Mu kwezi gushize, ibiciro ku masoko byazamutseho 7,2% – UMUSEKE

Mu kwezi gushize, ibiciro ku masoko byazamutseho 7,2%

*Mu byaro ibiciro byazamutseho 9,4%,
*Mu byaro ibiciro by’uburezi bizamukaho 51,5%
*Mu mijyi byazamutseho 3,2%

Imibare yasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kuri iki cyumweru iragaragaza ko muri rusange ku masoko yo mu Rwanda, mu kwezi gushize kwa Kanama 2017 ibiciro byiyongereyeho 7,2% ugereranyije na Kanama 2016. Ndetse unagereranyije ukwezi kwa munani n’ukwa karindwi 2017 ibiciro byiyongereyeho 0,6%.

Ababyeyi bashoye ibijumba ku isoko rya Ndago mu karere ka Nyaruguru. Photo©CallixteNDUWAYO/UMUSEKE

Ababyeyi bashoye ibijumba ku isoko rya Ndago mu karere ka Nyaruguru. Photo©CallixteNDUWAYO/UMUSEKE

NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7,2% mu kwezi kwa munani 2017, ari ibiciro by’ibiribwaka n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 10,5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,4%.

Mu gihe izamuka rya 0,6% ugereranyije Kanama na Nyakanga 2017 ryo ngo ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,5% muri uko kwezi kumwe.

Kuba ibiciro byarazamutseho 7,2% mu kwezi gushize kandi birongera gushimangira ko iigipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko y’u Rwanda bikomeje kumanuka dore ko muri Nyakanga byari byiyongereyeho 8,1% muri rusange.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kandi kigaragaza ko by’umwihariko ku masoko yo mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 3,2% ugereranyije Kanama 2017 na Kanama 2016. Mu gihe, ugereranyije ukwezi kwa munani n’ukwa karindwi 2017 usanga ibiciro byarazamutseho 0.2%.

Bimwe mubyatumye ibiciro byo mu mijyi ari nabyo bivaho igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda bizamukaho 3,2% mu kwezi gushize, harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,9% mu mijyi.

 

Naho mu masoko yo byaro, mu kwezi gushize kwa Kanama 2017 ibiciro byiyongereyeho 9,4% ugereranyije na Kanama 2016. Mu gihe ugereranyije ukwezi kwa munani n’ukwa karindwi ibiciro byiyongereyeho 0,9% mu byaro.

NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 9,4% mu byaro harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51,5%.

UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Kaka

    10/09/2017 at 10:34 pm

    Umushahara wo uzazamukaho ryari nibura 1%?? Ubukungu buzamuka gute ubushobozi bwo guhaha bw’umuturage bumanuka? Jye numva ariyo yabaye iba indice de development!

  2. Gasasira

    11/09/2017 at 9:17 am

    Twarangiza ngo ubukungu bwateye imbere, statistics sinakubwira ngo amahanga aratwemera. Ni gute ifaranga ritakaza agaciro, ibiciro ku isoko bikazamuka buri munsi bariya barangiza bakatubwirako ubukungu bumeze neza? Ese iyo ibiciro bizamutse n’ubushobozi bw’umuturage burazamuka hano iwacu cyangwa burushaho kumanuka?

  3. ishibo

    11/09/2017 at 6:34 pm

    “Kuba ibiciro byarazamutseho 7,2% mu kwezi gushize kandi birongera gushimangira ko iigipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko y’u Rwanda bikomeje kumanuka dore ko muri Nyakanga byari byiyongereyeho 8,1% muri rusange.”

    NIba nasomye neza iki gika kiratanga icyizere n’ubwo kiri ku kigero cyo hasi

  4. ndahayo

    11/09/2017 at 6:58 pm

    akumiro ni amavunja ubu Koko iki gihugu kirabamo bande ko mbona Ubuzima buri kurushaho kugorana bahu nawe se 7.2% byiyongera ku kwezi kumwe ubwo mu mwaka ni hafi 100% ko numva ngize ubwoba tuzabaho dute niba umushahara wo uguma kuba umwe ibyo kandi bivuze ko umushahara niba utazamurwa ubwo usubira hasi kuko niba mpembwa 100 ibiciro bikazamukaho 7% bivuzeko umushahara wakabaye 107 kugirango mbashe kugumya guhaha uko bisanzwe rero niba nkiri ku 100 bivuzeko ntagihembwa ayo nahembwaga ahubwo ndimo nsubizwa inyuma

  5. ishibo

    11/09/2017 at 7:16 pm

    disi ukuntu bano babyeyi nta wambaye inkweto

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock