Mu nyandiko EDCL ihagaze miliyoni 1,5 Frw!!! – UMUSEKE

Mu nyandiko EDCL ihagaze miliyoni 1,5 Frw!!!

*Hon Juvenal ati “Ko numva ari nk’akabacuruzi ba caguwa!”
*Mu nyandiko hari imodoka zanywaga 400 L cg 700 L za ‘essence’ icya rimwe!!
*Bafitiye BK umwenda wa miliyari 18 Frw ariko mu nyandiko handitse miliyari 3 Frw
*Ngo ni ukwibeshya…Hon Juvenal ati “Hari ubwo uribeshya aho wicara?”

Abayobozi n’abakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) bari baherekejwe n’ab’ikigo cy’igihugu gishinzwe uru rwego (REG) uyu munsi bitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ngo bisobanure ku makosa yagaragajwe muri raporo y’umugenzuri mukuru w’imari ya Leta ya 2014-2015. PAC yatunguwe no kuba iki kigo kibarirwa agaciro ka miliyoni imwe n’igice.

Hon Nkusi yatunguwe no kuba inyandiko zigaragaza ko EDCL ifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw

Hon Nkusi yatunguwe no kuba inyandiko zigaragaza ko EDCL ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice gusa

Ibi biganiro byo kwisobanura ku makosa yagaragaye kuri iki kigo byatangijwe n’impaka zishingiye ku gaciro kacyo kuko inyandiko zigaragaza ko EDCL ifite agaciro ka Miliyoni imwe n’igice gusa y’u Rwanda.

Hon Nkusi uyobora PAC watunguwe cyane n’aka gaciro, yagize ati “Ubu koko iyi ni yo capital yanyu ku buryo ari yo mwajya kuburaniraho?…Ko numva ari nk’abacuruzi ba caguwa!”

Depite Karemera Jean Thierry na we watunguwe no kuba iki kigo gikora imishinga ya za miliyari gifite agaciro ka miliyoni imwe, yasabye umuyobozi mukuru wa REG (ni cyo kigo gikuriye EDCL na EUCL) gutanga ibisonuro by’aka gaciro gaciriritse cyane.

Ati “Ubwo agaciro ka REG kanditse muri RDB ubwo biraza kuba miliyoni eshatu nidufata 1.5 kuri EDCL no kuri EUCL, ni ko bimeze?”

Perezida w’Inama y’ubuyozi bwa REG, Prof Manasseh Mbonye yavuze ko aka gaciro ari ko iki kigo cyatangiranye ubwo yandikwaga. Ati “Ariko ubu turi kubihindura.”

Hon Nkusi wahise amuca mu ijambo, yahise agira ati “Nyuma y’imyaka itatu ni bwo mugiye kubikora?…Iyo bahamagaye entreprise mujya muri entreprise ntoya, nini  cyangwa muri ba bandi?…entreprise y’urwego murimo ni uruhe?”

Perezida w’Inama y’ubuyozi bwa REG yemeraga ko bakoze amakosa kubera ubukererwe bwo guhindura aka gaciro, yavuze ko aya mavugururwa yagombaga kuva mu biganiro by’abanyamigabane, baherutse kugirana inama.

Hon Nkusi ati “Iyo nama yabaye amasaha angahe?” Undi ati “abiri”, Hon Nkusi ati “None se? Mu myaka itatu harimo amasaha angahe?”

Jean Bosco Mugiraneza wahoze ayobora REG (ibarizwamo EDCL na EUCL) wari witabiriye ibi biganiro ngo atange umusanzu, yavuze ko kuri EUCL byahindutse kuko yavanywe mu kazi iki kigo kimaze kugira agaciro ka miliyari 40 Frw.

Mugiraneza yavuze ko igenagaciro ka EDCL ryagombaga gukorwa hagendewe ku biganiro byagombaga guhuza ubuyobozi bw’iki kigo na MINECOFIN kuko iki kigo cyatangiranye agaciro kari hasi cyane kubera inguzanyo.

 

Amafaranga menshi yagiye yandikwa nta bisobanuro

Iki kigo cyagaragayeho amakosa ashingiye ku mafaranga yagiye yandikwa adafitiwe ibisobanuro, cyagaragaje ko ku wa 01 Nyakanga 2014 cyari gifite igihombo cya miliyari 66 na miliyoni 222 Frw.

Ngo nyuma baje kugaragaza ko ari miliyari 57 Frw hamaze kubaho gushyira ibintu ku buryo. PAC yabajije abayobozi b’iki kigo aho iki kinyuranyo miliyari 9.2 Frw cyaturutse.

Umuyobozi w’agashami k’ibaruramari muri EDCL avuga ko aya makosa yagaragaye mu itandukana rya EWSA yavuyemo ibigo bibiri ku buryo hari imibare yagiye yandikwa nabi.

PAC kandi yasabye abayobozi ba EDCL gusobanura ku mwenda wa BK wa miliyari 18 Frw ariko bakaba baragaragaje ko bafitiye umwenda iyi banki ungana na miliyari 3 Frw gusa mu gihe uwakoze umushinga w’iyi nguzanyo we yagaragaje ko uyu mwenda ari miliyari 19.5 Frw ndetse ko bakaswe amande ya miliyoni 200 Frw zo gutinda kwishyura.

Umuyobozi w’ibaruramari mu EDCL ntiyahakanye amakosa, yavuze ko aha habayeho kwibeshya mu myandikire kuko umwenda bafite ari miliyoni 30 USD angana na miliyari 18 Frw ariko ko uwandikaga ayishyuwe, yavugaga ko na yo ari umwenda.

Hon Nkusi ntiyanyzwe n’ibi bisobanuro abaza uyu muyobozi uburyo umuntu yakwibeshya aka kageni. Ati “Hari ubwo wari wibeshya aho ugomba kwicara?”

EDCL kandi yabajijwe ibisobanuro ku modoka zanywaga essence y’umurengera, aho PAC yavuze ko hari aho bagaragaje ko hari imodoka ya Toyota yashyirwagamo Litiro 400 icyarimwe, iya Jeep yashyirwagamo litiro 700 n’iya Mitsubishi yashyirwagamo litiro 260.

Perezida w’Inama y’ubuyozi bwa REG, Prof Manasseh Mbonye yavuze ko iri kosa ryabayeho koko ndetse ko uwabikoze ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera ku buryo naramuka atsinzwe azishyura aya mafaranga yahombeje.

PAC yanagarutse ku mishinga migari yateguwe n’iki kigo igahombya Leta amafaranga menshi nk’umushinga wa Kalisimbi washoye Leta mu rubanza igatsindwa igategekwa kwishyura miliyoni 900 Frw.

Ku mushinga wa Gishoma, abayobozi ba EDCL babajijwe icyo bateganya gukora ngo bagaragaze ko Nyiramugengeri iri muri kiriya gishanga izakoreshwa umwaka umwe n’igice.

Eng Yves Nshuti uri kuyobora EDCL yavuze ko iyi nyiramugengeri nirangira bazakoresha iri mu bindi bishanga cyangwa bakaba batumiza ibyitwa coal byakoreshwa mu mwanya wa nyiramugengeri.

Perezida w’Inama y’ubuyozi bwa REG, Prof Manasseh Mbonye yavuze ko aya makosa yose bari mu nzira nziza yo kuyakosora.

Ati “Aho tuvuye ni ho habi, aho tujya ni heza, mutwihanganire ubutaha tuzaza dusa neza.”

Hon Nkusi ati “Nimusa neza ntimuzaza .”

Bahita baseka bose.

Umuyobozi wa REG Ron Weiss (ibumoso), uwa EDCL Eng Yves Nshuti, Perezida wa Board, n'Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA Christian Rwakunda

Umuyobozi wa REG Ron Weiss (ibumoso), uwa EDCL Eng Yves Nshuti, Perezida wa Board, n’Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA Christian Rwakunda

Steven wo mu gashami k'ibaruramari yavuze ko amakosa menshi ashingiye ku kajagari ko gutandukanya ibi bigo

Steven wo mu gashami k’ibaruramari yavuze ko amakosa menshi ashingiye ku kajagari kabayeho mu gutandukanya ibi bigo

Umuyobozi wa REG Ron Weiss avuga ko ibi bigo biri gushyirwa ku murongo ku buryo umwaka utaha bizaba byarakemutse

Umuyobozi wa REG Ron Weiss avuga ko ibi bigo biri gushyirwa ku murongo ku buryo umwaka utaha bizaba byarakemutse

Eng Mugiraneza wahoze ayobora REG yaje gutanga inyunganizi

Eng Mugiraneza wahoze ayobora REG yaje gutanga inyunganizi

Bageraga aho bagasa nk'abumiwe

Abayobora PAC, Hon Nkusi na Hon Karenzi bageraga aho bakumirwa

Abakozi ba EDCL, REG n'abahoze muri ibi bigo bari bitabye

Abakozi ba EDCL, REG n’abahoze muri ibi bigo bari bitabye

Hon Kankera Marie Jose yabazaga abayobozi ba EDCL uko imyaka itatu ishira bacyanditse ko iki kigo gifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw

Hon Kankera Marie Jose yabazaga abayobozi ba EDCL uko imyaka itatu ishira bacyanditse ko iki kigo gifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw

Abagize PAC bumva ibisobanuro by'abayobozi ba EDCL na REG

Abagize PAC bumva ibisobanuro by’abayobozi ba EDCL na REG

Perezida w'inama y'ubuyobozi ya EDCL yavuze ko amakosa bari kuyakosora ku buryo ubutaha bazaza basa neza

Perezida w’Inama y’ubuyozi bwa REG, Prof Manasseh Mbonye yavuze ko amakosa bari kuyakosora ku buryo ubutaha bazaza basa neza. Hon Nkusi ati ‘nimusa neza ntimuzaza’

Photos ©M. Niyonkuru

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Peniel Izabayo

    26/09/2017 at 1:45 pm

    Ariko ibyo ko ari ibintu bifatika kugira ngo ubutabera butangre gukoa za dossiers byasobanuka gute ko imodoka yanywa litiro 400 cg 700 kumunsi. Hanyuma se ko iby bidosiye bimeze nkibyabushombe wasobanura ute ko umwenda wa miliyari 18 wakwibeshya ukwugira miliyari 3?????
    Nkuko nyakubahwa perezida yabivuze, abo bantu bagize uruhare mubikorwa nkibyo nabagize uburangare bagomba kubera abandi akabarore bagahanwa n’amategeko kuko ibya rubanda ntabwo ari company yabo.
    Banyakubahwa badepite cyane ndabwira Nkusi, kuki ubaza impamvu ibintu bitakozwe bose bakaguha igisubizo ngo: Twari tugiye kubikora cg ngo twatangiye kubyigaho???
    ni agahomamunwa uzajye ubacecekesha igihe baguhaye icyo gisubizo, ibyo ni ukwiyobagiza ngo babone uko bakuva imbere.
    sasa reka turebe ko intambara yo kurwanya ruswa yakomwa imbere nkuko byifujwe na Kagame muri iyi manda kandi abikoze nizindi mandat yazirya kabisa kuko birakabije.
    Ikini minister Kaboneka ahagurukire inzego zibanze ahenshi haramunzwe naruswa nubwo atari hose
    murakoze

    • Ruyenzi

      26/09/2017 at 2:20 pm

      Njyewe ntabwo nakwemeza ko umuntu yitiranya miliyari 3 na 18. Wenda kwitiranya ibihumbi 3 na 18 birumvikana.Ikibazo abo bantu bari muri REG,WASAC,EWASA nibindi bizina bashyiraho buri gihe batuyobya nta ba auditeurs bagira? Niba babafite se kandi barakoze audites zikemerwa zigasinywaho nabantu bohejuru bo mutegereje iki ngo mubafunge? Kereka niba harabemerewe gufungwa nabatabyemerewe.

  2. Mateso

    26/09/2017 at 3:07 pm

    Genda Rwanda naho wari amabuye kabisa.

  3. copy

    26/09/2017 at 3:51 pm

    Hari ibyo wumva ukibaza niba urih urarota pe! Yewe PAC ifite akazi, kabisa.

  4. tura

    26/09/2017 at 4:22 pm

    yebabaweee!! narumiwe kbsa umuntu arifata akavugango habayemo udukosa twimyandikire akava 3milliard bikagera 18milliard ubundi abo jye nanubwo twaganirira ahatari munkiko kbsa ark nanone iyo komisiyo ngo ni PAC nayo niyikwibazwaho kbsa ubwo bo muriyo myaka 3 barihe kugezaho bizamba gutyo? sasa nimugera za RTDA naza LODA muzumirwa kbsa nabonye ibintu bifitanye isano nimihanda habamo amabara gusa gusa

  5. Patrick Nishyirembere

    26/09/2017 at 9:01 pm

    Noneho nabera mbonye imibare aha kabsa Ati: ” PAC kandi yasabye abayobozi ba EDCL gusobanura ku mwenda wa BK wa miliyari 18 Frw ariko bakaba baragaragaje ko bafitiye umwenda iyi banki ungana na miliyari 3 Frw gusa mu gihe uwakoze umushinga w’iyi nguzanyo we yagaragaje ko uyu mwenda ari miliyari 19.5 Frw ndetse ko bakaswe amande ya miliyoni 200 Frw zo gutinda kwishyura.” ubuse kweli niyo waba wiga mukiburamwaka wakibeshya miliyari eshatu kuri 18. Sha nimurye mwahawe rugari gusa ubu iyi Mandat muzabiryozwa ibi nizereko Nkusi Juvenal atazabirebera ngo bigende amaherere gusa u Rwanda rurakize peeh urebye amafaranga aburirwa irengero uwayaguramo ibyo kurya byabakene, ifumbire y’abahinzi Nyaruguru, Bourse z’abanyeshuri ntawe utava muri under Poverty line akajya muri Middle Income Per capita otherwise shame on those corrupt leaders. Gusa nkunda Gushimira PAC na Nkusi at least they do what they have to do nubwo badafunga sibo nkiko peeh. Nonese Inkiko zishinzwe iki? aha ndavuga abashinjacyaha n’abagenzacyaha bategereje ibihe bimenyetso kweli??????????????

  6. Felix

    27/09/2017 at 8:05 am

    PAC ikora akazi keza pe! ariko nayo navuga ko igakora igice kuko nyuma ya audit ziba zakozwe, nayo ikamara kumva ibisobanuro bidafashe bya runyunyusi nkabo, baniyemerera uburangare n’amakosa anyuranye, bakabaye bahita bahamagaza Police ikabata muri yombi bakabiryozwa. Ibaze nawe ngo kwitiranya 3 milliards na 18 milliards, gushyira 700 ltrs za fuel muri tank ya Jeep, n’ibindi……ahaaaa!!

  7. Felix

    27/09/2017 at 8:14 am

    In my point of view, reports z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zakabaye zishyikirizwa CID igahita ikora ubugenzacyaha ku byaha bya Embezzlement kuko birakabije. Kadni nyamara turirirwa twumva ngo gitifu yafunzwe azira kunyereza amabati nk’10, ahwanya na 50 milles Frw, mugihe Ibifi binini biba byayongobeje za milliards zingana zityo!!Kuki se bo badakurikiranwa, bikarangirira mu gutanga ibisobanuro imbere ya PAC gusa. Come on guys!! It’s a good step kugaragaza ko bihari kandi bikabije, but there is another step, a very important one! TO TAKE ACTION. Nibabiryozwe! Muribaza ariko niba buri kigo cya leta muri byinshi ifite harimo ibintu nk’ibi byo, ko numva ari nka 20 percent ya national budget yaba inyerezwa? The Criminal Investigation Department of Rwanda National Police must get more involved into this!! Viva Rwanda!

  8. @Pascal

    27/09/2017 at 8:56 am

    Ariko ndabona barabisobanuye neza. Uyu mukozi wari ushinzwe imodoka ubu arafunze kandi azaryozwa igihombo yateye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock