Mugunga yandikiye Perezida amusaba kurushaho guha amahirwe urubyiruko – UMUSEKE

Mugunga yandikiye Perezida amusaba kurushaho guha amahirwe urubyiruko

*Yifuza ko uko abagore bagenerwa 30% ngo bikwiye kuba no ku rubyiruko,

Mugunga Aime w’imyaka 25 yavukiye mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatatu yatanze ibaruwa ifunguye mu Biro bya Perezida, irakirwa, yayandikiye Umukuru w’igihugu amugira inama yo kurushaho gushyira urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo.

Aimee Mugunga w'i Rubavu yaje i Kigali ku biro by'umukuru w'igihugu ahazanye ibaruwa ye yamwandikiye barayakira

Aimee Mugunga w’i Rubavu yaje i Kigali ku biro by’umukuru w’igihugu ahazanye ibaruwa ye yamwandikiye baramwakira

Mu ijoro ryakeye, hatangajwe abagize Guverinoma y’u Rwanda, muribo hagaragayemo umugabo w’imyaka 30 gusa, Jean de Dieu Uwihanganye, umuto cyane mu bagize iyi Guverinoma.

Mugunga we mu ibaruwa ye avuga ko gushyira urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo byarufasha kumenya politike mu rwego rwo kwirinda icyuho cyazaboneka igihe Perezida Paul Kagame azaba amaze gusaza.

Asanga kuba Perezida agiturwa ibibazo byinshi byaburiwe ibisubizo iyo yasuye abaturage ngo bigaragaza ko bariya baba bananiwe gukemurira ibibazo abaturage ngo ntacyo bageza ku gihugu abaye adahari.

 

Mugunga yabwiye Umuseke ko muri iyi manda y’imyaka irindwi urubyiruko rukwiye gutangira gutozwa no gukundishwa politiki kugira ngo u Rwanda rutazasubira inyuma kuko uruyoboye yashaje.

IBWARUWA YE:

 

MUGUNGA AIME

EMAIL: aimemugunga@gmail.com

RUBAVU/ GISENYI

IMPAMVU: GUTANGA INAMA

Nshuti Nyakubahwa President, ku kugira inama ni ibyagaciro kuri njye kuko ari ugushyira mubikorwa inshingano zanjye nk’umwene gihugu, mugihe ubu utangiye imirimo yawe ikomeye kurusha iyindi mu myaka 7, korana umurava ugitangira kuko rubanda batita ku byahise ahubwo bareba ibiri gukorwa ako kanya, wakoze umurimo mwiza ariko bizaba byiza kurushaho nihagira indi ntambwe utera ukarenga aho wageze mbere, ibi bizatuma bibagirwa ibitaragezweho ubatunguze imbaraga n’umurava  kandi igikomeye ugomba kwitaho ni ukurinda ubutegetsi bwawe kuko nubutakaza Abanyarwanda bazaba babuze umuntu wingirakamaro batigeze kuva Repubulika zatangira kubaho mu Rwanda ndetse bazibagirwa ibyiza byose wakoze bamere nkaho batigeze kukumenya.

Mumyaka 14 wategetse wagejeje igihugu kuri byinshi harimo ubukungu, ubumwe n’ubwiyunge, umutekano, ibikorwa remezo no kwimakaza ubutabera, ariko nubwo ibyo byakozwe hari ikindi njye nifuza ko wazakora kuko ni kimwe mubintu byazagirira igihugu cyacu akamaro mubihe bihoraho.

Nyakubahwa iyo uje gukemura ibibazo by’abaturage mu duce dutandukanye ni ikintu cyiza, ariko ikigaragara ni uko uvunika cyane utakagombye kuvunika, kuko iyo mirimo haba hari abantu igihugu cyahaye izo nshingano bagatandukira, ibyo bituma ndeba kure nkibaza, ese ninde uzagusimbura mugihe uzaba umaze gusaza? Mbese aba bayobozi bakora ari uko ubanje kubabwiriza nibayobora bizagenda ute?

Kubw’ibyo ntekereza ko bizaba byiza niwubaka urubyiruko, cyane cyane muri politike rukamenya kuyobora, ndetse bibaye byiza rwatangira gutozwa ubu bahabwa imyanya myinshi mu butegetsi kugira ngo babone ubunararibonye, igihugu cyacu gifite abayobozi bamwe bakiri abasore ariko dukeneye ko biyongera kandi hakaba imbaraga zigaragaza z’urubyiruko muri politike.

Urubyiruko rwinshi rutinya politike ariko ni uko batayigishijwe ngo bamenye ibyiza byayo, watwijeje ko uzazamura urubyiruko muri iyi manda ariko ndakwinginze bazamure muri politike kurusha uko wabazamura mubukungu, ibyo bizatuma ubukungu buzamuka ndetse bikugabanyirize imirimo myinshi ikuvuna kuko uzaba ukorana n’abantu bafite imbaraga ndetse bihe igihugu cyacu ejo hazaza heza.

Nyemerera nsoreze kuri ibi, hitamo abajyanama b’inararibonye kandi ubategeke kukubwiza ukuri kandi ugire n’amakenga ku inama bakugira, igihe cyo gufata ibyemezo nikigera ubifate utajijinganya unibuke ko urebwa na buri wese kandi wicaye kugasongero  ahirengeye aho ureba ibintu byose neza kurusha uko umuturage abibona kubwibyo ha abaturage ibyo wowe ubona ko bikwiriye kurusha ibyo basaba kuko mutareba ibintu kimwe, ndakwinginze shikama ariko unumvikane ntutekereze ko ari Imana izagira icyo igufasha kurusha uko wabikora.

Umuyoborwa wawe uciye bugufi
MUGUNGA AIME

 

Uyu musore yarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mwaka ushize, ntarabona akazi ariko avuga ko yatangiye ibijyanye no kwandika ibitabo ndetse akaba amaze gusohora kimwe.

UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. ak

    31/08/2017 at 10:23 am

    Uwihanganye Henri j de Dieu ndakwibuka rwose mu ngando i Nkumba! congz congz
    ndabona serie 8 igezweho nayo.

  2. munezero mwiza

    31/08/2017 at 11:32 am

    uyu mu type nawe araje nka Mr fred sekikubo barafinda

  3. Jean Bosco NKURIKIYUMUKIZA

    31/08/2017 at 1:50 pm

    Yo RDC igira abantu 5 nka Lumunba,
    ubu yakabay iruta ibihugu byinshi by’uburayi!
    Hakwiy gutegurwa imbaraga z’ejo hazaza!
    Great leader creates leaders, and ours is the best!!!

  4. fazzo ishimwe

    01/09/2017 at 9:39 am

    sh iyo nigger kbxx yaba spokenmen cyane cyane kuba jobless so keep-it-up mr.aime his excellence will comment for that issue!!!!

  5. Patrick Ndabarishye

    04/09/2017 at 3:56 pm

    I am proud of you Aime Mugunga,just that initiative is not for anybody this shows that you really want your country to prosper,I believe the President will hear from you and he has already done it .courage mon frere.

  6. Sabiti Tom

    12/09/2017 at 3:24 pm

    Am proud of you bro!
    Aime Muguga yari CP wange muri kaminuza nukuri he was avery corparative young leader

  7. Ndayisenga

    13/09/2017 at 5:54 pm

    Aime wagize neza kutuvura twe nk,urubyiruko munyandiko wagizemo amakosa menshi kudakurikjirana neza ijambo rya kubahwa,ikindi wakagomye kugira ikinya bupfura mu myandikire kuhiriza uwo ubwira n,urwego arimo,urugero ntiwakagombye gukoresha imvugo ngo kugira inama umukuru w,igihugu ni ikifuzo wamugezagaho ikindi kandi wa mwandikiye nku wandikira nyokorome cg ngewe dusangangwe ubundi ugomba gukore imvugo y,ikinyabufpura ,umuntu wese ukuruta ,urugero;mwadufa nk,urubyiruko.wikosore

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock