Muhanga: CAF ISONGA igiye gutanga inguzanyo itatse ingwate abari mu ishyirahamwe – UMUSEKE

Muhanga: CAF ISONGA igiye gutanga inguzanyo itatse ingwate abari mu ishyirahamwe

*Ikigo cy’igo cy’imari iciriritse cyakunze kugira ibibazo by’imicurngire,
*CAF ISONGA yishyuye buri munyamuryango 10% by’umwenda yari imurimo.

Nyuma y’aho ikigo cyo kubitsa no kuguriza (CAF ISONGA) cyongeye gusubukura ibikorwa byacyo byo gutanga inguzanyo, kuri ubu cyamaze gushyiraho uburyo bushya bwo gufasha abarimo kukigana bakeneye amafaranga ndetse ngo hakaba hari n’abashobora kuyahabwa batiriwe batanga ingwate y’umutungo utimukanwa.

UWIMANA Jean Marie Vianney Umuyobozi Mukuru wa CAF ISONGA

Komite Nyobozi nshyas yahawe inshingano zo gushyira ku murongo gahunda yo gufasha abaturage bakeneye kubitsa amafaranga cyangwa kuyaguza muri iki kigo cy’imari, ivuga ko imaze gushyiraho gahunda izatuma buri wese abona inguzanyo byoroshye bitewe n’akazi akora.

KABANDA Floribert  Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya CAF ISONGA, avuga ko bamaze kubona ko iki kigo gifite icyicaro mu Karere ka Muhanga, kikaba gifite n’amashami mu tundi Turere, bahisemo imikorere mishya kandi ngo yorohereza abanyamauryango kubona inguzanyo, kugeza no ku badashobora kubona ingwate.

Yagize ati: “Twibanze cyane ku baturage bafite ubushobozi buke, abacuruzi, abaganga kuko bagira akazi gatuma bagira umurongo unoze ubashaka yafatiraho amasezerano yo kubaha inguzanyo kandi si ngombwa ko abantu bibumbiye hamwe birirwa bazana ingwate kuko bo ubwabo ni ingwate.”

Umuyobozi Mukuru wa CAF ISONGA UWIMANA Jean Marie Vianney uzwiho ubuhanga mu kuzamura ibigo by’imari no kubiha umurongo ufasha abashaka kubona inguzanyo, avuga ko icyo babanje gukora ari ugushyiraho abakozi bafite ubumenyi ku micungire y’imari no kuzamura ubukungu bw’abahabwa inguzanyo.

Avuga ko guhuza izo mbaraga zose zirimo n’ingamba komite nyobozi yafashe ari byo bizatuma CAF ISONGA igera kure kurushaho mu duce tw’igihugu yakoreragamo kandi ngo umuturage uciriritse akaba yayibonamo.

Ati: “Imikorere mibi yagiye iranga iki kigo mu bihe byashize turizera ko igiye guhinduka ndetse iki kigo kikaba cyagera ku rwego rwo kwitwa Banki.”

Mu gihe gishize CAF ISONGA yagize ibibazo by’imicungire, ariko inzego zitandukanye za Leta zahagaurukiye rimwe zivuga ko akamaro ifitiye abaturage itafunga burundu nk’ibindi bigo by’imari iciriritse byagiye bivugwaho ibibazo byo gucunga umutungo w’abanyamuryango babyo mu buryo butanoze bigafunga.

Abashoramari bashya ngo bamaze gushyiramo amafaranga atari make yo gufasha abo iki kigo gifitiye imyenda no guha inguzanyo abakeneye gukora ubucuruzi no kubona inguzanyo kuko hari abo yatangiye kwishyura 10% y’umwenda yari ibabereyemo.

Icyicaro cya CAF ISONGA mu Karere ka Muhanga.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

2 Comments

  1. fils

    01/09/2017 at 9:01 pm

    ibi binru nibyiza byari bikenewe

  2. Twin Yeah

    02/09/2017 at 12:36 pm

    Mbere yo gutanga inguzanyo zindi se yabanje ikishyura abaturage yambuye ayabo muri Kamonyi!!!! Ngo nta ngwate yaka nta saoni n,imyenda ibereyemo abaturage iduteranya na bo tugahora twisobanura kubera yo!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock