Mu gakiriro ka Gisenyi ibikoresho byabo biranyagirwa – UMUSEKE

Mu gakiriro ka Gisenyi ibikoresho byabo biranyagirwa

Rubavu – Abakora ubudozi mu nyubako y’agakiriro ka Gisenyi mu kagari ka Mbugangari bahangayikishijwe no kuba iyo imvura iguye ibikoresho byabo binyagirwa kuko iyi nzu yubatswe nabi. Amazi ava ku ibaraza atemba agana imbere mu nzu.

Abakora ubudozi iyo imvura iguye barahagarara bakarwana n'amazi aba yinjira mu nzu

Abakora ubudozi iyo imvura iguye barahagarara bakarwana n’amazi aba yinjira mu nzu

Inzu y’igorofa ikoreramo abadoda mu gakiriro ka Gisenyi niyo yugarijwe n’iki kibazo, mu nzu yo hasi n’iyo hejuru.

Iyo imvura iguye bahagarika akazi bakabanza kuramira ibikoresho byabo, yahita bagakoropa  bagakomeza akazi. Iyo imvura iguye nijoro abasize ibikoresho hasi basanga byatose. Ubu ngo bakora akazi bagendeye ku kirere nk’abahinzi.

Joseph Rwamuhungu umwe muri aba badozi twasanze muri iyi nyubako yabwiye Umuseke ati “bimeze nk’umuferege uzana amazi mu nzu. Iyo imvura iguye akazi karahagarara kandi dukorera mu nzu.”

Suzanne Kabega nawe uhakorera avuga ko ubusanzwe imvura ari umugisha ariko kuri bo usanga ibabereye ikibazo kubera aha hantu bakorera.

Ati “Iyo imvura iguye dugahita duhaguruka abagifite imbaraga bagakoropa abakuru tukabaha umwanya tukaba dusohotse

Janvier Murenzi umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu avuga ko inyigo yo gukemura iki kibazo yarangiye bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari muri gahunda rusange yo kuyobora amazi ava ku nzu.

Aka gakiriro hashize imyaka ibiri n’igice gakorerwamo, abayikoreramo bavuga ko ikibazo ari abayubatse batashyizeho uburyo amazi atemba aya hanze.

Iyo gorofa niyo bakoreramo, ari hasi no hejuru hose amazi iyo imvura iguye atemba ajya mu mbere

Iyo gorofa niyo bakoreramo, ari hasi no hejuru hose amazi iyo imvura iguye atemba ajya mu mbere nk’uko abayikoreramo babivuga

KAGAME K. Alain
UMUSEKE.RW/Rubavu

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock