Mu gitaramo yakoze, Tekno ntiyatengushye abafana be – UMUSEKE

Mu gitaramo yakoze, Tekno ntiyatengushye abafana be

Akigera mu Rwanda kuri iki cyumweru ahagana saa moya n’igice yahise akomereza mu gitaramo yari afite mu mahema ya Camp Kigali, ni igitaramo kitabiriwe n’abatari bacye nubwo bitaba kenshi ko ibitaramo nk’iki biba ku cyumeru nijoro. Tekno yashimishije abari baje kumureba.

Mu kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru akigera i Kigali yiseguye ko yakererewe kuko igitaramo yari afite i Nairobi cyatinze kurangira

Mu kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru akigera i Kigali yiseguye ko yakererewe kuko igitaramo yari afite i Nairobi cyatinze kurangira

Igitaramo cye cyarimo kandi abahanzi Cruce Melody na Lilian Mbabazi.

Mbere y’uko ajya mu gitaramo, Tekno Miles yabanje kugira ikiganiro n’abanyamakuru yisegura ko yatinze kugera mu Rwanda kuko yari avue mu gitaramo muri Kenya cyarangiye gitinze.

Lilian Mbabazi na Broce Melody nibo babanje kuririmba muzika ya Live, umuziki nawo wanyuze cyane abari buzuye iri hema.

Tekno yaje kuri ‘scene’ ahagana saa tanu n’igice abanza nawe kuririmba muzika ya Live ariko nyuma gato akora Play back afashijwe n’abaDJ.

Byagaragaye cyane ko uyu munyamuzika agezweho cyane muri iyi minsi kubera uburyo urubyiruko rwari hano rwagaragaje ibyishimo mu ndirimbo ze nka ‘Pana’, ‘Rara’, ‘Wash’ n’izindi…

Igitaramo cye cyarangiye abafana bakigaragaza ko bifuza ko yakomeza kubaririmbira.

Augustine Miles Kelechi  ni umuhanzi wo muri Nigeria uzwi ku mazina ya Tekno Miles cyangwa Tekno gusa, afite imyaka 24 ariko amaze kuba icyamamare muri Africa kubera indirimbo ze yiyandikira akanazikorera ndetse akaba na kabuhariwe mu guceza kuko nabyo yabikozeho.

Ku myaka umunani gusa iwabo bamwandikishije mu ishuri rya muzika yiga anazobera cyane mu gukoresha Piano na Guitar no gutunganya muzika.

Lilian Mbabazi ubu waje gutura mu Rwanda yaririmbye muzika ya Live nawe ashimisha abari hano

Lilian Mbabazi ubu waje gutura mu Rwanda yaririmbye muzika ya Live nawe ashimisha abari hano

Abafana beretse urukundo cyane uyu muhanzi

Abafana beretse urukundo cyane uyu muhanzi

Kumukora ku nkweto gusa byari bimuhagije

Kumukora ku nkweto gusa byari bimuhagije

Tekno araceza muzika ye bitangaje

Tekno araceza muzika ye bitangaje

Aba nabo baraceza birekuye rwose

Aba nabo baraceza birekuye rwose

Tekno nawe arabigira nkabo

Tekno nawe arabigira nkabo

Abafana be bakomeje kumwereka ko bamwishimiye, umwe wamukoraga ku nkweto we byasaga n'ibyamurenze ariho agerageza no kumusimbukira

Abafana be bakomeje kumwereka ko bamwishimiye, umwe wamukoraga ku nkweto we byasaga n’ibyamurenze ariho agerageza no kumusimbukira

Byarangiye abigezeho amugwamo

Byarangiye abigezeho amugwamo

Tekno yashimishije rwose abafana b'umuziki we babashije kuza uri iki gitaramo

Tekno yashimishije rwose abafana b’umuziki we babashije kuza uri iki gitaramo

Photos©E.MUGUNGA

Evode MUGUNGA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. HABINEZA OLIVIER

    11/09/2017 at 9:11 am

    umurengwe wica nkindwara

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017