Muhanga: Abashakanye 90 ntibaherukaga kuramukanya no kwitana ‘cherie’ – UMUSEKE

Muhanga: Abashakanye 90 ntibaherukaga kuramukanya no kwitana ‘cherie’

Ingo 90 zibanye nabi mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bari bamaze igihe kinini badasuhuzanya cyangwa hagire nibura uwita undi ‘cherie’ kubera amakimbirane, uyu munsi bateye intambwe.

Abenshi muri iyi miryango yari yatumijwe binjiye mu cyumba cy'inama nta uvugisha undi

Abenshi muri iyi miryango yari yatumijwe binjiye mu cyumba cy’inama nta uvugisha undi

Iyi miryango kubera aya makimbirane ngo irabana mu nzu ariko yari imaze igihe kinini nta no kuramukanya kw’aba bashakanye. Ababyeyi bamwe bavuze baheruka urukundo rw’abagabo babo babyaye rimwe.

Munyampuhwe Boniface avuga ko agishyingirwa yari aziko azahora yita umugore we Cherie ariko ngo bageze mu rugo abona umugore we atangiye kujya amutegeka ngo akanamutoteza iyo yabaga yatinze mukabari.

Yemeza ko byageze aho nawe yihagararaho ndetse ngo rimwe na rimwe akamukubita urushyi.

Iyi miryango imaze iminsi ihugurwa n’umuryango witwa RWAMREC ku mibanire ikwiriye. Boniface yemeza ko inyigisho bahawe zahinduye imibanire ye na Mme kuko ubu bongeye gukundana nka cyera. Ndetse ngo yongeye kumwita ‘Cherie’.

Claudine Uwimana nawe wari ubanye nabi n’umugabo we, yemeza ko kubera imibanire mibi n’umugabo we ngo batanigeraga bashyikirana by’abashakanye.

Ati “maze kwahukana inshuro nyinshi, kubera gutinya inkoni, uyu munsi ndabona hari impinduka zigiye kubaho.”

Bamurange Shanny umukozi n’umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) wateguye izi nyigisho, avuga ko ibiganiro hagati y’abashakanye ariyo nzira yonyine ituma ibibazo bafitanye bikemuka.

Ati “Uko kudasuhuzanya no kutitana abasheri nta handi bituruka, ni uko baticara ngo baganire.”

Bavuga ko bakundaga gutinda mu tubari bagahurira mu rugo barwana, ubu bateye intambwe yo kubireka

Bavuga ko bakundaga gutinda mu tubari bagahurira mu rugo barwana, ubu bateye intambwe yo kubireka

CIP Musabyimana Innocent ushinzwe guhuza inzego za Polisi n’abaturage muri aka Karere avuga ko ubusambo, ubusinzi, ubusambanyi, umwanda no kwikubira umutungo kwa bamwe mu bashakanye ariyo ntandaro y’amakimbirane.

Aganiriza iyi miryango ati “Hari ingo zimwe zimeze nk’aho ziri mu manegeka, uyu munsi ndabashimira ko mufashe umwanzuro mwiza wo kongera kubana mu mahoro n’urukundo, ayo mazina muzakomeze kuyitana.”

Mu minsi mike ishize muri uyu Murenge wa Kabacuzi umugabo aherutse kwica uwo bashakanye biturutse ku makimbirane bari bafitanye. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko umwaka ushize bari bafite ingo 131 zibanye nabi.

IP Musabyimana Innocent hamwe n'umukozi w'Akrere, uwa RWAMREC n'uw'Umurenge (uri kuvuga) babahuguraga

IP Musabyimana Innocent hamwe n’umukozi w’Akrere, uwa RWAMREC n’uw’Umurenge (uri kuvuga) babahuguraga

Nyuma y'inyigisho bahoberanye baraseka biratinda.

Nyuma y’inyigisho bahoberanye baraseka biratinda.

Abari bamaze igihe kirenga umwaka bataramukanya ngo baseke bahagurutse barabikora

Abari bamaze igihe kirenga umwaka bataramukanya ngo baseke bahagurutse barabikora

Boniface Munyampuhwe n'umugore we biyemeje kongera kwitana abasheri aho guhora bakimbirana

Boniface Munyampuhwe n’umugore we biyemeje kongera kwitana abasheri aho guhora bakimbirana

Elise MUHIZI
UMUSEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  1. Felina

    09/11/2017 at 8:41 pm

    Iyi nkuru irashimishije, ubu rwose muri iyi miryango ntihari kuburamo abo ejo bundi twumva ngo yishe umugore cg umugabo we. Rwose iyi ni inkuru nziza, aba bantu bari gukora akazi gakomeye ko kurinda ibyago umurynago nyarwanda.

  2. DIDI

    09/11/2017 at 11:11 pm

    Izi nizo nyigisho zicyenewe mu miryango nyarwanda.kandi kubaka igihugu bihera mukubaka miryango.
    Great job RWAMREC and the government

  3. Uwera

    09/11/2017 at 11:56 pm

    Birababaje.love each other people.Marriage is hard but rewarding.you have to be willing to put in work everyday

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock