Mu mafoto uko “Men’s Fashion Week Nigeria 2017” yagenze – UMUSEKE

Mu mafoto uko “Men’s Fashion Week Nigeria 2017” yagenze

Nigeria – Mu gitaramo cya “Men’s Fashion Week Nigeria” cyabaye mu mpera z’icyumweru dushoje hagati y’itariki 13 – 15 Ukwakira, abahanga imideri batandukanye bo muri Afurika barimo Moses Turahirwa wo mu Rwanda bamuritse ibihangano byabo, banahatanira ibihembo bitandukanye.

Mbere y'uko igitaramo gitangira hanze ni uko byari byifashe.

Mbere y’uko igitaramo gitangira hanze ni uko byari byifashe.

Mu mpera z’icyumweru dusoje, kuva kuwa Gatanu kugera ku cyumweru muri Nigeria hari habereye igitaramo ngarukamwaka gihuza abahanga imideri b’abagabo baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika .

Imyenda yahanzwe n’Umunyarwanda Moses Turahirwa, Joe Pantanga, Kai’s Divo Collection, Ghetto youth X Reincarn8, BLAQ, Believe Designs, Onabu Neihgjay Designs n’abandi, ni imwe muyamuritswe muri iki gitaramo cyamaze iminsi itatu.

Igitaramo kitabiriwe n'abantu batandukanye.

Igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye.

Byari biteganyijwe kandi ko hazatangwa ibihembo bitandukanye byagombaga guhatanirwa n’abahanzi b’imideri nka Guetto Youth wo muri Nigeria, Joe Patanga wo muri Nigeria, Palse wo muri Afurika y’Epfo, Sheria Ngowi wo muri Afurika y’Epfo, Moses Turahirwa wo mu Rwanda, Yale Woody wo muri Côte d’Ivoire, Kai’s divos wo muri Uganda, n’abandi.

Mu byiciro byahatanirwaga, harimo icya ‘designer of the year (National)’, ‘style influencer of the year’, ‘African business Leader’, ‘designer of the year (International)’, ‘model of the year (national)’, ‘fashion blog/online magazine’, ‘Truly Nigerian Brand’, ‘fashion magazine of the year’, ‘fashion TV of the year’, ‘model of the year (International)’, na ‘Creative designer of the year’ ari nacyo Umunyarwanda Moses Turahirwa yahatanyemo.

Turahirwa ntiyabashije kwegukana igihembo yahataniraga. Gusa, avuga ko n’ubwo nta gihembo yakuye muri Nigeria, yamuritse imideri ye kandi abantu bayakiriye neza bakayishimira.

Yagize ati “Muri rusange byagenze neza kandi namuritse imideri yanjye. Ibihembo byatanzwe ku cyumweru, ntacyo natwaye.”

Men’s Fashion Week Nigeria ibera muri Nigeria kuva mu 2015 yari iyo kumurika imideri gusa, uyu mwaka hongewemo ikiciro cyo guhemba bamwe mubafite aho bahuriye n’imideri.

Uko igitaramo cyagenze mu mafoto

Urutambukiro rw'abamurika imideri ni uku rwari rumeze.

Urutambukiro rw’abamurika imideri ni uku rwari rumeze.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock