Mu kwezi k’Ukwakira ibiciro ku masoko byazamutseho 3,6% – UMUSEKE

Mu kwezi k’Ukwakira ibiciro ku masoko byazamutseho 3,6%

Imibare yashyizwe hanze kuri uyu wa gatanu n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), iragaragaza ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 3,6% mu kwezi gushize k’Ukwakira 2017.

Ku masoko yo mu mijyi ari naho hava igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,6% mu kwezi gushize k’Ukwakira 2017 ugereranyije n’Ukwakira 2016. Gusa, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byo byazamutseho 2,9%.

NISR ikavuga ko iri zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,4%, ndetse n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 3,3%.

Mu mijyi, ugereranyije ukwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2017 ibiciro byazamutseho 1,2%; Naho ku mwaka ibiciro byazamutse ku mpuzandengo ya 5,8%.

Izamuka ry’ibiciro ku masoko yo mu mujyi rya 3,6% biragaragaza impinduka ugereranyije n’amezi yabanje, dore ko nko muri Nzeri 2017 ibiciro byari byazamutse ku kigereranyo cya 3,8%.

Ku masoko yo mu byaro, ibiciro byazamutse ku mpuzandengo ya 6,3% ugereranyije Ukwakira 2016 n’Ukwakira 2017, ndetse na 1,5% ku mpuzandengo y’ukwezi ugereranyije Nzeri n’Ukwakira 2017.

Muri rusange, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe byo mu mijyi no mu byaro byazamutse ku mpuzandengo ya 5,3% ku mwaka, n’impuzandego ya 1,4% ugereranyije Nzeri n’Ukwakira 2017.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock