Muhanga: Abakinnyi 6 bazahagararira u Rwanda muri TAEKWONDO bari kwitoza – UMUSEKE

Muhanga: Abakinnyi 6 bazahagararira u Rwanda muri TAEKWONDO bari kwitoza

Abakinnyi batandatu bafite ubumuga bw’ingingo ni bo bitegura guhatanira igikombe cy’isi cy’umukino wa TAEKWONDO uteganyijwe kubera mu Bwongereza mbere y’uko ukwezi k’Ukwakira kurangira. Mu myitozo barimo bavuga ko biteguye gutahana no guhesha u Rwanda ishema.

Bamwe mu bakinnyi n’abatoza b’umukino wa TAEKWONDO mu Rwanda baritegura irushanwa

Mu kibuga cyabugenewe giherereye mu ishuri ryisumbuye ryititiriwe Umwamikazi Elisabeti riri mu Murenge wa Nyamabuye, abari muri iyo myitozo babwiye Umuseke ko bafite icyizere cyo kuzatahanira intsinzi mu gikombe cy’isi cy’umukino w’abafite ubumuga ugiye kubera mu Bwongereza ku ya 19-20 Ukwakira.

Bavuze ko iki cyizere bagikomora ku mikino Nyafrika ya TAEKWONDO iherutse kuba mu minsi mike ishize kandi ngo bakaba barabaye aba mbere kuri uru rwego.

BAGIRE Alain Irenée Umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu y’umukino wa TAEKWONDO avuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bagiye kumara bitoza mu Karere ka Muhanga, nta shiti  bazatahukana igikombe n’umudali batsinze amakipe yandi mpuzamahanga bazahatanira na yo mu Bwongereza.

Yagize ati: “Twakiriye irushanwa Nyafrika tuba aba mbere, igikombe turagifite, biraduha imbaraga ko n’igikombe  cy’Isi cy’uyu mukino  kizataha iwacu mu Rwanda mu minsi ya vuba.”

BAGIRE avuga kandi ko kuba igihugu cyose kibari inyuma bibaha ingufu ndetse bakaba bibuka n’inama yo kwigira no kwihesha agaciro Umukuru w’Igihugu Paul KAGAME akunze  kubwira Abanyarwanda, ari byo baheraho bavuga ko bazatsinda amahanga.

NIRINGIYIMANA Jean Claude umukinnyi ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko nta bwoba bafite kubera ko ngo n’abo bahura mu mikino inyuranye babatsinda, bitandukanye n’uko abafite ubumuga bafatwaga mu myaka yashize.

Ati: “Tugiye kwereka amahanga ko abafite ubumuga mu Rwanda bafite byinshi bashoboye harimo n’imikino mpuzamahanga.”

Cyakora bavuga ko amakipe yo mu Gihugu cy’u Burusiya, Korea na Turukiya ariyo atuma barushaho gukaza imyitozo kuko ngo bafite abakinnyi babigize umwuga kuva kera.

Ibihugu 60 nibyo abakinnyi bafite ubumuga mu Rwanda bagiye guhura na byo muri iri rushanwa.

BAGIRE Alain Umutoza w’ikipe y’umukino wa TAEKWONDO mu Rwanda afasha umukinnyi kwitoza

Buri wese avuga ko yiteguye gutahanira intsinzi

Aba bakinnyi bagiye kumara ibyumweru bibiri bitoreza mu Karere ka Muhanga.

MUHIZI ELISEE
UMUEKE.RW/Muhanga

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock