Muhanga: Indwara idasanzwe imaze guhitana abana babiri mu ishuri la Miséricorde – UMUSEKE

Muhanga: Indwara idasanzwe imaze guhitana abana babiri mu ishuri la Miséricorde

Muhanga – Indwara idasanzwe yataye mu ishuri ribanza (Ecole Primaire la Miséricorde) ry’abafite ubumuga imaze guhitana abana babiri abandi bane bararembye cyane mu bitaro i Kabgayi. 

Icyapa cy'ishuri ry'abana bafite ubumuga mu Karere ka Muhanga.

Icyapa cy’ishuri ry’abana bafite ubumuga mu Karere ka Muhanga.

Abapfuye ni Tuyisenge Modeste w’imyaka 18 na Ntawukuliryayo Jean Damascene bakundaga kwita Minisitiri bombi bafashwe uyu munsi kandi bafatwa kimwe, bitabye Imana ku manywa, bahita babashyingura.

Iyi ndwara idasanzwe yateye mu ishuri ribanza la Miséricorde ifite ibimenyetso nk’ibya Malaria, abo yafashe bahinda umuriro mwinshi cyane nk’uko Umuvugizi w’ikigo Leoncia Mukamwezi yabitangarije umunyamakuru w’Umuseke.

Mukamwezi avuga ko bahuruje inzego z’Akarere boboherereza abayobozi bashinzwe uburezi, ubuzima n’umutekano baza kureba iby’icyo kibazo.

Abaganga ntibaramenya indwara yahitanye aba bana babiri bombi bakomoka mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi.

Ikigo la Miséricorde riherereye mu mudugudu wa Rutenga, mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ryakira abana bafite ubumuga bukomatanye.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Allen

    28/09/2017 at 8:32 pm

    so bahise babashyingura nta na autopsie bakoze ngo bamenye iyo ndwara iyo ari yo. You’ve got to be kidding me!

  2. paul

    29/09/2017 at 10:26 am

    iyo ni meningitis

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock