Mu ntangiro za 2018 abashoye muri ‘RNIT-Iterambere Fund’ barahabwa inyungu – UMUSEKE

Mu ntangiro za 2018 abashoye muri ‘RNIT-Iterambere Fund’ barahabwa inyungu

Ubuyobozi bw’ikigega cy’ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’ burizeza ko mu ntangiro z’umwaka utaha buzaha inyungu ya mbere abagishoyemo ishobora kuzaba iri hafi ku 10%. Ikigega ubu gifite hafi miliyari n’igice Frw.

Abashoye muri iki kigega 'Rwanda National Investment Trust (RNIT)' ku mpera z'umwaka bashobora kuzabona inyungu nyinshi.

Abashoye muri iki kigega ‘Rwanda National Investment Trust (RNIT)’ ku mpera z’umwaka bashobora kuzabona inyungu nyinshi.

Iki kigega kimaze umwaka urenga gitangiye kwakira imisanzu y’abaturage bifuza kugishoramo by’igihe gito n’abagishoramo bizigamira by’igihe kirekire.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’UMUSEKE, Andre Gashugi uyobora iki kigega “RNIT Iterambere Fund” yavuze ko uyu mwaka ushize bafite abantu bagera ku 2 000 baguze imigabane mu kigega.

Aba bamaze gushora muri iki kigega imari igera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 418, avuye kuri miliyari imwe na miliyoni 50 mu Ugishyingo 2016.

Gashugi ati “Biragaragara ko hari intambwe twateye ariko urugendo rukiri rurerure kuko umuco wacu wo kwizigamira uracyari hasi, cyane cyane ibi byo kwizigamira mu mafaranga. Mu muco w’abanyarwanda bizigamira mu mitungo (y’imukanwa n’itimukanwa). Ni ibintu bisaba gukomeza kwigisha abantu tubereka akamaro kabyo.”

Avuga ko nubwo cyatangiye umugabane uri ku gaciro k’amafaranga 100, umwaka wararangiye warangiye ukase kuzamukaho amafaranga 9,64 Frw, ndetse ukaba uzagera nko kuwa mbere w’icyumweru gitaha ugeze ku mafaranga 110.

Mu buryo bwo kubara inyungu, harimo ubu bwo kureba agaciro k’umugabane, ariko ngo bazanabara inyungu mu mafaranga bayihe baguze imigabane.

Gashugi ati “Ubu inyungu turayibarira ku mugabane, hanyuma umwaka n’urangira, umwaka wacu wa mbere w’imari uzarangira tariki 31 Ukuboza, noneho tuzahita tureba amafaranga amaze kwiyongera, noneho tubare inyungu tuyibahe.”

Gashugi Andre, uyobora RNIT Iterambere Fund.

Gashugi Andre, uyobora RNIT Iterambere Fund.

Yavuze ko hagati y’ukwezi kwa Mutarama n’ukwa Werurwe 2018, bamaze gukora ibitabo by’ibaruramari byose bazabara buri kimwe, hanyuma batumize inama rusange y’abashoramari bababwire uko bimeze, hanyuma bafate n’umwanzuro w’aho ikigega cyabo kigana.

Ati “Tuzabamenyesha uburyo ki ikigega gihagaze, inyungu yabonetse, uburyo ki tugiye kuyitanga, n’uburyo duteganya gukomeza gucunga ikigega mu mwaka ugiye gukurikiraho.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwitabira bw’abaturage bagura imigabane butazamuka nka mbere bigitangira, ngo n’ubundi ngo biragenda bizamuka bijyanye n’ubushobozi bw’abantu, “kuko bagenda bashyiramo ibihumbi bibiri, bitanu, 10 gutyo gutyo”.

Kuba abanyarwanda bahebwa imishahara mito ku buryo n’ubwizigame bwabo buba buto, impungenge n’amakenga byo kubanza kureba uko ikigega kizitwara, ubumenyi buke kuri Serivise z’imari, imyumvire yo kuzigama ibyagusagutse n’ibindi, ngo ni izimwe mu mbogamizi zikomeje gutuma batabona abantu benshi cyane bagura imigabane n’ubwo n’igurwa ngo itanga ikizere ko bizaza.

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. SWISS

    19/10/2017 at 3:06 pm

    GREAT, TURABEMERA SANA EREGA NUBUNDI MUZADUKIZA. KUIZIGAMIRA NIBYAMBERE, KUTABAGANA NUKUNYAGWA ZIGAHERA

  2. Matwi

    21/10/2017 at 10:57 am

    Good.nabatarakijyamo babyitabire iriya gahunda ifasha gusaving

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock