Mu myaka 5 ikigega “Agaciro” kimaze kunguka Miliyari 7 Frw – UMUSEKE

Mu myaka 5 ikigega “Agaciro” kimaze kunguka Miliyari 7 Frw

Mu myaka itanu ikigega “Agaciro Development” kimaze gishinzwe ngo kimaze kunguka amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 7, ndetse kimaze kwiyongera ku kigereranyo cya 132%. Ubuyobozi bw’iki kigega ngo bunejejwe n’umuvuduko kiriho.

Charles Mugabe ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro.

Charles Mugabe ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro.

Ikigega “Agaciro Development” cyatangijwe na Leta y’u Rwanda muri Kanama 2012, igamije kwereka amahanga yari amaze kuyihagarikira inkunga ko “Abanyarwanda bashobora kwihesha agaciro”, nyuma yo guhagarikirwa inkunga by’igihe gito muri uwo mwaka.

Charles Mugabe ushinzwe ishoramari muri iki kigega avuga ko batangiranye Miliyari 18,5 z’amafaranga y’u Rwanda gusa. Ubu, ngo ikigega gifite arengaho miliyari 43 Frw.

Yagize ati “Agaciro kikubye inshuro nyinshi, ku ijanisha rya 132%. Ku mwaka impuzandengo (y’uko kizamuka) ni 26,2% buri mwaka, ni business nke ushobora gusanga zikora gutyo,…muby’ukuri iyo urebye n’ibindi bigega ku isi cyangwa n’izindi business ku isi, nta business ushobora kubona yirukanse gutyo.”

Mugabe avuga ko agendeye ku mibare igaragara ikigega Agaciro gikataje. Ibi kandi ngo bigaragaza ko abanyarwanda bihesheje agaciro, kandi bagikomeje kubikora kuko bagishyira amafaranga muri iki kigega.

Ati “Aya mafaranga rero kuva kuri miliyari 18 kugera kuri miliyari 43, hariho miliyari 7 z’inyungu tumaze gukora mu myaka 5, murumva ko ikigega cyagerageje.”

Charles Mugabe yavuze ko iyi izi nyungu zaturutse mu kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta z’igihe kirekire (Treasury bond) n’iz’igihe kigufi (Treasury bills), ndetse no kuyaguriza amabanki ku biciro bigereranije, ari naryo shoramari ryonyine ikigega Agaciro gikora gusa kugeza ubu.

Yagize ati “Nta yindi mishinga turi kwinjiramo kuko ikigega kirakiyubaka, kiracyakeneye ingufu z’abanyarwanda kandi murazishyiramo umunsi ku munsi biragaragara, ariko mu minsi iri imbere turimo turatekereza n’ibindi bintu dushobora gushoramo amafaranga bizagirira abanyarwanda akamaro bya hafi.”

Mugabe avuga ko bimwe mubyo bashobora gutangira gushoramo mu minsi iri imbere harimo gushora imari mu bigo bikiyubaka “startup companies”.

Aha yagize ati “Nk’urubyiruko rwo mu karere runaka rushobora kwishyira hamwe rugakora umushinga mwiza tukawushyigikira rukabona imirimo. Imishinga na Kompanyi runaka bizatanga imisoro iteza imbere igihugu dushobora kubishyigikira.”

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro buvuga ko nubwo butaragera ku rwego rwo gutera inkunga abanyarwanda mu buryo butaziguye, ngo n’iyo baguze impapuro za Leta ikigega kiba giteye inkunga igihugu kuko ayo mafaranga bagurije Leta aba agiye gukora ibikorwa bifitiye inyungu abaturage, kandi bikanafasha igihugu ko mu gihe gikeneye amafaranga kibona ukiguriza imbere mu gihugu aho kujya kuyafata hanze ngo n’inyungu zizajye hanze.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Gasasira

    08/09/2017 at 1:29 pm

    Umuyobozi w’agaciro fund yakoze kutugezaho aya makuru, gusa nibaza niba biri ya yita inyungu atari amafaranga yakomeje gutangwa n’abakozi ba leta n’abikorera kuko kuva kiriya kigega cyajyaho bataretse kuyakwa. Ese mu by’ukuri ariya mafaranga akurikiranwa na nde? Ni leta cyangwa ni abikoreramo? Ese ariya mafaranga ko yakomejwe gushyirwa ku ruhande abikiwe iku cyangwa ba nde? Ese inyungu abagize uruhare mu kuyashyiramo bizabazanira ni izihe? Nibaduhe amakuru afatika ejo utazasanga cyarahindutse nka RSSB bikoreramo uko bashatse none ikaba isigaye ihagaze nabi.

    • Kayiro

      11/09/2017 at 9:19 am

      Nanjye maze igihe nibaza ibibazo byinshi kuri agaciro found ariko bino bisobanuro uyu muyobozi atanze birushijeho kunshyira mu mwijima.Icyo kigega cyunguka gite kandi abantu bahora bakwa amafaranga yo gushyiramo? ayo nizo nyungu avuga se? Mujye mureka kudufata nkibitambambuga.

  2. FDLR

    08/09/2017 at 4:54 pm

    @Gasasira,kombona usa naho upinga? Agaciro fund niyo izatuma tugera kuri VISION 2050neza cyane.

    • Akumiro

      09/09/2017 at 10:31 am

      Ya mpayinka…..iyi nyeshyamba ya FDLR ko bayihaye ijambo !!!ariko mbonye ivuze neza wenda izahagarika kwicana

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock