Mu mukino w’imvururu nanone, AS Kigali yatsinze Rayon y’abakinnyi 10 – UMUSEKE

Mu mukino w’imvururu nanone, AS Kigali yatsinze Rayon y’abakinnyi 10

Bimaze kumenyerwa ko aho Rayon sports na AS Kigali bahurira hatabura amahane mu kibuga. Byongeye mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Agaciro. Abanyamujyi batahanye ibyishimo nyuma yo gutsinda Rayon yabonye ikarita itukura yahawe Pierrot Kwizera 1-0 cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude.

Guhangana gukomeye n'amahane ni kimwe mu byaranze umukino AS Kigali yatsinzemo Rayon sports 1-0

Guhangana gukomeye n’amahane ni kimwe mu byaranze umukino AS Kigali yatsinzemo Rayon sports 1-0

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri 2017 hakinwe umunsi wa kabiri w’igikombe ‘Agaciro Football Championship 2017’. Umukino usoza indi wahuje Rayon sports na AS Kigali kuri stade Amahoro i Remera.

Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza igihunga no kudahererekanye neza, biterwa n’igitutu bariho muri iyi minsi.

AS Kigali yiganjemo abakinnyi bashya kandi bahenze ntibarigaragaza, na Rayon sports ifite abatoza bashya bataremeza abakunzi babo.

Byagize ingaruka ku migendekere y’igice cya mbere kuko abakinnyi bakinaga imipira miremire, harimo ishyaka n’imbaraga nyinshi banyuzamo bagakinirana nabi.

Umusifuzi Hakizimana Louis bita LU wayoboye uyu mukino yihanangirije abakinnyi benshi barimo; Murengezi Rodrigue na Iradukunda Eric ba AS Kigali, na Kwizera Pierrot na Muhire Kevin ba Rayon sports.

Mu gice cya mbere kitari kinogeye ijisho ry’abakunzi b’umupira w’amaguru hafi ibihumbi 18 barebye uyu mukino, AS Kigali yabonye uburyo butatu bwashoboraga kubyara igitego ariko ba rutahizamu bayo Frank Kalanda na Jimmy Mbaraga ntibabubyaza umusaruro kuko Bakame yatabaraga ikipe ye.

Ishyaka n’imbaraga nyinshi byakoreshwaga byagize ingaruka mbi kuri AS Kigali kuko Nshuti Savio Dominique yatonekaye imvune y’urutugu asanganywe ava mu kibuga asimbuzwa Benedata Janvier  wavuye muri APR FC. Ariko iminota 45 ya mbere irangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri Olivier Karekezi utoza Rayon sports yakoze impinduka, nkuko yabikoze mu mukino batsinzemo Police FC mu mpera z’icyumweru gishize, yasimbuje Nahimana Shasir yinjizamo Tidiane Kone ku munota wa 45 w’umukino.

Nyuma y’iminota 11 igice cya kabiri gitangiye Kwizera Pierrot yakoreye ikosa Murengezi Rodrigue amukubita inkokora, bituma umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise amusabira ikarita itukura. Iminota yari isigaye Rayon sports iyikina ari abakinnyi icumi.

Umukino wahise uhindura isura ihangana ririyongera. Abakinnyi bashwana kenshi banagaragaza kutishimira ibyemezo by’abasifuzi.

Ku munota wa 60 Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yasimbuje, Ndarusanze Jean Claude afata umwanya wa Frank Kalanda utigaragaje muri uyu mukino.

Uku gusimbuza kwamaze iminota irenga itanu kuko igikoresho abasifuzi bakoresha berekana ‘numero’ z’umukinnyi usimburwa n’usimbura nticyakoraga.

Byatumye umusifuzi wo hagati ahagarika umukino ajya kubaza abatoza uwo basimbuza, arongera ariruka ajya kubwira uwo mukinnyi ko asabwa gusohoka mu kibuga.

Ibyo byabaye no ku bandi bakinnyi basimbujwe mu gice cya kabiri nka; Ndahinduka Michel wasimbuye Ntwali Evode, Ngama Emmanuel wasimbuye Jimmy Mbaraga ba AS Kigali, na Alassane Tamboura wasimbuye Bimenyimana Bonfils Caleb na Nova Bayama wasimbuye Rutanga Eric.

Uko umusifuzi yahagarikaga umukino buri kanya kubera gusimbuza niko abakinnyi bakomezaga gushyamirana no gushondana bya hato na hato ariko ibyinshi abasifuzi ntibabibone kuko babaga barangajwe na gahunda yo gusimbuza gutangaje.

Byatumye iminota 0 y’umukino irangira amakipe yombi anganya 0-0 hongerwaho iminota icyenda (9). Ku munota wa kane w’iyo nyongera Rayon sports yasatiriye ishaka igitego cy’intsinzi, Nova Bayama azamuka ahererekanya na Tidiane Kone baha umupira Alassane Tambouea wari usigaranye n’umunyezamu Bate Shamiru ariko umupira awutera iruhande rw’izamu.

Abanyamujyi bahise basatira kuri ‘counter attack’ bahererekanya neza cyane ko ba myugariro ba Rayon sports Manzi Thierry na Mugabo Gabriel bari bazamutse, umupira ugera kuri Ndarusanze Jean Claude asigaranye na Bakame bonyine atsinda igitego gitandukanyije amakipe yombi.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot, Nahimana Shasir, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri Rayon sports

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri Rayon sports

AS Kigali: Bate Shamiru, Bishira Latif, Kayumba Soter, Iradukunda Eric Radu, Mutijima Janvier, Murengezi Rodrigue, Ntwari Evode, Savio Nshuti, Hakizimana Ally, Kalanda Frank na Jimmy Mbaraga.

Abasore ba AS Kigali bitwaye neza

Abasore ba AS Kigali bitwaye neza

Babanje gufata umunota wo kwibuka uwari umunyezamu wa Rayon sports Evariste Mutuyimana

Babanje gufata umunota wo kwibuka uwari umunyezamu wa Rayon sports Evariste Mutuyimana

Savio Nshuti yagombaga guhangana na Rayon sports yakiniye imyaka ibiri ishize

Savio Nshuti yagombaga guhangana na Rayon sports yakiniye imyaka ibiri ishize

Rwatubyaye areba ikipe ye itsindwa

Rwatubyaye ku ntebe y’abasimbura

Olivier Karekezi ari gukorera ku gitutu

Olivier Karekezi ari gukorera ku gitutu

Bonfils Caleb ntiyorohewe na ba myugariro ba AS Kigali barimo kapiteni wayo Kayumba Soter

Bonfils Caleb ntiyorohewe na ba myugariro ba AS Kigali barimo kapiteni wayo Kayumba Soter

Yannick Mukunzi yakinaga na AS Kigali yitegura APR FC yamureze mu mpera z'iki cyumweru

Yannick Mukunzi yakinaga na AS Kigali yitegura APR FC yamureze mu mpera z’iki cyumweru

Imipira yo hejuru niyo yari yiganje muri uyu mukino

Imipira yo hejuru niyo yari yiganje muri uyu mukino

Ibijyanye n'ingufu AS Kigali yari hejuru

Ibijyanye n’ingufu AS Kigali yari hejuru

Batonetse Savio ku mvune y'akaboko asanganywe bituma asimbuzwa mu gice cya mbere

Batonetse Savio ku mvune y’akaboko asanganywe bituma asimbuzwa mu gice cya mbere

Ibyapa byo gufata mu mugongo umuryango wa Mutuyimana byari bihari

Ibyapa byo gufata mu mugongo umuryango wa Mutuyimana byari bihari

Bamwe bari banakoresheje imyenda iriho ifoto ye

Bamwe bari banakoresheje imyenda iriho ifoto ye

Umukino wahagaze hafi iminota icumi kubera amakosa y'abasifuzi

Umukino wahagaze hafi iminota icumi kubera amakosa y’abasifuzi

Kayumba Soteri asa n'ubaza umusifuzi Hakizimana ati, muri mu biki ko muhagarika umukino iminota myinshi

Kayumba Soteri asa n’ubaza umusifuzi Hakizimana ati, muri mu biki ko muhagarika umukino iminota myinshi

Nshimiyimana nawe ntiyishimiraga ibyo abasifuzi bakoraga, aha yazunguzaga urutoki avuga ko bitabaho

Nshimiyimana nawe ntiyishimiraga ibyo abasifuzi bakoraga, aha yazunguzaga urutoki avuga ati, ntibikwiye

Abasore ba Rayon sports bakinnye iminota myinshi ari bake ariko bakanyuzamo bagasatira

Abakinnyi ba Rayon sports bakinnye iminota myinshi ari bake ariko bakanyuzamo bagasatira

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cy'intsinzi cyatsinzwe na Ndarusanze JC

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Ndarusanze JC

Ismaila Diarra rutahizamu uri mu biganiro na Rayon sports nawe yarebye uyu mukinoIsmaila Diarra rutahizamu uri mu biganiro na Rayon sports nawe yarebye uyu mukino

Ismaila Diarra rutahizamu uri mu biganiro na Rayon sports nawe yarebye uyu mukino

Masudi Djuma nawe yari ahari

Masudi Djuma nawe yari ahari

Bashimiye abafana

Nubwo batsinzwe bashimiye abafana baje kubashyigikira

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Bwenge

    13/09/2017 at 9:40 pm

    Byiza cyane

    • Mutuzo

      14/09/2017 at 3:59 pm

      Abasobanukiwe n’ibyiri rushanwa mwansobanurira!Ubu se ko Rayon sport yatsinzwe ni ukuvuga itakigeze ku mukino wanyuma?

  2. manzi

    13/09/2017 at 9:52 pm

    Ariko SE umwattaquant asimbura umudefenseur gute? MUGISHA,na Sefu bari bagiye he? Buriya Tamboula aratesha umwanya w’iki koko?Uziko Bose barutwa na Lomami Frank?

  3. mahirwe

    14/09/2017 at 9:49 am

    shn AS KIGALI yadufashije peeeeeee

  4. kkkkkk

    14/09/2017 at 9:54 am

    ndabona ASkgl sesabayore noneho yari yisize urusenda tu!!!, gusa burikipe ijya gukina na rayon yasaze yasarishije ni ukuvuga ngo buri mutoza cg buri mukinnyi aza gukina na rayon ariyo atezeho ubuzima muri future ye,aba agomba gukora ibishoboka byose nawe akigaragaza, kuko umukinnyi ntiwamubona yakinnye na amagaju cg kiyovu, buse bategereza match ya RAYON.

  5. Ukuri

    14/09/2017 at 12:40 pm

    Nemera ko Olivier ariwe mutoza kdi agomba kwihitiramo abakinnyi. Gusa icyo yantunguyemo kdi ntari mu ziho ni ugusebya abakinnyi bo mu tangazamakuru. Ibi ntabwo bikwiye. Byagorana ko Tambura akina Umupira igihe buri munsi Umutoza we aba amugaya mu tangazamakuru. Iyo avuga ngo Tambura ejo yamuhaye amahirwe arinanirwa, yakinnye iminota ingahe? Ese Caleb wamazemo iminota 80 nta shoti ateye mu zamu, kuki we amushima. Burya mu nshingano za coach, harimo na players management, Aha ndumva karekezi ho ahafite -8%. Iyo atavuze kuri Tamboura, aba ari kuri Shassir, noneho ageze kuri Pierrot. Ndemera ko Pierrot ibyo yakoze bidakwiye ku rwego rwe, aliko sinemera ko umuhanira mu tangazamakuru. Ndibuka karekezi akinjira mu mavubi (RWANDA A). Na njye ndi mubamutukaga nemeza ko ashyirwamo na Muramu we Afande Ceaser. Gusa yarihanganiwe bihagije pe, ahabwa amahirwe menshi ashoboka, maze aza kuvamo Danger Man. Please niyige kuri Players management

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock