Muhanga: Ishuri La Miséricorde rikeneye imodoka igeza abana kwa muganga – UMUSEKE

Muhanga: Ishuri La Miséricorde rikeneye imodoka igeza abana kwa muganga

Ubuyobozi bw’Ikigo Ecole Primaire La Miséricorde buvuga ko bahura n’ikibazo cyo kujyana abana bafite indwara zo mu mutwe n’igicuri kwa muganga, kuko ngo bakunze kurwaragurika bukaba bukenera ubufasha bwihariye kuko ubwo burwayi bukunze gutungurana.

Benshi muri abo bafite ubumuga, nta babyeyi bagira babitaho

Mu kiganiro n’Umuseke, Umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe HRD ari na ryo ryashinze iri Shuri Mukamwezi Léoncie avuga ko bahangayikishijwe no kubona uburyo bwihariye bwo kujyana abana bafite ibibazo by’uburwayi kwa muganga kuko ngo iminsi ibiri Akarere kabagenera yo kubona imodoka idahagije ugereranyije n’uburemere bw’indwara aba bana bafite.

Mukamwezi avuga ko uburwayi abafite ubumuga bahura nabwo,  bisaba ko bahabwa imodoka nibura buri uko ikibazo cy’uburwayi kivutse, kuko ngo iyo abana barwaye nyuma y’iyo minsi ibiri Akarere kabagenera nta buryo bundi ikigo kiba gifite bwo kubageza kwa muganga.

Agira ati: “Akarere kagombye gutiza ikigo imodoka kagendeye ku nshuro abana barwara, kuko bashobora kurwarira rimwe bose kandi mu cyumweru iyo minsi twumva idahagije.”

Uyu muhuzabikorwa avuga ko yagombye kwegurirwa imodoka mu buryo buhoraho kandi ko hari imyanzuro komite nyobozi icyuye igihe yari yafashe imuhesha uburenganzira bwo gukoresha iyo modoka, yagenewe gahunda y’abafite ubumuga ngo nubwo nta kopi yahawe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée  yabwiye Umuseke ko ubusanzwe iyo iri shuri risabye imodoka riyihabwa kabiri mu cyumweru, kandi ngo ni yo masezerano bagiranye.

Ati: “Iri shuri ry’abafite ubumuga ririgenga, ibyo dukora ni ukurifasha ntabwo rero twaryegurira imodoka hanyuma ngo ibindi bikorwa by’Akarere imodoka yohorezwamo bidindire.”

Mu bana 129 biga muri iri shuri, 30 muri bo bafite uburwayi bwo mu mutwe n’igicuri.

Ubuyobozi bwa EP La Miséricorde buvuga ko burabumutse bweguriwe iyo modoka byabufasha kugeza aba barwayi mu bitaro bya CARAES Ndera cyane ko hari abana Akarere gaha iri shuri batawe ku gasozi kandi ngo bafite ubumuga bukabije bukenewe kwitabwaho.

Akarere kavuga ko iyo modoka iri shuri risaba ngo bayihawe n’umushinga mpuzamhanga wari ushinzwe gahunda y’abafite ubumuga (Handicap Internatinal) ubwo wasozaga ibikorwa byawo muri aka Karere.

Imodoka yagenewe gufasha abafite ubumuga Akarere kavuga ko katayiha iri Shuri burundu

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock