MTN na Cogebanque bakuzaniye ‘Push & Pull’ ngo woroherwe – UMUSEKE

MTN na Cogebanque bakuzaniye ‘Push & Pull’ ngo woroherwe

MTN Rwanda na Cogebanque uyu munsi byamuritse service nshya bahuriyeho bise “Push&Pull” yorohereza abakoresha Mobile Money kubitsa no kubikuza, cyane ku bafite konti muri Cogebanque cyangwa abakoresha Mobile Money. 

MTN na Cogebanque batangiza iyi service

MTN na Cogebanque batangiza iyi service

MTN kuva mu 1998 ikorera mu Rwanda ubu ifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshatu n’igice, Cogebanque nayo iri mu Rwanda kuva mu 1999 ifite amashami hose mu gihugu. Ziravuga ko zafatanyije ngo zigire icyo zifasha abakiriya bazo.

Yvon Gilbert Nishimwe uhsinzwe uburyo bwo guhanahana hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Cogebanque yavuze ko  ubu umuntu ukoresha Mobile Money yabona na serivisi ya Banki biciye kuri Cogebanque.

Mujyambere Louis de Montfort  umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Cogebanque avuga ko ubu umukiriya wabo aho ari hose ashobora gufata amafranga ye akayashyira kuri Mobile Money, cyangwa akayakura kuri MM akayashyira kuri Konti ye.

Mujyambere ati “Umuntu ufite Mobile Banking  ubu yanakoresha Mobile Money ashaka serivisi za Banki, kandi bizamworohera kuko hantu hose yabona aba Agent ba MTN.”

Norman Munyampundu  umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda avuga ko ubu bakorana na Banki zigera ku 10 muri ubu buryo hagamijwe kwirinda kugendana amafranga mumifuka bishobora gushyira abantu mu kaga ko kwibwa cyangwa kuyatakaza.

Ati “washaka kwishyura umuntu nturinde gutega no guta umwanya ujya kuri Banki, ubu ‘Push&Pull’ izorohereza abantu guhana amafranga batavunitse.”

Norman avuga ko kuva uyu munsi kugeza tariki 31 Ukuboza 2017 gukoresha iyi service ya Push&Pull ari ubundi nyuma yabwo ngo nibwo uyikoresheje azajya akurwaho amafaranga macye cyane ya servisi.

‘Transaction’ ntarengwa yemewe muri iyi servisi ni ukugeza kuri miliyoni ebyiri ku munsi.

Akozi ba MTN n'aba Cogebanque ubwo batangazaga iyi service uyu munsi

Akozi ba MTN n’aba Cogebanque ubwo batangazaga iyi service uyu munsi

Mujyambere Louis de Montfort wa Cogebanque

Mujyambere Louis de Montfort wa Cogebanque

Norman Munyampundu umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda

Norman Munyampundu umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. souvenur

    04/11/2017 at 7:15 am

    Murakoze cyane kabisa iyi service ningira kamaro cyane kuritwe twese kandi nukuri ni nziza cyane pe. turashimiye rwose mukomeze mutuzanire nutundi dushya twinshi kuko muraduhorana turabizeye kabisa. murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock