Muhanga: Imirimo yo kubaka imihanda igiye guha akazi  abarenga ibihumbi 40 – UMUSEKE

Muhanga: Imirimo yo kubaka imihanda igiye guha akazi  abarenga ibihumbi 40

Ubwo yatangizaga imirimo yo kubaka imihanda ya Kaburimbo mu duce dutandukanye tw’umgi wa Muhanga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Harerimana Cyriaque  yavuze ko abarenga ibihumbi 40 mu turere dutandatu bagiye kubona akazi muri iyi mirimo.

Harerimana Cyriaque atangiza ikorwa ry'imihanda ya Kaburimbo mu mujyi wa Muhanga

Harerimana Cyriaque atangiza ikorwa ry’imihanda ya Kaburimbo mu mujyi wa Muhanga

Umuhango wo gutangiza imirimo yo kubaka imihanda inyuranye mu mugi wa Muhanga, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu  wa gatatu, aho Banki y’isi yahaye Leta y’u Rwanda asaga miliyoni 100 USD azakoreshwa mu bikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo na za ruhurura muri utu turere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu akaba ashinzwe iterambere ry’abaturage by’umwihariko, Harerimana Cyriaque  avuga ko bashimishijwe no kuba ubuhahirane hagati y’abaturage bugiye kwihuta, ariko ngo akarusho bikaba ari uko  muri ibi bikorwa byo kubaka imihanda bizaha akazi abantu ibihumbi 43.

Ati «Turifuza ko abayobozi bigisha abaturage uburyo bwo kwizigamira kugira ngo amafaranga bakura muri aka kazi abagirire akamaro.»

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko uko bazitwara ari byo bizatuma Banki y’isi ibongera andi mafaranga ndetse ngo harimo n’igihembo cy’abayakoresheje neza kandi ku gihe.

Ati «Amafaranga arahari,  dufite abakozi bashinzwe kugenzura imirimo y’ikorwa ry’imihanda umunsi ku munsi icyatunanira ni iki?»

NARAE Choi uhagarariye Banki y’isi avuga ko  hari ibyo abaturage bagomba kwitwararika birinda kwangiza imihanda bazubakirwa, ba rwiyemezamirimo nabo bakamenya ko ikizere bahawe cyo gukora iyo mirimo ari mu nyungu rusange z’abaturage.

Igice cya mbere cy’iyi nkunga ya Banki y’isi kigiye gukora ibirometero 26 mu turere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali, buri Karere kazakoresha amafaranga hakurikijwe inyigo ndetse n’ingano y’umuhanda.

Biteganijwe ko imirimo yo kubaka imihanda muri utu turere dutandatu izaba yarangiye mu mwaka utaha wa 2018.

Nyuma y’iyi mirimo, Banki y’Isi izahita itangiza igice cya kabiri cyo kubaka indi mihanda no gutunganya za ruhurura.

Umugi wa Muhanga ufite ibilometero 5 bigiye gushyirwamo imihanda ya kaburimbo, umuhanda wa mbere uzanyuzwa ahitwa mu Kibiligi, uwa kabiri unyuzwe ahagana ku bitaro bya Kabgayi no mu Gakiriro.

Harerimana yatangije iyi mirimo izakorwa n'imashini zikomeye

Harerimana yatangije iyi mirimo izakorwa n’imashini zikomeye

Yasabye abahawe isoko yo kubaka umuhanda ubunyangamugayo

Yasabye abahawe isoko yo kubaka umuhanda ubunyangamugayo

NARAE CHOI Uhagarariye Banki y'isi mu Rwanda

NARAE CHOI Uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda yasabye abaturage kuzabyaza umusaruro iyi mihanda

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

10 Comments

  1. Masobona

    21/09/2017 at 7:54 am

    Utagera we ntagereranya! Usibye na Muhanga se hano muri Kigali, n’imihanda yose irimo ikorwamo, hari abantu 40 bari muri ako kazi?

    • Seromba

      21/09/2017 at 5:47 pm

      uziko uri umuswa?! Ahubwo ibihumbi 40 ni bakeya! kuko hari abazaba bakora kuri iyo mihanda,abandi bakora ahava ibikoreshwa imihanda,abandi babitunda,abandi bakora ibikenerwa nk’ibiribwa hafi aho imihanda ikorwa,ariko wowe wirebera ku i chantier gusa ugafata umwanzuro?!!!

  2. Rutishereka

    21/09/2017 at 8:11 am

    uyu munyamakuru akwiye guhanwa , namwe nimunyumvire ngo mu mugi wa muhanga hazakorwa ibirometero 5 uru ni urukozasoni hanyuma hakorwe nabakozi ibihumbi 40 Ibi ni iki koko Ese bahagarara he ? ye uyu muntu yarize cyangwa

  3. Rwegama

    21/09/2017 at 8:27 am

    Murarenganya umunyamakuru, we yanditse ibyo Minister of State muri MINALOC yavuze, ntabwo rero ari umunyamakuru wavuze ko izo kilometero 5 zizaha akazi abantu ibihumbi mirongo ine (40.000).

    Rwose musome neza. muri iyi nkuru haranditse ngo: “Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Harerimana Cyriaque yavuze ko abarenga ibihumbi 40 mu Turere 6 bagiye kubona akazi muri iyi mirimo”.

    • Gen

      21/09/2017 at 8:49 am

      Ni byiza guhwitura umunyamakuru ariko ni na byiza guhwitura abasomyi badasoma neza ibyanditswe cg se batazi ko umunyamakuru atari we nyiri inkuru ahubwo inkuru ifite abayitangaje we agakora report yayo gusa.

      Abantu wamugani wawe bajye babanza basome neza

  4. Rutishereka

    21/09/2017 at 11:07 am

    Munyumvire namwe, none se uwo munyamakuru we ashinzwe kwandika amafuti ? ubwo we ntabona ibidafatitse ngo akuremo ake karenge ! umutegetsi avuze amakosa wayandika ngo kuko yavuzwe n’umutegetsi ! ese hari copies yizo contrants uwo mutegetsi yamuhaye ngo nawe azisome ! Aliko se bibaho mwo kabyara mwe aho imihanda mu Rwanda yaha akazi abakozi ibihumbi 40 .Dufate ko ngo mu turere 6 twa Muhanga hazubakwa km 26 , none se zo zaha akazi abakozi ibihumbi 40 .ibi ni akumiro ka ndatangaye pe!

  5. DORE

    21/09/2017 at 12:11 pm

    ABANYAMAKURU BACU NI UMUTI W AMENYO UWAVUGA IBYABO BWACYA BUKIRA
    BANDIKA IBYO BASHATSE BA EDITORS WAGIRA NGO NTABO BAGIRA .
    INZEGO ZOSE ZARIYUBAKA CYANE ARIKOBO BAGENDA NK AKANYAMASYO NIYOMPAMVU IBITANGAZAMAKURU BIMWE MURI KUBONA BIFUNGA IMIRYANGO

  6. Kagabo

    21/09/2017 at 1:05 pm

    Ibihumbi 40000 byo kubaka KM 5 z’umuhanda.Na Semuhanuka sinzi ko yabeshya ikinyoma kingana gitya.Umutegetsi yibeshye, umunyamakuru nawe ntiyashungura? ariko kandi abantu bakunda imibare kandi ntayo bazi.

  7. Uwera

    21/09/2017 at 3:14 pm

    Iri nishyano ndabarahiye!!! Uyumunyamakuru nakosore byihuse niko se Rwegama, wowe wasomye neza wigeze ubona hari nahamwe mumvugo ya minisitiri avugo ayo mafuti? Soma neza Imvugo ya minisitiri iri mu “…”

    Icyambere 5km kubakozi 40,000 bakwirwa hehe?
    Icya kabiri, Budget USD $100 Millions kuri 5km ubwo se world bank yagira amafranga yagira nayo kujugunya?

    Ntimukatubeshye mujye mwandika inkuru zifututse!!!! uyumunyamakuru nasabe Imbabazi abasomye, anakosore inkuru ye.

  8. felix

    21/09/2017 at 9:06 pm

    mwavuze byinshi ariko mwese muri abo gupinga gusa, bank yisi izatanga miriyoni 100 zamadorari kuturere cg imijyi itandatu yunganira umujyi wa kigali icyiciro cya mbere muri buri mujyi hazubakwa 5km nutundi turengaho kuko hose ari ibirometero 26km bigomba kurangira muri 2018 bakabona guhabwa icyiciro cya2 .naho UK bijyane no kubara abahawe akazi ntibabara wamugani abari kuri chantier gusa ahubwo babara umuntu wese ayo mafaranga azageraho urugero ucukura amabuye Cg umucanga, nyirimodoka ibitunda, umushoferi uyitwara, tendiboyi, ucuruza sima, ufite resitora nabakozibe, uwahinze ibiribwa bizaribwa nabakora muri ibyo byose nibindi ntikajye impaka zigamije kwigira abahanga ahubwo zigamije kuzuzanya

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock