Mucyo waririmbye ‘Nzongera ku cyo yavuze’ agiye gutaramira mu Rwanda – UMUSEKE

Mucyo waririmbye ‘Nzongera ku cyo yavuze’ agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi w’Umurundi Mucyo Adonis waririmbye indirimbo ‘Nzogera ku cyo yavuze’ yakunzwe cyane mu Rwanda, agiye gutaramira abaturarwanda mu gitaramo azamurikiramo album ye yitiriye iyi ndirimbo.

Mucyo agiye gutaramira Abaturarwanda mu gitaramo yise Made in Heaven

Mucyo agiye gutaramira Abaturarwanda mu gitaramo yise Made in Heaven

Mucyo ubu ubarizwa mu Rwanda (yaje ahunze) yamenyekanye mu itsinda ryitwa ‘One Nation’ ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi.

Iki gitaramo azamurikiramo album ye yise ‘Nzogera kuco yavuze’, gifite umutwe ugira uti ‘Made in Heaven’ kizanitabirwa n’abahanzi b’Abanyarwanda baririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana.

Mucyo avuga avuga ko amaze iminsi ategura ibihangano by’umwuka igihe kikaba kigeze ngo agaragaze umusaruro w’ibyo yari ahugiyemo.

Ati «Navuga ko Imana yampaye irindi hishurirwa kandi rizagera mu mahanga ya kure.»

Avuga ko iyi album agiye gushyira hanze iriho indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwa Yesu ko ari afite ubushobozi bwo gukuraho umubabaro wose

Ati «Yesu ufite ubushobozi butangaje kandi wakira abamugana bose. Navuga ko ubutumwa burimo budahabanye na gato n’ubwo abantu bagiye bumva mu bindi bihangano twakoze mu myaka yashize, ariko ikiruta byose ni uko ari ubutumwa Imana yampaye nsenga ngo mugeze k’ubwoko bwayo, abihana ibyaha bakizwe [Luka 4:18].”

Avuga ko Abahanzi Nyarwanda bamaze gutera imbere mu kuramya no guhimbaza, akavuga ko ategereje umusanzu wabo kuko hari abamwemereye kuzaza kumutera inkunga ariko ko atabavuga aka kanya.

Abazitabira iki gitaramo kizaba tariki 26 Ugushyingo muri Kigali Serena Hotels, bazabasha kubona CD z’iyi album iriho indirimbo yakoreye mu Rwanda zirimo iyitwa Urwibutso, Ndategereje, Ndi amahoro n’Urukundo ruhebuje.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock