Mu mibare Valens niwe mwami w’amateka, ibyo wamenya kuri TdRwanda 2017 – UMUSEKE

Mu mibare Valens niwe mwami w’amateka, ibyo wamenya kuri TdRwanda 2017

Abanyarwanda benshi bategereje n’amatsiko Tour du Rwanda ibura iminsi itatu (3) ngo itangire. Umuseke wegeranyije ingingo 10 abayikunda bamenya mu mibare ku isiganwa ry’uyu mwaka. Valens Ndaysenga niryo zina rigaruka kenshi rinahabwa amahirwe n’amateka.

Tour du Rwanda irabura iminsi itatu gusa ngo itangire

Tour du Rwanda irabura iminsi itatu gusa ngo itangire

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Ikipe imwe muri 17 yari ategerejwe, ‘Interpro Cycling Academy’ yo mu Buyapani niyo yemeje ko itazaboneka muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka kubera impanuka y’imodoka bamwe mu bakinnyi bari kuzazana bagize.

Abasiganwa basaga 75 bazitabira Tour du Rwanda 2017

Abasiganwa basaga 75 bazitabira Tour du Rwanda 2017

Ibintu 10 abakunzi b’iri siganwa ribura iminsi itatu ngo ritangire bamenya

10, Valens Ndayisenga niwe umaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro nyinshi

Akarere ka Rwamagana kinjiye mu mateka y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda kuko umuhungu w’imyaka 24 uhavuka mu murenge wa Nyarusange ariwe wegukanye Tour du Rwanda inshuro nyinshi (ebyiri) muri 2014 na 2016.

Mu bakinnyi bazitabira Tour du Rwanda y’uyu mwaka ushobora gukuraho aka gahigo Valens yihariye ni Jean Bosco Nsengimana uzaseruka muri Team Rwanda kuko we yayitwaye rimwe 2015. Abandi bayitwaye rimwe kuva ibaye mpuzamahanga muri 2009 ntabwo bazitabira iy’uyu mwaka; Dylan Girdlestone (South Africa), Darren Lill (South Africa), Adil Jelloul (Maroc), Daniel Teklehaimanot (Eritrea), na Kiel Reijnen (USA).

Valens Ndayisenga ni umwami w'Amateka muri Tour du Rwanda

Valens Ndayisenga ni umwami w’Amateka muri Tour du Rwanda

9.Valens Ndayisenga niwe wegukanye etapes nyinshi muri Tour du Rwanda

Mu mukino wo gusiganwa ku magare birashoboka ko umukinnyi yakwegukana isiganwa riko atatwaye ibihembo by’umunsi (Stage winner/ vainqueur  de l’etape). Ariko inshuro nyinshi abatsinda etape nyinshi z’umunsi bahabwa n’amahirwe yo kwegukana isiganwa.

Ndayisenga wakoze amateka menshi muri Tour du Rwanda ni nawe watwaye etape nyinshi (enye) zayo kuva yaba mpuzamahanga. Anganya na Mekseb Debesay (Eritrea) na Kiel Reijnen (USA).

Abazakina Tour du Rwanda y’uyu mwaka bashobora gukuraho aka gahigo ka Ndayisenga ni; Umunya-Eritrea Eyob Metkel ukinira Team Dimension Data for Qhubeka na Nsengimana Jean Bosco bombi batwaye ‘etapes’ eshatu mu mateka ya Tour du Rwanda.

Uyu wahoze yitwa Rukara niwe wanegukanye etape nyinshi kuva Tour du Rwanda yabaho

Uyu wahoze yitwa Rukara niwe wanegukanye etape nyinshi kuva Tour du Rwanda yabaho

8.Valens Ndayisenga niwe mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda ari muto kurusha abandi

Imyaka itandatu (6) yarashize Tour du Rwanda mpuzamahanga itegurirwa mu Rwanda ariko itwarwa n’abanyamahanga. Aya mateka mabi yakuweho na Valens Ndayisenga wavutse mu 1994. Yabikoze muri 2014 ubwo yari afite imyaka 20 n’iminsi 326.

Akurikiwe na Daniel Teklehaimanot wegukanye Tour du Rwanda 2010 afite imyaka 22 n’iminsi 15, na Jean Bosco Nsengimana wayegukanye 2015 afite imyaka 22 n’iminsi 18.

7.Agahigo kihariwe na Niyonshuti Adrien gashobora gukurwaho muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka

Kuva iri siganwa ryashyirwa ku ngengabihe ya ‘Union Cycliste Internationale (UCI)’ muri 2009, Adrien Niyonshuti niwe umaze kuza mu myanya 10 ya mbere inshuro nyinshi (eshanu) kurusha abandi bitabiriye Tour du Rwanda.

Mu isiganwa ribura iminsi itatu ngo ritangire aya mateka ashobora gukurwaho kuko uyu mukinnyi wa Team Dimension Data for Qhubeka atazaryitabira kandi abamukurikiye baje mu 10 ba mbere inshuro enye bo bazaryitabira; Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Club na Aron Debretsion Baranceal w’ikipe y’igihugu ya Eritrea.

Adrien Niyonshuti niwe umaze kuza mu 10 ba mbere inshuro nyinshi

Adrien Niyonshuti niwe umaze kuza mu 10 ba mbere inshuro nyinshi

6.Abanya-Eritrea ni abo kwitonderwa

Buri mwaka w’isiganwa rizengurika u Rwanda ku magare abanya-Eritrea baritabira. Nibo bakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru kandi bagahozaho kuko nibo begukanye ‘etapes’ nyinshi (17) kurusha abo mu bindi bihugu birimo u Rwanda rwegukanye ibihembo by’umunsi inshuro 13 naho Maroc babitsindira inshuro icyenda (9).

Abasiganwa 10 ‘batandukanye’ bakomoka muri Eritrea kandi begukanye etapes mu mateka ya Tour du Rwanda. Ni benshi kurusha abandi kuko abanyarwanda batandatu batandukanye gusa aribo bakurikiraho mu kwegukana ibi bihembo by’umunsi.

Abanya-Eritrea ni abo kwitonderwa kuko batwaye etape nyinshi muri Tour du Rwanda

Abanya-Eritrea ni abo kwitonderwa kuko batwaye etape nyinshi muri Tour du Rwanda

5.Rugamba Janvier ashoboye kwegukana etape yaba akuyeho amateka ya Merhawi Kudus Ghebremedhin

Abakinnyi b’abanya-Eritrea ni bamwe mu bakoresheje Tour du Rwanda ngo bigaragaze byahiriye babona amakipe akomeye hanze ya Afurika. Merhawi Kudus watwaye etape ari muto kurusha abandi muri Tour du Rwanda yari afite imyaka 18 n’iminsi 301 yegukana etape ya Kigali – Nyagatare muri 2012, yahise asinyishwa muri MTN Qhubeka yaje guhinduka Team Dimension Data.

Merhawi Kudus niwe wegukanye etape ari muto kurusha abandi (2012)

Merhawi Kudus niwe wegukanye etape ari muto kurusha abandi (2012)

Rugamba Janvier uzakina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere muri Les Amis Sportifs ubu ufite imyaka 18 n’iminsi 237. Nashobora kwegukana etape azaba akuyeho agahigo Merhawi Kudus yari amaranye imyaka itanu, kandi bishobora kuviramo kubona ikipe ikomeye hanze y’u Rwanda.

Rugamba Janvier uzakina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ashobora gukora amateka

Rugamba Janvier uzakina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ashobora gukora amateka

4.Nsengimana Jean Bosco ashobora kwamburwa agahigo k’umukinnyi wihuta kurusha abandi muri ‘Prologue’

Amasiganwa yose akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare agira agace basiganwa n’igihe buri muntu ku giti cye (Individual time trial/ Course  contre-la-montre individuel). Muri Tour du Rwanda aka gace niko kabimburira izindi etape, kitwa ‘Prologue’.

Mu myaka umunani ishize abanyarwanda bakegukanye inshuro eshatu (3), Hadi Janvier inshuro ebyiri (2013 na 2014) na Nsengimana Jean Bosco 2015.

Nsengimana niwe ufite agahigo ko gusiganwa aka gace akoresheje umuvuduko udasanzwe, 54,31 Km/Hr. Uyu mwaka azahangana n’umunya-Afurika y’epfo Kent Warwick Main  uzaseruka muri Team Dimension Data for Qhubeka uherutse gukoresha 54,57Km/Hr ubwo yegukanaga shampiyona ya Afurika y’epfo.

Nsengimana Jean Bosco niwe mukinnyi wakoresheje umuvuduko utangaje mu mateka ya Prologue za Tour du Rwanda

Nsengimana Jean Bosco niwe mukinnyi wakoresheje umuvuduko utangaje mu mateka ya Prologue za Tour du Rwanda

3.Ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda izagera mu Bugesera

Tariki 16 Ugushyingo 2017 hateganyijwe Etape ya kane ya Tour du Rwanda 2017 izahaguruka i Musanze isorezwe i Nyamata mu Bugesera ku ntera ya 121km. Abasiganwa bazasoreza i Bugesera ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri siganwa.

uyu muhanda watoranyijwe kuko bifuza kwereka ibirori abanyarwanda bo mu bice bitandukanye by’igihugu kandi hari umuhanda mwiza utateza impanuka nkuko byatangajwe na perezida wa FERWACY Bayingana Aimable tariki 14 Kamena 2017 mu muhango wo gutangaza imihanda izakoresha muri Tour du Rwanda.

Impande zitandukanye z'igihugu Tour du Rwanda yarahageze ariko ni inshuro ya mbere bazagera i Nyamata ya Bugesera

Impande zitandukanye z’igihugu Tour du Rwanda yarahageze ariko ni inshuro ya mbere bazagera i Nyamata ya Bugesera

2.U Rwanda, South Africa, Ubufaransa na Eritrea nibyo bihugu bifite abakinnyi benshi bitabiriye Tour du Rwanda

Mu nshuro umunani Tour du Rwanda imaze gukinwa, u Rwanda nicyo gihugu gifite abakinnyi benshi (44) batandukanye bayitabiriye. Bagiye kwiyongera kuko Rugamba Janvier na Didier Munyaneza bazakina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere bazatuma uyu mwaka ushira abanyarwanda 46 barakinnye iri siganwa.

U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’epfo ifite abakinnyi 36, Ubufaransa bufite 32 naho Eritrea ifite abakinnyi 29 batandukanye bitabiriye iri siganwa kuva muri 2009.

1.Gasore Hategeka azakomeza guca agahigo ko gukina Tour du Rwanda inshuro nyinshi

Iri siganwa rizenguruka u Rwanda ryatangiye muri 2009 u Rwanda rufite ikipe imwe y’abakinnyi batanu gusa. Umukinnyi umwe muri bo niwe ugikina kandi yarashoboye gukina Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga.

Gasore Hategeka w’imyaka 30 ubu azuzuza Tour du Rwanda ya cyenda (9) kuko azitabira iy’uyu mwaka ari kapiteni wa Benediction Club. Mu bazahangana nawe uyu mwaka akurikiwe n’umunya-Kenya Suleiman Kangangi wa Bike Aid Stradalli yo mu Budage  ugiye gukina Tour du Rwanda ya gatandatu (6). Anganya na Nsengimana JB na Bonaventure Uwizeyimana.

Gasore Hategeka uzakina ari kapiteni wa Benediction Club niwe umaze gukina Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga

Gasore Hategeka uzakina ari kapiteni wa Benediction Club niwe umaze gukina Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock