byiza ariko bizarushaho kuba byiza agerageje kubaho ubuzima butari ku karubanda…

  10. claire

    09/11/2017 at 7:09 pm

    Habaho Inkuru usoma ukumva iraryoshye ukumva utuntu turi kukuzamuka mumubiri.Nukuri Vanessa nawe yaberwa nubundi buzima butari ubwo gusinda noguhora mubagabo! Imana imufashe rwose.Igihe kiragera ugasanga wamugani ibyari ari uburyohe kuriwowe ari ikinyuranyo cyuko wabicyekaga!

  11. Fred08

    09/11/2017 at 7:13 pm

    Ngo Vanessa yaretse inzoga? hhhhh Muhore murebe ngo inganda zengaga ibisindisha zirahomba zigafunga imiryango

  12. Pierre Célestin

    12/11/2017 at 2:03 pm

    Bravo mukobwa!! uzabishozwa n’Imana kandi irahari ; wowe urasabwa gutera umugongo ibyo waretse ugahindura icyerekezo n’inshuti ubona zagusubiza mû byo waretse ukazizibukira.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock