Mu mezi atandatu Cape Town ‘ishobora’ kuzaba nta mazi ayirangwamo – UMUSEKE

Mu mezi atandatu Cape Town ‘ishobora’ kuzaba nta mazi ayirangwamo

Umuyobozi w’ingabo za Africa y’Epfo zikorera mu mugi wa Cape Town, yatangaje ko igisirikare kiteguye kurinda amazi make asigaye. Aya mazi ngo ni make ku buryo mu mezi atandatu azaba yashize. Vuba aha abaturage bazajya bahabwa ayo kunywa gusa.

Col Aaron Keith avuga ko ingabo ayoboye muri Cape Town ziteguye kujya gusaranganya amazi make asigaye mu baturage

Col Keith Aarons yabwiye ikinyamakuru Weekend Argus ko ibigega bike birimo amazi ari byo ingabo zigiye kurinda kugira ngo zibone uko ziyasaranganya mu baturage.

Cape Town ni umujyi  wa kabiri munini muri Africa y’Epfo, utuwe n’abaturage bagera hafi kuri miliyoni enye.

Hari impungenge ko amazi nakomeza kubura bizakurura amakimbirane mu baturage bashaka amazi yo kunywa, guteka no gukoresha mu yindi mirimo.

Mu mezi make ari imbere ubuyobozi bw’umugi buratangira guha abaturage amazi yo kunywa gusa.

Ubuyobozi kandi burateganya gutunganya amazi yo mu Nyanja ariko ngo biragoye kuko aba arimo umunyu.

Ingabo zo muri uriya mujyi zivuga ko zamaze kuganira n’ubuyobozi bagashyiraho gahunda ihamye y’uko bazahangana na kiriya kibazo.

Col Aaron Keith yagize ati: “Ikintu cya mbere kuri twe ni ukureba niba nta buryo amazi dufite uko angana kose twazajya tuyakoresha ariko tukongera tukayatunganya akaba yakoreshwa nanone.”

Yasabye izindi nzego za Leta gukorana n’ingabo kugira ngo batabare abaturage ba Cap Town, umujyi usurwa na ba mukerarugendo kurusha ahandi muri kiriya gihugu.

Ku rundi ruhande, umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Africa y’Epfo,  Dr Bongani Ngqulunga yavuze ko kugeza ubu nta mpuruza Minisiteri y’Ingabo irageza kuri Perezida Jacob Zuma kugira ngo atange uburenganzira bwo kohereza ingabo muri kariya gace.

Mu masaha 72 ari imbere Col Aaron yavuze ko ingabo za Africa y’Epfo (SANDF: South Africa National Defense Forces) ziba zoherejwe mu bice bikeneye amazi kurusha ibindi muri Cape Town.

Hazahugurwa kandi abandi baturage bakorana na Police n’ingabo kugira ngo bazabone uko bitwara neza muri kiriya gikorwa gisaba ubwitonzi.

Ikibazo cy’amazi make cyatangiye kugaragara muri Cape Town guhera muri 2005 ariko gikaza umurego mu Ukuboza 2015.

Kugabanuka kw’amazi muri Cape Town byatewe no kwiyongera cyane kw’abaturage bakenera amazi menshi yo gukoresha mu ngo no mu nganda.

Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye Leta iri gushaka amafaranga yazayifasha mu mishanga minini kandi igoye nko gutunganya amazi yo mu Nyanja ya Atlantic kuko arimo umunyu no gufukura amariba munsi y’ubutaka.

Hari impungenge ko amazi ashobora kuba yashira muri Werurwe 2018 mbere y’uko imishinga ya Leta izaba yarangiye gushyirwa mu bikorwa kuko ihenze cyane.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. x

    23/10/2017 at 10:35 am

    Nyamara umenya atari muri Capetown gusa; buriya ngo na Israel/ Palestine, mu bihugu bituriye Nil, etc, naho ishyamba si ryeru! Hari Umwanditsi wigeze kuvuga ko Intambara ya III y’Isi ishobora kuzaterwa no kurwanira kubona amazi meza!

  2. Fausta

    23/10/2017 at 11:50 am

    Ahubwo u Rwanda narwo kubera iterambere rushobora kuzahura na kiriya kibazo mu gihe kiri imbere niyo mpamvu mu kwirinda gutungurwa rukwiye gukora inyigo y’ukuntu rwazitabaza amazi y’i Kivu ndakeka rwakoresha abarabu ba Dubai bahifitemo uburambe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock