Mu mugi wa Byumba ijerikani y’amazi yasubiye kuri 200F – UMUSEKE

Mu mugi wa Byumba ijerikani y’amazi yasubiye kuri 200F

Mu mugi wa Byumba baze icyumweru nta mazi, amazi yabaye ikibazo gikomeye kuko ijerikani yasubiye ku mafaranga magana abiri. Mu mpeshyi y’umwaka ushize iki kibazo nabwo cyari gikomeye mu mirenge hafi yose mu karere ka Gicumbi.

Hamwe muho bagurishaga amazi yarabuze barafunga

Hamwe muho bagurishaga amazi yarabuze barafunga

Mu tugari twa Gisuna, Gacurabwenge, Kibari aho umunyamakuru w’Umuseke yageze bahuriye ku kibazo cyo kubura amazi, amavomero asanzwe agurisha amazi amwe yarafunze, aho bayavana abenshi urasanga ari kure.

Mu mirenge y’icyaro nka Rushaki, Mukarange, Rutare, Bwisige, Nyamiyaga na Rwamiko ikibazo cy’amazi kihamaze iminsi.

Aho usanga ari hari imirongo miremire y’abaje kuyashaka kandi bazindutse cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere burihanganisha abaturage kuko iki gihe cy’izuba amazi aba macye kugeza aho usanga hari moteri zananiwe kuyazamura ziyageza imusozi.

Kuvugana n’ubuyobozi bwa WASAC mu karere ntabwo kugeza ubu byadushobokeye.

Umushinga Water for People umaze iminsi mu rugamba rwo kugeza amazi mu mirenge itandukanye muri aka karere bahangana n’ikibazo cy’aho yari ataragera.

Muri iyi minsi y’izuba bwo aho bayagejeje naho akenshi ubu ntayahari kubera igabanuka ry’amazi muri rusange.

Aha ni mu kagari ka Gisuna hamwe muho ari kuboneka, imodoka n'amagare biraza kuhavoma

Aha ni mu kagari ka Gisuna hamwe muho ari kuboneka, imodoka n’amagare biraza kuhavoma

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

5 Comments

  1. Muhakwa

    03/08/2017 at 1:11 pm

    Mwitubihiriza amatora. “Imibare yagaragazwaga na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo muri 2015, yerekana ko Uturere twinshi turi ku kigero gikabakaba kuri 80% mu kugeza amazi meza ku baturage batwo, uretse duke tukiri munsi ya 70%, ariko na two twamaze gushyirirwaho gahunda yihariye kugira ngo tuzamuke. Mu Ntara y’Iburengerazuba uturere twa Rusizi na Ngororero ni two tukiri munsi ya 70%”. TUGEZE HAFI YA 100% , kuko Ministri w’Intebe yijeje abanyarwanda ko ku ngengo y’imari ya 2017-2018 bizagerwaho. Ugira ngo ndabeshya nasome hano: 1)http://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/2017-2018-ngo-izasiga-abanyarwanda-bose-bafite-amazi-meza 2)http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yijeje-ko-mu-2017-abanyarwanda-bose-bazaba-bafite-amazi

  2. junior

    03/08/2017 at 1:22 pm

    bonjour, muravuga gicumbi se amazi i kigali ho aheruka ryari ? mutembere mu mujyi wa kigali mugere mu murenge wa rwezamenyo ijerekani ejo yaguze 500fr kandi nabwo akava kuri station ya kimisagara. ni ikibazo kimaze gufata indi ntera. kabsa ubuyobozi butabare.

    • Janvier

      03/08/2017 at 4:11 pm

      Junior, mwikomeza gupfobya ibyo twagezeho. Ubwo se abanyakigali badafite amazi ahagije abandi baba bayafite ni bande? Abo mu Birunga cyangwa mu Burasirazuba kandi tuzi ko ariho haba amasoko makeya? Rwose bataha Nzove ya kabiri Ministri Musoni yatwijeje ko abanyakigali batangiye kubona amazi ku kigero cya 80%.

  3. Pierre Louis MOISE

    03/08/2017 at 2:57 pm

    Hhhhh.ni dusenga dukora nka peter

  4. Rubago

    05/08/2017 at 2:47 am

    Huuuuu! Mbere I kiglinaho yari yarabuze none yatangiye kuza!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock