Muhanga: Bimukiye mu gakiriro gashya batabishaka ariko ubu barakavuga imyato – UMUSEKE

Muhanga: Bimukiye mu gakiriro gashya batabishaka ariko ubu barakavuga imyato

*Babigereranya no kuva muri nyakatsi bagana mu mabati,
*Meya Uwamariya Beatrice avuga ko isoko ry’aka gakiriro rizarenga imipaka.

Bamwe mu bakora umwuga w’ububaji bahoze bakorera mu gishanga cya Ruvumera ubu bakaba bari mu gakiriro ka Muhanga gaherereye mu kagari ka Gihuma mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga bavuga ko bimukiye muri aka gakiriro batabishaka kuko kitaruye umugi ariko ko ubu batangiye kubona ibyiza byo gukorera aha kuko hagutse ndetse bakaba batakikanga ko ibikoresho byabo byakwangirika nk’uko byagendaga batarimuka.

Ngo bakimukiyemo binangira ariko ubu batangiye kubona ibyiza byako

Ngo bakimukiyemo binangira ariko ubu batangiye kubona ibyiza byako

Manirareba Jean Mari Vianney wahoze akorera mu gakiriro kari kari mu gishanga cya Ruvumera (hafi y’umugi wa Muhanga) ubu akaba ari gukorera muri aka ka Gihuma avuga ko ababaji batigeze bagira uruhare mu bikorwa byo kwimura aka gakiriro kuko nta n’umwe wifuzaga kwitarura umugi.

Uyu mubaji avuga ko bimukiye aha babyinubira, avuga ko batatinze kubona ibyiza byo kuhimukira. Ati “Ni ahantu heza ntawe unyagirwa, mbere tugikorera mu gishanga imvura yaragwaga amazi akadutwarira ibikoresho bikangirika ariko aha ntacyo hadutwaye.”

Avuga ko babanje kubura abakiliya kuko aka gakiriro kitaruye umugi ariko ko iminsi yagiye yicuma ariko bagiye baganwa nk’uko byari bisanzwe.

Manirareba avuga ko ikorwa ry’umuhanda ugana aho aka gakiriro gaherereye baryitezemo kongera umubare w’ababagana kuko byari bigoye kuhagera.

Visi perezida mu buyobozi bw’abakorera muri aka gakiriro, Habyarimana Augustin avuga ko bagikorera mu gakiriro ko mu gishanga cya Ruvumera bahoranaga ibibazo.

Ati “Ni uko mutigeze mugera ho twakoreraga mbere, hari mu bibandahori by’ibibati, iyo imvura yagwaga amazi yahitaga aza,akajya mu mashini rimwe na rimwe zigashya, ikintu wabaga wakoze waba wagisize vernis kigahita gihinduka ibyondo.”

Avuga ko aha bimukiye hisanzuye kandi hatuma imirimo yabo igenda neza. Ati “Bya bibazo byose twari dufite igihe twari turi aho mu gishanga byose byarashize kuko iterambere twarijemo dusa nk’aho twavuye muri nyakatsi tujya mu mabati.”

Bandera Amani ukora intebe zo mu bwoko bugezweho (Divan) avuga ko imihini mishya itera amabavu kuko bakimukira muri aka gakiriro babanje kubura abakiliya ariko ko umubare w’ababagana ukomeje kwiyongera.

Muri Gahunda y’imyaka irindwi, Leta yatangaje ko ubukorikori buzibandwaho kugira ngo bugabanye ibikoresho bituruka hanze bikiri byinshi.

Uyu mubaji Amani avuga ko iki gitekerezo cya Leta cyabateye umurava wo gukora cyane kugira ngo na bo bahaze isoko ryo mu Rwanda.

Ati “Iyo urebye hari aho umuntu ava n’aho agera, ubona ko hari ikerekezo biha umuntu, ibyo ari byo byose urabona ko ubuzima imbere ari bwiza.”

Amani uvuga ko uyu mwuga umutungiye umuryango, avuga ko akurikije iterambere ry’u Rwanda rifata impande zose bityo ko n’ububaji buzarushaho gutera imbere ku buryo umusaruro abukuramo uzarushaho kwiyongera.

Nshutiyabato Francois Xavier ukiri mu kiciro cy’urubyiruko na we akora intebe zigezweho muri aka gakiriro, avuga ko atunzwe n’uyu mwuga kandi abayeho neza.

Uyu mubaji uvuga ko kwikorera ntako bisa, avuga ko amaze imyaka itanu akora uyu mwuga w’ububaji kandi ko yagiye yizigamira ku buryo yitegura kubaka urugo abikesheje ububaji.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko isoko ry'aka gakiriro rizambuka imipaka

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko isoko ry’aka gakiriro rizambuka imipaka

 

Isoko rigomba kurenga imbibi z’u Rwanda

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko aka gakiriro kimuriwemo ababaji bose bo muri aka karere barimo abakoreraga mu gishanga cya Ruvumera n’abakorera mu ngo batuyemo.

Akavuga ko byakozwe mu rwego rwo kugira ngo ababaji bakore bisanzuye no kubungabunga ubuzima bw’abaturage kuko abakorera mu ngo byashoboraga kwangiza ibiribwa ku buryo byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Uyu muyobozi wa Muhanga ugaruka ku kuba hari ababanje kutishimira kuba bimuriwe muri aka gakiriro, avuga ko ubu bamaze kubona inyungu zabyo.

Ati “Murabona ko ari hafi n’urugabano rwa Ruhango, buriya abanyaruhango benshi bakoresha hariya ni ho baza guhaha, kari ahantu heza habereye isoko.”

Avuga ko abakorera muri aka gakiriro bamaze kuzura ndetse ko hari ba rwiyemezamirimo bifuza kwiyubakira aho bakorera hafi y’aka gakiriro, akavuga ko bagiye kukagura ndetse hakongerwamo n’abakora umwuga w’ubudozi.

Uwamariya Beatrice avuga ko akurikije uko abona aka gakiriro gahaze uyu munsi kazaba igikorwa mpuzamahanga.

Ati “Turashaka ko kazaba agakiriro kari model, kari ahantu heza n’abandi bakajya bagasura, tugakora cyane njye numva bizanarenga igihugu tukajya tunagemura hanze.”

Hari imbaho bazakoresha

Hari imbaho bazakoresha

Bakora ibikoresho bigezweho

Bakora ibikoresho bigezweho

Baba basigaje kubisiga Vernis

Baba basigaje kubisiga Vernis

N'utubati

N’utubati

N'amasanduku yo gushyinguramo

N’amasanduku yo gushyinguramo

Nshutiyabato Francois akora intebe zigezweho za Divain

Nshutiyabato Francois akora intebe zigezweho za Divain

Ni agakiriro gafite ubwagukiro

Ni agakiriro gafite ubwagukiro

Kitezweho gutanga umusaruro ushimishije

Kitezweho gutanga umusaruro ushimishije

Manirareba Jean Mari wahoze akorera mu gishanga cya Ruvumera avuga ko aha bakora ntacyo bikanga

Manirareba Jean Mari wahoze akorera mu gishanga cya Ruvumera avuga ko aha bakora ntacyo bikanga

Ni agakiriro kubatse mu buryo bwa kijyambere

Ni agakiriro kubatse mu buryo bwa kijyambere

Umuyobozi wungirije mu bakorera muri aka gakiriro Habyarimana Augustin avuga ko bavuye muri nyakatsi bakaza mu mabati

Umuyobozi wungirije mu bakorera muri aka gakiriro Habyarimana Augustin avuga ko bavuye muri nyakatsi bakaza mu mabati

Ibikoresho byabo ngo bikunzwe kubi

Ibikoresho byabo ngo bikunzwe kubi

Mu masaha y'akazi buri wese aba ahuze

Mu masaha y’akazi buri wese aba ahuze

Bafite n'aho bicira icyaka

Bafite n’aho bicira icyaka

Bavuga ko uyu mwuga wabo ubatunze

Bavuga ko uyu mwuga wabo ubatunze

Amani na we akora Divain ari kudoda ibitambaro byo kuzipfukisha ngo biramutunze

Amani na we akora Divain ari kudoda ibitambaro byo kuzipfukisha ngo biramutunze

Umuhanda ugana ahari aka gakiriro uri gukorwa

Umuhanda ugana ahari aka gakiriro uri gukorwa

Photos ©M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. MUJYAMBERE

    09/10/2017 at 9:41 am

    YES, Meya ndamushimye cyane, komereza aho. Urasobanutse. Kandi mwakubatse neza cyane, Agakiriro ka GISOZI KAZE kubareberaho(Ababaji). Agatsinda MUHANGA Mugira amatafari meza cyane. Mwarakoze kwibuka na CANTINE. Hanyuma inama natanga ni uko mutashyiramo abadozi gusa, ahubwo n’indi myuga: GUSUDIRA, GUCURA(ibijyane na ATELIER FER BYOSE), PEINTURE SUR TABLEAU, Muteganyemo Quinquaillerie kuko abo banyabukorikori bakorana nazo. MUZIBUKE KUGURA AHANTU HANINI AMAYIRA AKIGENDWA KUKO MUMYAKA IRI MBERE ubutaka buzaba bukosha kandi Technologie zo zizahora ziyongera;Njyanama ntizabagore. BURIYA Icyo bivuze, hariya hagiye gukora umugi waho wihariye kuko bizaba ari urujya n’uruza rwabaje kuhashaka service zinyuranye. MWARAKOZE CYANE, MUKOMEREZE AHO.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock