Mpogazi Vanessa mu bakobwa 9 batoranyijwe kumurika imideri muri Nigeria – UMUSEKE

Mpogazi Vanessa mu bakobwa 9 batoranyijwe kumurika imideri muri Nigeria

Mu itoranywa ry’abamurikamideri bagomba kujya muri Nigeria mu gitaramo cya ‘GT Bank fashion weekend’ kizaba kuwa 11-12 Ugushyingo 2017 i Lagos, mu kiciro cya nyuma icyenda nibo bemerewe. Muri aba harimo na Mpogazi Vanessa wamenyekanye cyane ashaka kuba Miss Rwanda.

Bamwe mu batoranyijwe

Bamwe mu batoranyijwe

Abashinzwe gutegura iki gitaramo bari bazengurutse ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Tanzania, Ethiopia na Nigeria batoranya abakobwa ijana bagomba kumurika imideri.

Mu banyarwanda kazi  bari bitabiriye iri jonjora habanje gutambuka 14 mu kiciro cya mbere nyuma baza guhitamo icyenda, aba bazava mu Rwanda kuwa 8 Ugushyingo 2017 bajya muri Nigeria aho igitaramo kizabera.

Muri aba batoranyijwe harimo Mpogazi Vanessa wamenyekanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda kuko yitabiriye inshuro eshatu, ari no mu bahabwa amahirwe ariko ntatsinde. Ubu ari mubyo kumurika imideri.

Abatoranyijwe ni;
Nimugirumotoni Sandrine,
Tumukunde Josephine ,
Uwineza Rachel,
Mpogazi Vanessa,
Kalisa Winnie,
Ngamije Leathitia ,
Mucyo Sandrine,
Munyaneza Djazilla,
Akimana Leslie.

Ni ku nshuro ya kabiri iri murikamideri rya ‘ GT Bank fashion weekend’ rigiye kuba nyuma y’iryabaye umwaka ushize.

Mu biteganywa gukorwa mu imurikamideri ry’uyu mwaka harimo igitaramo cyo kumurika imideri kizahuza abamurika n’abahanga imideri baturutse mu bihugu bitandukanye, hazatangwa inyigisho mu bijyanye no kumurika no guhanga imideri , hazaba n’imurikagurisha rizafasha abahanga imideri kugurisha no guhura n’abakiriya.

Uwineza Rachel watoranyijwe

Uwineza Rachel watoranyijwe

Tumukunde Josephine

Tumukunde Josephine

Nimugirumotoni Sandrine

Nimugirumotoni Sandrine

Ngamije Leatitia

Ngamije Leatitia

Munyaneza Djazilla

Munyaneza Djazilla

Mucyo Sandrine

Mucyo Sandrine

Mpogazi Vanessa

Mpogazi Vanessa

Kalisa Winnie

Kalisa Winnie

Akimana Leslie

Akimana Leslie

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. CLAUDE

    11/10/2017 at 3:13 pm

    uliya numero 111 baramujyanahe kondeba arumugabo ra???? cyakora we na numero120 bavamo aba athletes (bamwe biruka) beza da. ababakobwa wapikabisa, ndabonari insenda nsa

  2. diane

    11/10/2017 at 3:24 pm

    ese number 120 kwareba nkahwagiye kurwana buliya ntazabakanga ra??? umenyazi kwagiye mumarushanwa ya box. 117 we umenya ali murumuna wa pendo ntazabashirehisoni

  3. fillette

    12/10/2017 at 4:37 pm

    claude na diane ,nukuri ntacyo bitwaye uko bifashe,ndizera ko bazaduserukira neza cyane kko bafite taillen yabanyamideri.murakoze
    courage abakobwa

  4. fillette

    12/10/2017 at 4:39 pm

    uzi 111, ni 120,urebye ukuntu batambuka wanezerwa birarenze kbs

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock