Mu mezi 9 y’uyu mwaka impanuka za Moto zahitanye abantu 117 – Polisi – UMUSEKE

Mu mezi 9 y’uyu mwaka impanuka za Moto zahitanye abantu 117 – Polisi

Mu kiganiro n’abafatanyabikorwa mu mutekano wo ku muhanda cyabereye ku biro bikuru bya Polisi kuri uyu wa kane, ishami rya Polisi yo ku muhanda ryatangaje ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2017 habaye impanuka 1 80, murizo 60% byazo zikaba zaratewe na Moto. Imibare ivuga ko mu mezi icyenda ashize, buri kwezi Moto zicaga abantu 13. 

Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana (ibumoso), n'Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean de Dieu (hagati) bari mubitabiriye iyi nama.

Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana (ibumoso), n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean de Dieu (hagati) bari mubitabiriye iyi nama.

Umuyobozi wa Polisi, ishami ry’umutekano wo mu muhanda CP George Rumanzi yavuze ko mu mpanuka zabaye, 60% zatejwe na Moto, 27% zitezwa na za Bus, 10% ziterwa n’Amakamyo, naho 1% zitezwa n’ibimodoka binini bya rukururana.

Kuba impanuka za moto arizo nyinshi ni nazo zahitanye abantu benshi kuko abagera ku 117 bishwe n’impanuka za moto. Ubu ngo kuri Polisi hafungiye moto 1 200 zizatezwa cyamunara iminsi 30 itegenywa n’itegeko nigera.

CP Rumanzi yavuze ko ubu mu biza ku isonga biteza impanuka bitakiri umuvuduko mwinshi kuko haje utwuma tugenzura umuvuduko “Speed Governors”, ahubwo ngo ubu impanuka nyinshi ziri gutezwa n’abatwara basinze, ndetse n’abatwara bananiwe.

Ku rundi ruhande, abafite Kompanyi zitwara abagenzi basabye ko umuvuduko washyizwe muri “Speed Governor” w’ibilometero 60 ku isaha wahinduka.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yasabye za Koperative zose ziri mu mwuga wo gutwara abagenzi muri rusange kujya batanga Serivise nziza.

Ati “Twabashije kurinda u Rwanda ibitero by’abanzi ntabwo twakwihanganira gutakaza ubuzima bw’abaturage bacu mu mpanuka zo ku muhanda.”

IGP Gasana yanenze kandi yihanangiriza abamotari abagenzi bishyura amafaranga y’urugendo hanyuma bakatsa moto bakagenda batabagaruriye.

Yavuze ko ibigo bitwara abagenzi bazagaragaraho imikorere mibi kenshi bizajya bifungirwa by’agateganyo hakabanza kwigwa kucyakorwa kugira ngo byikosore.

CP Rumanzi yasabye abayobora Koperative z’abamotari kunoza imikorere yabo kandi hagatorwa ubuyobozi muri buri Koperative kugira ngo gushyira utwuma tureba aho za Moto zigana bizakorwe neza k’ubufatanye bwa Police naza Koperative.

Uhagarariye Koperative z’abamotari yasezeranyije ubuyobozi bwa Police ushinzwe umutekano wo mu muhanda ko bagiye kugira vuba hagatorwa ubuyobozi bwa Koperative z’abamotari kandi hagakurwaho za Koperative zishyirwaho n’abantu bake nk’icumi kuko biteza akajagari kandi ntizitange umusaruro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo wari umushyitsi mukuru Jean de Dieu Uwihanganye yasabye abarwara ibinyabiziga bose gukurikiza amategeko abagenga kugira ngo batazafatirwa ibihano.

Ati: “U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko. Mureke dukore ibihuje nayo bityo twirinde ibihano kandi turengere ubuzima bw’abanyarwanda.”

Jean de Dieu Uwihanganye yasabye abayobora ibigo bitwara abagenzi kujya baha abashoferi igihe cyo kuruhuka kuko ngo umunaniro nawo uri mu bitera impanuka.

Uwavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi Volcano witwa Olivier Nizeyimana yasabye ko umuvuduko ntarengwa ugenwa na Speed governors wakongerwa ukava ku  bilometero 60 ku isaha ukajya kuri 80 ku isaha.

Min Uwihanganye yasubije ko kugena uriya muvuduko bidashingiye ku itegeko ahubwo bishingiye ku miterere y’imihanda yo mu Rwanda.

Avuga ko uko imihanda iteye biterwa n’imiterere y’aho ica bityo n’umuvuduko ukagenwa n’aho iyo mihanda yubatswe.

Amakoni, ahaterera, ahamanuka n’aharambitse nibyo bigena igipimo cy’umuvuduko.

Muri rusange rero mu Rwanda umuvuduko ugeraranyije ntugomba kurenga ibilometero 60 ku isaha.

Abashoferi ba kamyo ziva Rusumo ziza Kigali bazashyirirwaho ahantu ho kuruhukira kugira ngo babashe gukora urugendo bameze neza.

Min Uwihanganye yavuze ko inzego zibishinzwe zifatanyije na Police bazareba ahantu haba hatunganyijwe abashoferi b’amakamyo bajye baharuhukira mbere y’uko hatoranywa ahantu heza ho kujya baruhukira hahoraho.

 

CP Georges Rumanzi yemeza ko speed governors zagabanyje umubare w’impanuka. Inyinshi zagaragaye mu mezi icyenda ashize zatewe n’ubusinzi, umunaniro no kudakoresha control technique

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Peter

    12/10/2017 at 2:04 pm

    Moto zitumazeho abantu nazo muzishakire speed gouvernor kabisa……

  2. juma

    13/10/2017 at 9:18 am

    njye nibaza ko igiteza impanuka kumamoto ari stress bakoreraho bashaka amafaranga. ariko babakoreye ubukangurambaga ko amagara atagurwa babyumva. haba harimo n akantu k ubujiji gaterwa no kutamenya agaciro k ubuzima. naho ubundi abakiriya bazabacikaho.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock