Mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/17 imisoro yazamutseho 10.2% – RRA – UMUSEKE

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/17 imisoro yazamutseho 10.2% – RRA

Kuri uyu wa gatatu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17 cyakusanije amafaranga agera kuri miliyari 1103.0 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba barageze ku ntege ku gipimo cya 100.8%, ndetse by’umwihariko imisoro yonyine izamukaho 10.2%.

Richard Tushabe, Komiseri mukuru wa RRA aganira n'itangazamakuru.

Richard Tushabe, Komiseri mukuru wa RRA aganira n’itangazamakuru.

Richard Tushabe, umuyobozi wa “RRA (Rwanda Revenue Authority)” avuga ko ubundi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wasoje muri kwezi kwa Kamena bari bihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bigera kuri miliyari 1 094.3 Frw, ariko biza kubahira barenzaho miliyari 8.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

By’umwihariko imisoro yinjiye igera kuri miliyari 1 086.8 Frw, mu gihe intego yari 1 081.4 Frw, bivuze ko barengejeho amafaranga agera kuri Miliyari 5.4. Aha bageze ku gipimo cya 100.5%.

Muri rusange ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wari wabanje, imisoro yazamutseho 10.2%, kuko mu mwaka wa 2015/16 RRA yari yinjije imisoro igera kuri miliyari 986.7 Frw

Umuyobozi wa RRA, Richard Tushabe yashimiye by’umwihariko abasora kubwo kubahiriza inshingano zabo neza zo gutanga imisoro kandi ku gihe.

Ati “Ubukungu ntabwo bwari bumeze neza, ariko twabashije kugera ku ntego zacu turanazirenza kubera imikorere inoze no gukomeza kwigisha abasora.”

Umusoro ku nyungu (Profit Tax) nibwo bwoko bw’umusoro bwazamutse cyane kuko wavuye kuri miliyari 159.3 Frw mu mwaka wa 2015/16, ugera kuri miliyari 190.5 Frw. Ni nawo kandi wageze ku gipimo cyo hejuru, kuko mu gihe RRA yateganyaga gukusanya miliyari 178.3, umwaka warangiye ikusanije 190.5, ni igipimo cya 106.8%.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock